Mu mpera z’icyumweru gishize, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo zahawe imidari y’ishimwe kubera uburyo zitwara neza mu byo zikora.
Umwe mu bagize iri tsinda ry’abasirikare b’u Rwanda bambwitswe iyi midari ni Lieutenant Chanate Mutagawa, umubyeyi w’abana batatu.
Mutagawa w’imyaka 40 mu kiganiro yatanze kuri uyu munsi yavuze ko yabanje kuba umuganga nyuma aza kubona itangazo rihamagarira abantu kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, nawe yumva akwiye kubikora kugira ngo arusheho gutanga umusanzu we mu kubaka urwamubyaye.
Ati “Nagize umuhate wo kuba umuganga nyuma haza kuza ubutumwa bushishikariza abagore kwinjira mu nzego zitandukanye za guverinoma, zirimo n’igisirikare, nari ingabo ariko nashakaga gukora ibirenzeho kuko nari nzi ko mbishoboye.”
Nyuma yo kwinjira mu gisirikare aka akazi ke k’ubuganga yagakomerejemo, kugeza ubu mu nshingano afite harimo no kumenya ko bagenzi be bameze neza mu bijyanye n’ubuzima.
Gusa gukora aka kazi k’ubuganga Mutagawa avuga ko bitamubuza no gukora izindi nshingano zimureba nk’umusirikare zirimo no kubungabunga umutekano w’igihugu, ndetse no kwita ku baturage bafite ibibazo muri ubu butumwa bw’amahoro arimo.
Kuri we yemeza ko abagore n’abana b’abakobwa bafite byinshi bakorera ibihugu byabo n’Isi muri rusange. Ati “Nk’abagore dufite byinshi dukwiriye guha umuryango mugari, ibihugu byacu n’Isi. Dufite imbaraga zo gutanga umusanzu wacu mu bikorwa biganisha ku iterambere, kubaka amahoro n’ubwiyunge.”
Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Lieutenant General Shailesh Tinaikar yashimye Ingabo z’u Rwanda kubera umusanzu zikomeje gutanga mu kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.
Uretse ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, abasirikare b’u Rwanda batanga umusanzu no mu bindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage nko kubaka ibikorwa remezo bitandukanye ndetse no gutanga serivisi z’ubuvuzi n’ubujyanama ku bahuye n’ihohoterwa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!