Amasaha atatu ku ntebe! Abakobwa 25 baganujwe ku buyobozi mu myanya ikomeye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Werurwe 2019 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda (UN Women) ryafashije abakobwa 25 gusangira ubunararibonye n’abayobozi mu bigo bikomeye mu Rwanda birimo ibya Loni, ibikora ishoramari, siporo, ubwubatsi n’ibindi.

Tariki ya 20 Werurwe 2019 yahinduye intekerezo z’abakobwa batoranyijwe mu biga muri Gashora Girls Academy, Akilah Institute for Women, abarihiwe na FAWE Rwanda ku bufatanye na MasterCard Foundation, n’abo mu Muryango Nyarwanda w’Abagore bafite ubumuga (UNABU).

Iki gikorwa bagiteguriwe muri gahunda ya “Girls Take Over” igamije guhuza abakobwa b’u Rwanda n’ab’ibyitegererezo mu mahitamo yabo babafashije kwiyubakamo ubushobozi no guhindura inzozi zabo impamo.

Mu masaha atatu cyamaze, bakiriwe mu biro by’abayobozi mu bigo bya leta n’ibyigenga, imiryango ishamikiye kuri Loni, banki na za ambasade zikorera mu Rwanda.

Urugendo rwabo rwatangiye basobanurirwa imiterere y’ibigo, intego yabyo, imbogamizi zo mu kazi n’uko zikemurwa, banasangizwa inzira yagejeje ababiyoboye ku ntsinzi.

Uyu mukoro ngiro washibutsemo kongera kwiremamo icyizere cyo kuzagera ku ntego zabo. Abakobwa bawitabiriye babyishimiye ndetse basoje bahuza urugwiro mu myifatire y’abayobozi bari bagiriwe icyizere cyo kugira ijambo mu nama z’ibigo bikomeye.

Musabwasoni Brigitte wakiriwe muri Komite Olempike na Visi Perezida wayo, Rwemarika Félicité, yabwiye IGIHE ko yahindutse mushya.

Uyu mukobwa ufite ubumuga bw’ingingo akina mu Ikipe y’i Rubavu ya Sitting Volleyball.

Yagize ati “Twaganiriye byinshi ku iterambere rya siporo y’abagore n’iy’abafite ubumuga by’umwihariko. Namubwiye imishinga yanjye, angira inama yo gukomera ku ntego kuko na we yaciye mu bikomeye n’urucantege ariko agahatana. Mfite intego yo kuzakinira Ikipe y’Igihugu.’’

Abayobozi bakiriye abakobwa bahurije ku kuba ari amahirwe adasanzwe bagize kuko bo batafashwe ukuboko ngo bagirwe inama.

Dr Karekezi Claire uzobereye mu kubaga indwara z’ubwonko yakiriye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe Ineza Brandine wasoreje amasomo y’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) muri Groupe Scolaire de Butare mu 2018.

Yatangaje ko “Umukobwa nakiriye arifuza kuba umuganga uvura indwara z’umutima. Ni indoto nziza kandi nkanjye nk’umukobwa ubaga nari mufitiye ubutumwa bw’uko bishoboka. Inzira imuri imbere ntiyoroshye ariko birashoboka dufatanyije.’’

Umuyobozi wa UN Women-Rwanda, Fatou Lo, yavuze ko intego ya “Girls Take Over” igaragaza ko umuhate wabo ushimangira ko bari mu bihe byabo.

Yagize ati “Iki gikorwa cyatanze ibirenze ibyo twari twiteze. Ubutumwa aba bakobwa baduhaye buratanga icyizere. Bari biteguye ndetse babajije ibibazo byiza kandi natwe nk’abayobozi hari icyo twabigiyeho. Batweretse imbaraga ndetse batwibutsa ko turiho ngo tubafashe.’’

Abakobwa 25 boherejwe mu bigo birimo ibishamikiye kuri Loni nk’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bikorwa by’Abaturage (UNFPA), UN Resident Coordinator na UN Women; Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Uruganda rw’Abadage ruteranyiriza imodoka mu Rwanda rwa Volkswagen; AC GROUP; Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank; Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (Afdb); Commercial Bank of Africa (CBA); Komite Olempike (CNOSR); Sonarwa Life; Ambasade ya Kenya, iya Repubulika ya Congo, u Buholandi n’u Budage mu Rwanda; Ikigo cy’Iterambere cy’u Busuwisi; Umuryango wo mu Budage cyitwa FES (Friedrich Ebert Stiftung); RwandAir; Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe; Engen Ltd na Banki ya Kigali n’Ikigo cya BK Capital.

UN Women irateganya ko muri ibi bikorwa izasanga abasa n’abirengagijwe ndetse ikanakorana n’abasore mu guharanira impinduka za sosiyete binyuze mu mikoranire y’impande zombi.

“Girls Take Over” ni gahunda yuzuza iy’ubujyanama bwatangiwe muri Youth Connekt 2018 aho UN Women yahanuye urubyiruko rurenga 150 n’abayobozi mu nzego zitandukanye n’izindi zatangijwe na Career Women’s Network muri Kigali.

Abakobwa babiri basangijwe n'Umuyobozi wa UN Women Rwanda, Fatou Lo, uko yageze ku ntebe y'ubuyobozi
Abakobwa bahawe amahirwe yo gusangira ubunararibonye n'abayobozi bakomeye mu Rwanda bari bafite akanyamuneza
Abakobwa bakiriwe mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda banitabiriye inama ihuza abakozi ba UN Women
Abayobozi b'ibigo n'abakobwa 25 bafashe ifoto y'urwibutso
Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangemi, yakiriye Abimana Françoise mu biro bye i Kigali
Aniella Lisse Mutoni yavuze ko yishimiye ibitekerezo yunguranye n’Umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye
Aniella Lisse Mutoni yatangaje ko azasangiza bagenzi be bigana muri Gashora Girls Academy ubunararibonye yabonye
Byukusenge Anesie ufite ubumuga bwo kutabona yasabye ko bagenzi be na bo bahabwa amahirwe nk'ayo yabonye ngo biteze imbere
Dr Karekezi Claire uzobereye mu kubaga indwara z’ubwonko yishimiye intego ya Ineza ufite inzozi zo kuba umuganga w’umutima
Ineza Brandine w’imyaka 19 yakiriwe na Dr Karekezi Claire (iburyo) uzobereye mu kubaga indwara z’ubwonko. Mu gusangiza abandi ubunararibonye byari ibihe by'ibyishimo
Musabwasoni Brigitte na Rwemalika Félicité batemberana muri Stade Amahoro nyuma yo kwakirwa mu ntebe y'ubuyobozi bwa Komite Olempike
Musabwasoni Brigitte yahuje urugwiro na Visi Perezida muri Komite Olempike, Rwemalika Félicité, yigiyeho byinshi
Musabwasoni yashimangiye ko yahindutse mushya nyuma y'igihe yamaze asobanurirwa iterambere rya siporo y'abagore n'iy'abafite ubumuga mu Rwanda
Nikokeza Uwase Melissa wize muri Groupe Scolaire Nôtre Dame de Lourdes Byimana yabwiye imbaga inyungu yakuye mu biganiro yagiranye n'abapilote, umwuga yifuza kwinjiramo
Nikwigize Novella ukora mu Ishami ry'Itumanaho muri UN Women ni we wari umusangiza w'amagambo
Nyuma y'amasaha atatu bayoboye, abakobwa bongeye guhura aho mu gutebya basuhuzanyaga mu mazina y'abayobozi b'ibigo bakoreyemo
Umuyobozi wa UN Women Rwanda, Fatou Lo, yakiriye mu biro bye abakobwa babiri yishimiye ibibazo byiza babajije
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), Dr Nsanzabaganwa Monique, yumva ubuhamya bw'abakobwa nyuma y'amasaha atatu bamaze bayoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza