BK yahawe umuyobozi mushya

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 9 Gashyantare 2016 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko uwari Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr Gatera James, yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Gashyantare 2016, Dr Diane Karusisi, yagizwe umuyobozi wayo mushya.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi w’iyi banki, Marc Holtzman n’Umunyamabanga w’iyo banki, Dr Shivon Byamukama, ririmo ko Inama y’Ubutegetsi yagize Dr Diane Karusisi ku mwanya w’Umuyobozi mukuru.

Iri tangazo rivuga ko Dr Diane Karusisi wagizwe Umuyobozi Mukuru n’Inama y’Ubutegetsi bwa BK azemezwa na Banki Nkuru y’Igihugu kuri uyu mwanya.

Dr Diane Karusisi wagiriwe icyizere n’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, yakoranye n’Ibigo by’Imari bikomeye mu Rwanda byaba ibya Leta n’ibyigenga.

Yigeze kuyobora by’agateganyo ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Dr Diane Karusisi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .