Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Daily Star, bwashyize ahabona amagambo atanu akunze guhurirwaho na benshi, iyo basoje igikorwa cyo gutera akabariro.
Hifashishijwe urubuga rwa Illicit Encounters rusanzwe rukoreshwa cyane n’abantu batandukanye bashaka abakunzi, byagaragaye ko abagabo bakunze guhita bavuga bati "Ndagiye, ’wow’’ cyangwa bagahita bavuga bati "nari mbikumbuye".
Ku rundi ruhande, abagore byagaragaye ko nyuma y’icyo gikorwa bakunze guhita bashaka kumenya aho telefoni zabo ziherereye, bati "telefoni yanjye iri he?"
Uretse ibyo, abagore ngo babangukirwa no guhita babuza uwo bari baryamanye gusinzira, bati "ntusinzire."
Na nyuma y’igikorwa ariko, ubushakashatsi bugaragaza ko hashobora no kubaho kubwirana amagambo ataryoshye hagati y’impande zombi. Icyakora, abagore babonweho umwihariko wo kuba bashobora guhita babwira abagabo amagambo meza, aryoshye, babashimira.
Muri ayo magambo hakunze kuba higanjemo agira ati "uri igitangaza, nkunda kuba ndi kumwe nawe" cyangwa bagahita bahobera abagabo babo.
Raporo y’ubu bushakashatsi ivuga ko hari ubwo abagabo bahita bibariza abagore igihe bazongera gukorera igikorwa nk’icyo basoje.
Inzobere mu by’imibanire y’abantu by’umwihariko ibirebana n’urukundo, Jessica Leonni, yavuze ko abantu barangije gukora imibonano mpuzabitsina akenshi bavugana amagambo make, bitewe n’uko baba batwawe n’amarangamutima y’icyo gikorwa.
Ibi kandi ahamya ko bihuriweho n’abantu benshi hirya no hino ku isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!