Ishavu rya Sandrine Isheja umaze imyaka 25 atarabona umubiri wa se wishwe muri Jenoside

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Mata 2019 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Sandrine Isheja uri mu bakunzwe mu Rwanda yavuze ku mubyeyi we witabye Imana azize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahishura ko hari igihe agenda mu muhanda akikanga bari kumwe, anavuga ku ishavu agendana ryo kuba batarabona umubiri we ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Sandrine Isheja ni umwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru b’igitsina gore bakunzwe mu Rwanda , yatangiye kumenyekana cyane ubwo yakoraga mu kiganiro Sunday Night cyo kuri Radio Isango Star , icyo gihe yafatanyaga na Ally Soudy, Mike Karangwa, Antoinette Niyongira na Claude Kabengera n’abandi.

Ubu agezweho cyane mu kiganiro gica kuri Kiss Fm buri gitondo akorana n’umunyarwenya Nkusi Arthur ‘Rutura’.

Sandrine w’imyaka 31 yashyize hanze ubutumwa bwuzuyemo agahinda yatewe no kubura Se wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 watabarutse ku wa 21 Mata muri uwo mwaka.

Uyu munyamakurukazi mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko intimba yo kuba yarabuze umubyeyi itarashira ndetse ko hari igihe ajya amwikanga ari kugenda mu nzira.

Ati “Imyaka 25 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye. Imyaka 25 irashize koko? Iyi ntimba mu mutima ntaho ijya, mpora nkwikanga mu nzira, iteka ngira ngo ndakurabutswe nakwiterera ngo nze nguhobere nkabona ntiyari wowe.”

Yakomeje avuga ukuntu yari mukundabantu, akanga umugayo akavura bose atagendeye ku by’amoko ariko ntibibuze umusirikare bari baturanye ahitwa Kabeza kwanga kumuhisha we n’umuryango we.

Ati “Data, Dr Butera Guillaume, wakundaga abantu, wangaga umugayo, wavuye bose utarobanura ariko ntibyabujije wa musirikare twari duturanye ku Kabeza kwanga kuduhisha igihe watujyanagayo Jenoside igitangira wibwira ko ineza iri bwiturwe indi. Buri gihe ntangazwa n’ubutwari bwawe ndetse n’ubunyamwuga wagaragaje ubwo yangaga kuduhisha ariko kuko yararwaye zona akubaza icyo yakorera ibisebe yarafite maze nawe umuvura utazuyaje.”

Yungamo ati “Numvise ngo wiciwe i Nyanza ya Butare, buri mwaka tujyanayo indabyo n’ubwo kugeza uyu munsi tutarabona umubiri wawe ngo tugushyingure mu cyubahiro.”

“Burya cya gihe tumaze gutandukana i Gahanga ubwo twakwiraga imishwaro ugakomezanya na basaza banjye, Shema na Éloge, njye nkajyana na mama warumpetse ku mugongo, nawe twaje gutandukana buri wese akomeza inzira y’umusaraba ye. Twese twaje kongera kubonana mu buryo bw’igitangaza gikomeye.”

Avuga ko iyo amenya ko aribwo bwa nyuma atari kurekura umubyeyi we. Amubwira ko Éloge imfura ye ubu abyaye 2, hungu na kobwa kandi ari umugabo w’intwari wabaye aho se atari ari.

Amubwira kandi ko Shema yakundaga cyane ubu yabaye we neza neza kuko ngo “ gucisha make, gukunda abantu, gusetsa no kwitanga bimuranga nibyo bikutwibutsa, nawe arubatse, afite umuhungu mwiza witonda nka se”.

Sandrine Isheja wari ufite imyaka itandatu muri jenoside ubu arubatse, yasezeranye na Kagame Peter muri Nyakanga 2016 ndetse banafitanye umwana w’umuhungu ufiti imyaka ibiri witwa Imena.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza