Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda mu Kuboza 2023 zavuguruye amasezerano yo kohereza abimukira i Kigali, nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwari ruherutse gutesha agaciro iyi gahunda.
Muri aya masezerano, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yakoze amavugurura atuma u Rwanda rudafatwa nk’igihugu kidatekanye ku bimukira; ibyatuma boherezwa i Kigali bidasabye ko urukiko rubanza kubyemeza.
Abadepite mu nteko yo mu Bwongereza tariki ya 12 Ukuboza 2023 batoye iyi gahunda ivuguruye, 313 muri bo barayishyigikira, abandi 269 bo mu ishyaka Labour ntibyayishyigikira.
Kugira ngo iyi gahunda yemerwe bidasubirwaho, bisaba ko abagize Sena nabo bayitora, bakayemera ku bwiganze bw’amajwi.
Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko iri tora riraba kuri uyu wa 17 n’uwa 18 Mutarama 2023, mu gihe hari abo mu ishyaka Conservateurs rya Minisitiri w’Intebe Sunak bagaragaza ko bashyigikiye iyi gahunda n’abagaragaza byeruye ko batayishyigikiye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!