00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahongayire Aline yahaye amagare abafite ubumuga mu Karere ka Gasabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 08:30
Yasuwe :

Umuryango ‘Ndineza Organization’ uyobowe n’umuhanzi uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, watanze amagare agendwamo n’abantu bafite ubumuga.

Ni umuhango wabereye ku biro by’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 23 Nzeri 2022.

Ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa biteza imbere abaturage ‘Food For the Hungry’, Umuryango ‘Ndineza’ watanze amagare 30 yiyongeraho andi 40 azatangwa mu Karere ka Gasabo.

Amagare yatanzwe ashobora kuzingwa kandi afasha abantu bafite ubumuga kugenda. Rimwe muri yo rihagaze ibihumbi 450 Frw.

Gahongayire yagaragaje ko muri iki gikorwa bafatanyije na ‘Food For The Hungry’ kugira ngo bashobore kubona amagare yatanzwe.

Yagize ati “Iyo tubonye amagare hari ibindi byinshi biba biri hejuru yayo nko kuyageza aho agomba kugera n’ibindi byose.”

Ubuyobozi bwa Food for The Hungry bushima Ndineza Organization kubera imikoranire myiza bafite, nko kuba batangira raporo ku gihe no gutanga amazina y’abagenerwabikorwa ku gihe.

Umuhuzabikorwa wa Food For The Hungry mu Rwanda, Ndayisaba Faustin, yagize ati “Ndashimira Aline Gahongayire n’umuryango ayobora kuko dukorana neza. Atangira raporo ku gihe kandi n’amazina y’abahawe amagare twayabonye hakiri kare. Icyo dufatanyamo na Ndineza Organization ni uko badushakira abagenerwabikorwa hanyuma bakadufasha kugeza inyunganirangingo ku bo zigenewe.”

Gahongayire asobanura ko hari indi mishinga bakorera mu byaro kandi ko amagare azasigara bazayageza ku bantu bafite ubumuga batuye mu cyaro.

Gacamumakuba David utuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yashimye Gahongayire wagize ubugwaneza n’umutima wo gutekereza ku bantu bafite ubumuga.

Yakomeje ati “Nabwira Aline Gahongayire ko tumushimira ko yafashije abantu benshi kandi atazi”.

Dusabimana Abdul utuye mu Murenge wa Kinyinya yishimiye igare yahawe kuko yari amaze igihe kirekire kigera ku myaka 40 agendera mu mbago.

Ati “Kuva mu 1982 nagenderaga mu mbago ahubwo zagezeho ziza gusaza ahubwo nari maze imyaka itatu nicaye hasi kuko ntashoboraga kugenda. Ndashimira Aline Gahongayire umpaye igare ryo kugenderamo kandi rizamfasha gukora ibinteza imbere”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, ashimira abafatanyabikorwa b’akarere bakaba hafi muri byose.

Avuga ko Ndineza Organization yabahaye amagare nk’inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga 30, ariko ngo bakaba bongewe andi 40 nyuma yo kugaragaza ko hari abantu bafite ubumuga 125 bakeneye amagare abafasha muri aka karere.

Umuhanzi Aline Gahongayire azwi cyane mu ndirimbo nka "Amen", "Ndanyuzwe", "Hari impamvu pe", "Nzakomeza" n’izindi zihumuriza abababaye.

Abahawe amagare bashimye Gahongayire wabatekerejeho kandi atari asanzwe abazi
Gahongayire aganira n'umwe mu bafite ubumuga bw'ingingo nyuma yo kumushyikiriza igare rye
Gahongayire yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuba igikorwa cyo gutanga amagare cyageze ku musozo
Umuryango ‘Ndineza’ wa Gahongayire watanze amagare 30 ku bafite ubumuga bo mu Karere ka Gasabo
Aline Gahongayire uyoboye 'Ndineza Organization' yavuze ko gufasha abishobozwa na Kirisitu umuha imbaraga/Ifoto ya Kayitare J. Paul
Gahongayire Aline yahaye amagare abafite ubumuga mu Karere ka Gasabo. Byari ibihe by'akanyamuneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .