00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutsinda neza Imibare byamuhesheje guserukira u Rwanda

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 18 June 2025 saa 07:34
Yasuwe :

Mu gihe isomo ry’Imibare rifatwa nk’irikomerera benshi ndetse bamwe bagakeka ko nta mukobwa wayitinyuka, Mutimukeye Diane wiga muri Ecole des Sciences de Nyamagabe, yarabahinyuje kuko yagaragaje ubushobozi bwo kuba ayumva neza ndetse anaserukira u Rwanda inshuro ebyiri.

Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB), avuga ko yakuze akunda Imibare bituma anayitsinda.

Ku myaka 18 yageze mu bihugu birimo u Bushinwa na Afurika y’Epfo aserukiye u Rwanda mu marushanwa y’Imibare.

Ati “Njya gukora amarushanwa, icyizere cyo gutsinda cyari gihari ariko ntabwo cyari cyinshi cyane, kuko numvaga ko nzahahurira n’abahiganwa benshi kandi bazi Imibare, ariko ibintu byagenze neza, ndatsinda.”

Yakomeje avuga ko muri Afurika y’Epfo yahaboneye umudali wa bronze (igihembo cya gatatu), mbere yo kujya mu Bushinwa mu mahugurwa ku Mibare, ibikorwa byose yitabiriye mu mwaka wa 2024.

Ahereye ku kuba kuva yiga mu mashuri abanza yari azi Imibare, anayikunda, Mutimukeye asaba bagenzi be kutagira isomo bashyira ku ruhande, ahubwo bagaharanira kuyatsinda yose kuko bataba bazi irizabagirira akamaro.

Uyu mukobwa ni umwe mu banyeshuri Perezida Paul Kagame yashimiye mu 2024 bitewe no kwitwara neza mu marushanwa y’Imibare.

Amarushanwa aba banyeshuri bitabiriye ni ayabaye umwaka ushize n’ayo muri uyu mwaka, arimo iryo muri Afurika rizwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) n’iryo ku rwego mpuzahanga, International Mathematical Olympiad (IMO).

Kabahizi Théoneste uri mu bahoze biga muri Ecole des Sciences Nyamagabe, ashimira Mutimukeye Diane wahesheje u Rwanda ishema binyuze mu Mibare
Mutimukeye Diane aherutse gushimirwa mu ruhame mu ishuri yigaho rya Ecole des Sciences Nyamagabe
Mutimukeye Diane (wa kabiri uhereye ibumoso) ubwo we na bagenzi be bashimirwaga na Perezida wa Repubulika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .