Jibu yatangije gahunda yo kugeza amazi ku barimu bo mu mashuri yisumbuye

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 21 Ukuboza 2020 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Jibu kizwi cyane mu gusukura no gukwirakwiza amazi meza mu Rwanda, cyatangiye gahunda y’ubufatanye n’amashuri yisumbuye, aho kizajya kiyagezaho amazi meza yo kunywa, agafasha abarimu gusohoza umurimo wabo bameze neza.

Ni gahunda yiswe "Jibu Water for Teachers" yatangiriye ku Ishuri rya Sanctamaria Karambo riherereye mu Karere ka Gicumbi.

Iyi gahunda igamije korohereza abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye yo mu cyaro kubona amazi meza mu buryo bworoshye kandi ku giciro gito.

Mukabarere Eugénie, umwarimu muri iri shuri yavuze ko ubu bufatanye buzatuma bakomeza kuzuza inshingano zabo mu buryo bwiza.

Yagize ati "Kuba Jibu iduhaye amazi meza bigiye kumfasha gukoresha igihe neza kuko byamfataga umwanya nyateka, kandi n’umuryango wanjye ugiye kugira ubuzima bwiza."

Yagize ati "Jibu nk’uko izina rivuga ngo ni igisubizo, yaradufashije kuko kuva Karambo ujya ku muhanda wa kaburimbo hari ibilometero 17, kandi ntabwo urugendo ruba rurangiye, ukomeza hirya ku muhanda Gaseke kugira ngo ubone uhagarariye Jibu. Urumva ko byabaga bigoranye, byarashimishije cyane numvise ko baje na Karambo."

Musabyimana Fabien na we wigisha kuri Sanctamaria Karambo, yavuze ko nk’abarezi bakoreshaga imbaraga nyinshi bigisha bityo bagasoza bafite inyota.

Ati "Bijyanye n’akazi dukora tuvuga, kwigisha bitera icyaka. Ubwo rero amazi aba akenewe."

Yongeyeho ko “Umuntu atanywaga amazi igihe cyose ayashakiye [ariko] kubera ko ubu ahari, tugiye gukora akazi neza umuntu atumagaye kandi ijwi risohoka neza."

Umuyobozi Ushinzwe amasomo muri Sanctamaria Karambo, Padiri Tuyishime Athénogène, yavuze ko gukorana na Jibu byashimishije abarezi cyane kuko kubona amazi byabagoraga.

Yagize ati "Gukorana na Jibu byaradushimishije cyane kuko twajyaga duhura n’imbogamizi zo kubona amazi yo kunywa, tuza kumenya ko Jibu iyafite noneho dusanga ari no ku giciro gito. Ubu tubona amazi ku buryo bworoshye kandi twizeye ko afite isuku."

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Jibu mu Rwanda, Tuyisenge Bruno, yavuze ko bafite intego yo kugeza amazi ya Jibu kuri buri shuri ryose ryisumbuye ryo mu Rwanda.

Akomeza ati "Kubera ko Jibu iri mu ntara zose, dufite abaduhagarariye turifuza kuyageza kuri buri kigo cyose, ahantu hose uzi ko hari umwarimu kuko ni amazi abagenewe.”

Jibu yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2012 aho yibanda mu gutunganya amazi ikoresheje ikoranabuhanga ryo kuyayungurura ndetse ikaba yarabiherewe icyangombwa cy’ubuziranenge n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu kigenzura Imiti n’Ibiribwa (FDA).

Iki kigo gikorera mu bindi bihugu birimo Tanzania, Uganda, Kenya, Burundi Zambia, Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Mujyi wa Goma.

Uretse kugeza amazi meza ku Banyarwanda no gutanga akazi, Jibu kandi ni umufatanyabikorwa muri gahunda za leta zitandukanye ahanini zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibigo bitandukanye byo ku mashuri yisumbuye biherereye mu gice cy’icyaro, bishobora gutumiza amazi ya Jibu biciye kuri email yabo ariyo [email protected] cyangwa bikanyura ku mbuga nkoranyambaga za Jibu.

Abarimu baganirijwe uburyo amazi yajya abageraho mu buryo bworoshye
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Jibu mu Rwanda, Tuyisenge Bruno, yavuze ko bafite intego yo kugeza amazi ya Jibu kuri buri shuri ryose ryisumbuye ryo mu Rwanda
Umuyobozi Ushinzwe amasomo muri Sanctamaria Karambo, Padiri Tuyishime Athénogène, yavuze ko gukorana na Jibu byashimishije abarezi
Abarimu bo kuri Sanctamaria Karambo bishimiye Jibu yabatekereje ikaba ibegereje amazi meza kuko byabagoraga kuyabona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .