00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gushyira abarimu mu myanya, ikoranabuhanga mu burezi, uko yihebeye ubwarimu– Ikiganiro na Dr Mbarushimana uyobora REB

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Dr Nelson Mbarushimana w’imyaka 45, amaze hafi icya kabiri cy’ubuzima bwe (imyaka 20) mu burezi bw’u Rwanda, yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye na Kaminuza dore ko ari umwuga avuga ko aha agaciro gakomeye kuko awufata nk’umurage yasigiwe n’ababyeyi be.

Si mushya mu rwego rw’uburezi kuko yamaze imyaka 10 yigisha anakora n’inshingano z’ubuyobozi muri Kaminuza zitandukanye, kuva ashinzwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) yahize ko ikoranabuhanga rigomba kumubera umusingi mu gutoza umwana muzima w’ejo hazaza.

REB yakunze kurangwamo no kwishakira indamu kwa bamwe mu bayobozi ndetse no kwimakaza ruswa n’imikorere idahwitse yiganjemo amakosa yagaragaraga mu mitangire y’akazi k’ubwarimu. Uru ni rwo rugamba rumutegereje ngo atange umusanzu we mu kuvugurura iyo mikorere no kubaka uburezi bufite ireme.

Ku wa 19 Gashyantare 2021 nibwo Umukuru w’Igihugu yagiriye icyizere Dr Nelson Mbarushimana amuha inshingano zo kuyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze nk’urwasigaranye inshingano z’icyahoze ari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi.

Akimara gushyirwa muri uwo mwanya, nk’abandi bayobozi bashya ku rwego runaka yazanye ingamba zihariye zizamufasha kuvugurura uburezi bw’u Rwanda no guharanira kubaka ireme ryabwo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Dr Mbarushimana yavuze ko nubwo ari inshingano zikomeye zisobanuye icyizere yagiriwe, bityo ko agomba gukora iyo bwabaga kugira ngo inshingano yahawe azubahirize.

Zimwe mu nkingi za mwamba zizamufasha kugera ku ntego ye harimo kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri nka kimwe mu bintu bitashyirwagamo imbaraga kandi ari izingiro rya byose.

Ati “Muri gahunda dufite y’imyaka itanu harimo ko umwarimu ashobora gukoresha ikoranabuhanga ku buryo ashobora gukomeza gukurikirana imyigire yifashishije ikoranabuhanga akamenya uko abanyeshuri bagenda batera imbere, ndetse no kwigisha dukoresheje ikoranabuhanga urebye ni byo tugenda tugerageza ngo dushyiremo imbaraga.”

“Ubu dukeneye umwarimu uzi gukoresha ikoranabuhanga, dukeneye umwarimu ushobora gukoresha internet kugira ngo bimufashe mu bushakashatsi bijyanye n’amasomo yigisha. Baranabitangiye kandi umubare ni mwinshi, igisigaye ni ubukangurambaga.”

Dr Mbarushimana yavuze ko uburezi bugomba kujyana n’aho Isi igeze cyane cyane mu ikoranabuhanga kugira ngo abanyeshuri barusheho guhabwa serivisi zijyanye n’igihe baganamo.

Ikoranabuhanga rikenera iteka ibikoresho byifashishwa birimo mudasobwa, internet ndetse n’ibindi bikorwaremezo. Muri urwo rwego hari gahunda yo gutanga mudasobwa ku barimu kugira ngo babashe gukoresha ikoranabuhanga ariko umwarimu wigisha abe afite mudasobwa ye bwite.

Ati “Hari gahunda yatangiye, ubu RISA hari mudasobwa zihari 2500 turi kuzitanga, hari n’ibindi byiciro bizagenda bikurikiraho. Hari n’abandi bafatanyabikorwa bagenda bazitanga bakaziha abarimu, turi kubishyiramo imbaraga kugira ngo mu gihe gito umwarimu ku rwego rw’igihugu azabe afite mudasobwa.”

Ibi bizagendana cyane n’uko kuri ubu REB, yashyizweho isomero ryo kuri murandasi aho ibitabo byinshi biri mu buryo bw’ikoranabuhanga ibi rero bizafasha abarimu ndetse n’abanyeshuri mu myigire iboneye.

Ishyirwa mu myanya ku barimu nabyo biri mu bihanzwe amaso…

Dr Mbarushimana yavuze ko kandi azibanda ku gukemura ikibazo cyakunze kugaragara kijyanye no gushyira abarimu mu myanya. Yavuze ko hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga hari porogaramu yakozwe igamije gutanga amakuru ku barimu ndetse no mu gutanga akazi ku myanya yo mu burezi yitezweho gukemura ikibazo cyabagaho.

Ati “Iyo porogaramu izajya ifasha mu kuduha amakuru, tumenye ese abarimu bakenewe ni bangahe? Ubu yatangiye gukoreshwa kuko iri mu gihe cy’igeragezwa [...] amakuru ajyanye n’abarimu dufite twayashyizemo, harimo amakuru yose ajyanye n’umwarimu. Ibyo bizaza nk’igisubizo ku buryo abarimu bashyirwaga mu myanya n’uburyo twamenyaga amakuru. Tuzajya duhita tuyabona kuri iyo porogaramu kuko n’ikigo gikeneye abarimu tuzajya duhita tubimenya hano.”

Yavuze ko hari na gahunda izashyirwaho mu gihe cya vuba iteganya uko abarimu bazajya bashyirwa mu myanya mu gihe kizwi mu mwaka hagamijwe kwirinda ko abarimu bazajya bashyirwa mu myanya ari uko umubare wabaye munini.

Kwigisha ni umurage

Dr Nelson Mbarushimana ni umugabo w’imyaka 45, muri yo amaze igera kuri 20 mu burezi, ibintu afata nk’umurage cyangwa impano ikomeye yasigiwe n’ababyeyi be.

Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi kuri ubu ni mu Karere ka Rubavu, se umubyara yari umwarimu ari naho yakuye urukundo rw’umurimo w’ubwarimu. Ibi byatumye nyuma yo gusoza amashuri abanza akomeza mu cyahoze ari ishuri Nderabarezi “Ecole Normale Primaire de Gacuba 2” riherereye neza hafi yaho yavukiye.

Yavuze ko yahakuye urukundo rudasanzwe rw’umurimo wo kwigisha. Ati “Ikintu nibuka ni uko iyo nabaga ndigutegura amasomo, za mfashanyigisho umwarimu azana mu ishuri nateguraga byinshi cyane kuko nari mbikunze.”

Yakomereje amasomo ye muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ya Mudende mu bijyanye no gutegura integanyanyigisho no kuyobora ibigo by’amashuri.

Muri 2002 nibwo yatangiye kwigisha aho yigishaga isomo ry’imenyabuzima, amateka n’ubumenyi bw’Isi [Biology, History and Geography], yabaye umwarimu ushinzwe imyitwarire ndetse n’ushinzwe amasomo kandi icyo gihe yigishaga no muri Kaminuza, isomo rijyanye n’uko umwarimu yakigisha akoresheje ikoranabuhanga.

Kwigisha yabifatanyije no kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Masters], mu bijyanye no kuyobora ibigo by’amashuri [Education Management], nyuma yo gusoza mu 2007 nibwo yinjiye mu kuyobora amashuri aho yayoboye ibigo bibiri.

Urukundo yari afitiye uburezi rwamujyanye kwigisha muri kaminuza zitandukanye zirimo iyahoze yitwa Rwanda Tourism University College (RTUC) kuri ubu yahindutse University of Tourism, Technology and Business Studies (UTB) ndetse no muri kaminuza yizemo ya Mudende. Uretse kwigisha yanabaye Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu mu 2011-2016.

Dr Mbarushimana yaje kwerekeza mu muryango utegamiye kuri Leta w’Ababiligi, witwa VVOB usanzwe utera inkunga uburezi bw’u Rwanda dore ko ari umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Uburezi.

Kuri ubu afite impamyabumenyi y’ikirenga mu binyanye no kwigisha n’integanyanyigisho yavanye muri Kaminuza y’abadivantisite yo muri Kenya yitwa East African Baraton.

Dr Mbarushimana agira inama abakiri mu mashuri ko ibintu bizashoboka nabo bakagera ku rwego rwiza bityo abasaba gukorana umwete n’umurava mu byo bakora kugira ngo bazabashe kwitwara neza. Ababyeyi nabo abakangurira gufasha abana mu mahitamo yabo kuko bibahesha kubona umurongo uhamye w’ubuzima.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Uburezi bw'Ibanze , Dr Nelson Mbarushima avuga ko yiteguye kwitwara neza no guhindura imikorere y'uru rwego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .