00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ingenzi byagufasha kuba umugabo nyamugabo

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 May 2022 saa 10:46
Yasuwe :

Ntabwo byorohera abantu kubona ubusobanuro bw’umugabo nyamugabo, icyakora hari imyitwarire n’ibikorwa bishobora kuranga umuntu bigatuma abandi bamwita umugabo uhamye cyangwa umugabo wiyubashye.

Ibikubiye muri iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Gentlemen; ni iby’ingenzi abantu bashobora gushingiraho bavuga ko ubyujuje nta kabuza aba ari umugabo nyamugabo.

Ntakwirakwiza ibihuha

Umugabo nyamugabo arangwa no kubasha kugenzura ibyo avuga yirinda gukwirakwiza impuha cyane cyane iyo zishobora kugira ingaruka ku bandi.

Agerageza kuba inyangamugayo kandi akarangwa n’ishyaka kuri bagenzi be ku buryo aba yumva yabarinda igishobora kubasubiza inyuma mu buzima bwabo bwa buri munsi ku buryo akumira umuntu wese ugerageje kubakwizaho impuha cyangwa kubavuga nabi muri rubanda.

Azirikana ko ikintu cy’agaciro cyose umuntu akibirira ibyuya

Mu Isi y’umugabo wiyubashye, ntihabamo guha umwanya ibintu biciye mu nzira z’ubusamo cyangwa ngo agirire inyota ibintu by’agaciro yumve yabibona ku busa.

Aha bagaragaza ko kugera ku ntego zawe wabihihibikaniye biryoha cyane kurusha kwisanga utunze ibihenze ariko bisa n’ibyakwituyeho. Umugabo nyawe aba akwiye kuzirikana ko ntawe usarura aho atabibye.

Ashobora kwakira umuntu uwo ari we wese umuzigo

Ashobora kugusanga ku kibuga cy’indege utwaye ibintu byinshi akagutwaza. Ashobora kugusanga hari ikintu uri guterura byagoranye akagufasha.

Uyu mugabo agaragazwa nk’umuntu ushobora kugutera ingabo mu bitugu mu kazi kagoranye kose yagusangamo kandi akabigira atarobanuye; waba umwana, umusore, umugore cyangwa se ugeze mu zabukuru.

Asubiza ubusabe agezwaho akamenya gutandukanya ubwibone no kwigirira icyizere

Agomba kurangwa no kutirengagiza ubutumwa n’ubusabe bw’abantu kabone n’ubwo byaba bisaba kubahakanira icyo basaba.

Niba umuntu yagize umutima wo kugutumira mu gikorwa cyangwa ibirori runaka, ukwiye kudatesha agaciro uko kugutekerezaho aba yagize akaba yagutoranya mu bandi bantu benshi azi.

Aba kandi yifitiye icyizere mu byo akora adashidikanya ko azabigeraho ariko kandi ibi akabigira atabyitiranya n’ubwiyemezi cyangwa no kurangwa n’ubwibone.

Aba afite mu mutwe hafungutse

Umuntu ufite mu mutwe hafungutse amenya gutanga ibitekerezo bye ariko akanaha agaciro iby’abandi.

Aba afite ubushobozi bwo kugira ibitekerezo ku ngingo zitandukanye kandi ntiyange kugonda ijosi mu gihe hari nk’ibyo yumvise bitanzwe n’abandi agasanga bihabanye n’uko we yari abizi ahubwo akishimira ko hari ikintu gishya yungutse.

Aba azi guteka

Bamwe bibwira ko guteka ari umurimo ugenewe abagore cyangwa se ugakorwa n’abantu baciriritse, ariko kimwe mu biranga umugabo wiyubashye ni ukumenya guteka neza kandi agategura ifunguro riryoshye.

Ibindi biranga umugabo wiyubashye, ni ukwirinda kuba umunyabinyoma akagendera kure ibyo kubeshya, akunda gufata iya mbere mu byo abona byamugirira akamaro bikakagirira n’abandi, arangwa kandi no kuba yabasha guhagurukira umugore akicara kandi ntaterwe ipfunwe no kuba yamufungurira umuryango w’imodoka cyangwa uw’inzu ndetse mu mbeho akaba yanamuha ikote rye akaryambara.

Si ibyo gusa kuko aba agomba no kwambara neza aho bishoboka hose ku buryo banatebya bakavuga ko aba akwiye kwambara neza nk’aho ari wo munsi we wa nyuma ku isi. Aba zi uburyo bwo gutanga ikiganza asuhuzanya kandi akabikora areba mu maso uwo asuhuza.

Uyu mugabo kandi ntarwanira kwishyura iyo abo basohokanye bamugaragarije ko bashaka kwishyura. Yirinda gusa n’urata amafaranga akemera ko abandi bashyira mu ngiro icyifuzo cyabo wenda akazabasohokana ubutaha. Arangwa no kuba yaherekeza umugore mu gihe atashye kandi akahava yizeye neza ko amaze kugera mu nzu ari amahoro.

Umugabo nyamugabo yirinda kwiremereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .