00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzitane Mutesi yanyuzemo nyuma yo gutandukanywa n’umuryango we ku myaka umunani

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Mutesi Chantal ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20, akaba umwana utuje cyane ku buryo bigoye kuba mwavugana amagambo menshi. Utazi ubuzima yakuriyemo wamucyekera ubugome nyamara ni ubuzima bwamushaririye.

Uyu mwana yashaririwe n’ubuzima bitari ngombawa ahubwo bitewe n’uwashutse umubyeyi we ko agiye kumugirira neza, nyamara agakora ibihwabanye n’ibyo yasezeranyije nyina akamwangiriza ubuzima.

Mutesi yakuwe iwabo afite imyaka umunani ajyanwa i Kigali n’umugore wari inshuti ya nyina amubwiiye ko azajya yirirwana n’umwana we nyamara aza kumutanga ahandi bamwica ahagaze.

Muri bicye yibuka mu bwana bwe yibuka ko bari batuye i Save we n’umuryango we, nyuma akaza kujyanwa i Kigali afite imyaka umunani aho niho inzira y’umusaraba yatangiriye.

Mu kiganiro na IGIHE, Mutesi yavuze ubuzima bukomeye yanyuzemo nyuma yo kujyanwa i Kigali aziko aje kubaho neza ariko ubuzima bukamubera bubi akiri muto kuko atongeye no guca nyina iryera.

Yavuze ko yajyanywe i Kigali n’umugore wari inshuti na nyina aje kujya yirirwana n’umwana we, gusa aza gutungurwa n’uko uwo mugore yabaye nk’umugurishije ahandi.

Ati “Twari dutuye i Save ariko atari kavukire, hari umuntu wari utuye i Kigali aza kubwira mama ati ‘wampaye uwo mwana wawe akazajya ajya kunderera undi mwana, bakajya babana i Kigali.’”

“Uwo wanjyanye yitwaga Kayitesi, tugeze i Kigali tuza kujya gusura ahantu ansigayo, agiye gutaha ahita ambwira ngo guma aho ngaho uzajya ubana n’uwo mugore.”

Kayitesi wamujyanye bamaranye icyumweru kimwe gusa aza kumushyikiriza undi mugore witwa Ngeni babana igihe cy’amezi umunani ariko byamubereye urugendo rukomeye kuko yakubitwaga ijoro n’amanywa.

Mutesi yavuze ko mu rugo rwa Ngeni yahahuriye n’ibibazo bikomeye atazibagirwa birimo gukubitwa, gutotezwa kwicishwa inzara n’ibindi bidakwiriye ikiremwa muntu.

Ati “Ngeni yirirwaga ankubita, umugabo waho yava ku kazi akabaza ngo ‘ubundi uwo mwana uba umuhora iki?’ Ati ‘reka njye mukosora wenda yazamenya ubwenge’ kandi nta kintu nabaga nakoze.”

“Nijoro ntampe ibiryo umugabo we yaba avuye ku kazi akambaza niba nariye, namubwira ko atigeze angaburira[umugore we], ubwo akagenda akanyarurira, bwacya umugabo yasubira ku kazi akongera akankubita ngo kuki navuze ko ntariye.”

Yakomeje avuga ko yabaye muri ubwo buzima igihe kirekire ariko hakaza kuza umukozi abona azicwa n’inkoni ahitamo kumuhungishiriza iwabo mu cyaro.

Ubuzima bwakomeje gukomera

Umukozi wamujyanye yitwaga Uwihirwe, Mutesi yumvaga ko agiye kuruhuka inkoni yakubitiwe mu rugo rwo kwa Ngeni kuko arizo yari ahungishijwe. Nibyo koko ngo uwarushye ntajya aruhuka kuko yageze iwabo w’uyu mukobwa akomeza gukomererwa.

Mutesi yavuze ko umukozi yamujyanye iwabo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga gusa na we akaba ataramugumanye kuko nyina atigeze amwishimira.

Ati “Nageze iwabo ntiyangumana, nyina akajya amubwira ngo uyu mwana wazamusubije aho wamukuye, akanjyana akanta i Kayenzi nkongera nkigarura, nyuma hari urugo yantwayemo.”

“Aho narahabaye bantangiza ishuri nyuma wa mukozi aza kuza kunjyana ansubiza iwabo, nyina akomeza kumerera nabi akajya ashaka kungaburira ikivumvuri na kiyoda.”

Mutesi Chantal yaburanye n'umuryango we afite imyaka umunani bamujyanye i Kigali aherayo

Yakomeje avuga ko ubuzima bwe bwagenze nabi cyane aza kwigira inama yo kujya kwishakishiriza aho kuba.

Ati “Ubuzima bwakomeje kugenda nabi nza kuhava njya mu muryango remezo abana bari bahari ntahana nabo mpita nguma iwabo, sinasubira hamwe nabaga yaza kuntwara nkabyanga.”

“Aho narahagumye ndiga ngera mu mwaka wa gatanu, namaze gukura umugabo waho akajya ashaka kumfata ku ngufu mpita mpava, nsanga umubyeyi wanjye wa batasimu tujya kubana iwabo.”

Kuri ubu Mutesi aracyaba muri urwo rugo ndetse bo bamufashe neza, gusa bitewe n’ibibazo yahuye na byo akiri muto ntiyabashije gukomeza amashuri ye kuko yumvaga ibintu byose byaramubereye bibi.

Nubwo yashaririwe n’ubuzima ariko Mutesi avuga ko abashije kubona uko yabona imashini idoda akayiga yabasha gukomeza ubuzima.

Urwibutso afite ku muryango we

Kuva Kayitesi yamukura iwabo i Save kugeza ubu ntarongera kubaca iryera, kuko yavuye iwabo ari umwana muto ntiyabashije kumenya inzira yazamusubizayo ngo ajye kubareba.

Mutesi yavuze ko yakuze abana na nyina n’abavandimwe be akaba yari afite se ariko badakunda kubana, nta bintu byinshi yibuka ku muryango we kuko baherukana akiri muto.

Ati “Mama yitwaga Niyonsaba Claudine, papa yitwa Ndayambaje na ho musaza wanjye bamwitaga Hakizimana Misigaro bamuhimba Dudu.”

“Nari umwana wa kabiri mu rugo, mama yari igikara afite imyotso mu gahanga, papa we sinakundaga kumubona n’iyo twajyaga kumureba naratinyaga namubona nkiruka.”

Bagendeye kuri aya makuru umubyeyi we wa batisimu yagiye gushakisha i Save aho babaga, batanga amatangazo mu kiliziya abari babazi bavuga ko nyina yabonye umwana abuze arahunga.

Hagize uwaba azi Mutesi Chantal yahamagara kuri 0782352161 cyangwa 0788761135.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .