Uyu mugabo w’imyaka 42 atuye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Sovu ko mu Murenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe. Afite umugore n’abana batandatu.
Yahawe inkoko icumi mu 2023 ubwo yatoranywaga mu baturage batishoboye bari bagiye kuzorozwa.
Izi nkoko yazihawe binyuze mu mushinga PRISM (Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock), wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na RAB.
Bizimana avuga ko mbere yo guhabwa izi nkoko, yabanje guhabwa amahugurwa atandukanye yamufashije mu kuzikurikirana neza umunsi ku munsi, ari na byo byatumye zimuha umusaruro.
Ati ‘‘Zateye amagi ndabanza ndihaza njye n’umuryango wanjye, ubundi andi ndanayagurisha ntangira kubona inyungu. Natangiye gutekereza ikindi kintu nakora mu mafaranga nakuye muri ya magi mbona ko nashingamo undi mushinga wamfasha mu kwikura mu bukene.’’
Bizimana avuga ko amagi yayagurishije agakuramo ibihumbi 35 Frw, agurisha amasake atatu yari afite ibihumbi 45 Frw, biba ibihumbi 80 Frw yongeraho ibihumbi 50 Frw aba ibihumbi 130 Frw, ari nayo yatangiranye umushinga wa resitora.
Nyuma yaje kugana ikimina aguzamo andi mafaranga ibihumbi 100 Frw yatangije butiki yunganirwa na resitora.
Kuri ubu Bizimana avuga ko atakibarizwa mu baturage batishoboye kuko asigaye afite butike irimo ibicuruzwa bitandukanye bikenerwa na benshi, ari na byo akuramo ibyo yifashisha muri resitora ye bikamufasha kwiteza imbere.
Nyuma y’umwaka umwe, butike ye na resitora bifite agaciro k’ibihumbi 950 Frw. Ibi bigira uruhare mu kwivana mu bukene, guhangana n’imirire mibi mu bana be batandatu.
Ku bijyanye n’ubworozi bw’inkoko, yavuze ko atigeze abureka kuko na n’ubu acyorora inkoko zimufasha ku kuba umuryango we ubona amagi yo kurya ndetse n’ayo acuruza muri butiki.
Kuri ubu Bizimana avuga ko afite intumbero zo gukomeza kwiteza imbere, aho ateganya kugura inka ndetse akanagura butike ye ku buryo yaba umwe mu baranguza abandi bacuruzi ba bagikora urugendo bajya kurangura.
Kugeza ubu imiryango ibihumbi 26 imaze guhabwa amatungo magufi ayifasha mu kwiteza imbere binyuze mu mushinga PRISM. Iyi miryango harimo ibihumbi 14 yahawe inkoko, indi ikaba yarahawe ihene, ingurube n’Intama.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!