Iradukunda yatangiye umwuga w’ubushoferi mu 2020, ubwo yabonaga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, atangira atwara taxi-voiture. Ariko nyuma abona ‘categories’ zimwemerera gutwara ibinyabiziga byisumbuyeho.
Mu kiganiro Iradukunda yagiranye na IGIHE, yavuze ko yakuranye inzozi zo gutwara imodoka nini kuko yumvaga ko agomba gukora ibintu abantu bavuga ko bigoye nko kuba umuganga cyangwa umusirikare.
Izo nzozi zaje guhinduka ubwo yahagarikaga amashuri ageze mu mwaka gatatu w’amashuri yisumbuye, ari bwo yatangiye gushaka uko yatangira gutwara imodoka.
Ati “Nakuranye inzozi eshatu, kuba umuganga, umusirikare cyangwa gutwara imodoka nini. Nkiri umwana utumodoka duto naradusuzuguraga kuko abantu bose badufite biroroshye kudutwara. Maze kuva mu ishuri ibyo bindi nabonye ko bitakunda ntangira gushaka uko nakwiga gutwara imodoka.”
Iradukunda yavuze ko nk’umuntu wari usigaranye amahirwe yo kwiga umwuga ngo abe ariwo uzamubeshaho, byatumye yigira ‘categorie’ nyinshi ngo ahari amahirwe hose azayakoreshe. Kuri ubu afite esheshatu: B, C, D, D1, E, na F.
Ati “Isi iriruka, bisaba kwiga ibintu byinshi, hari igihe ushobora kuvuga ngo mfite categorie imwe, ejo wajya gushaka akazi ugasanga bashaka ya yindi udafite. N’iyo uri mu kazi biguha umutekano mu kazi kuko umukoresha wawe aba avuga ngo umukozi mfite iyi modoka igize ikibazo yatwara iriya.”
Mu mezi atandatu ashize nibwo Iradukunda yatangiye gutwara amakamyo ajya mu bihugu by’ibituranyi nka Tanzania.
Iradukunda yasobanuye ko agitangira yabonye ibimuca intege byinshi, ndetse ko umunsi wamugoye cyane ari umunsi ajya Tanzania bwa mbere kuko atari amenyereye urugendo rushobora kumara iminsi itatu.
Ati “Rega ibiguca intege ntaho utazabisanga mu kazi nk’uko ubona ibigutera imbaraga, icyo ugomba kureba ni intego yawe n’icyo ushaka kugeraho ni byo bigutera imbaraga, no kongera kureba aho wavuye naho ugeze bituma urushaho gukora cyane.”
Iyi ntumbero niyo yatumye Iradukunda abasha kwigurira imodoka mu gihe gito, ndetse nayo ikora akazi ko gutwara abagenzi. Intego ye ni kwigurira ikamyo, aho gukomeza gutwara iz’abandi.
Ati “Niba nariguriye imodoka, bivuze ko iyo ari intambwe imwe n’ibindi byose nshaka nzabiregeraho.”
Ku wa 24 Kamena 2025 nibwo mu Rwanda hizihijwe umunsi Mpuzamahanga w’Umugore Ukora Umwuga w’Ubushoferi.
Umuyobozi wa Koperative y’Abashoferi b’Umwuga mu Rwanda, Mugabo Gilbert, yavuze ko kubona umukobwa ukiri muto uyoboka umwuga w’ubushoferi bibafasha mu bukangurambaga bwabo bwo kwereka abagore ko bashoboye kuko baba bafite ingero zifatika.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!