00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu basabwe gutoza abato gusoma Qur’an no kubarinda ubuhezanguni

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 December 2024 saa 05:57
Yasuwe :

Abayisilamu basabwe gutoza abana bakiri bato gusoma Qur’an bagamije kuyibungabunga no kubarinda ko hari ababashora mu bikorwa by’ubuhezanguni bayitwaje.

Byagarutsweho ubwo hatangizwaga amarushanwa y’abana basoma, yabereye mu Karere ka Rwamagana. Imamu muri ako Karere, Sheikh Nshuti Sadiq, yavuze ko gutoza abana bakiri bato bituma bakurana indangagaciro nzima.

Ati “Ayo marushanwa twatangije muri aka Karere, ni uburyo bwo gucunga neza no kubungabunga Qor’an kugira ngo hatagira abantu bagenda bahimbahimba nk’uko byagiye bigaragara, bahimba amagambo y’icyarabu bakayasoma bayita Qur’an. Ni iyo mpamvu abana bacu twabashishikarije kwiga Qur’an kugira ngo babashe kubungabunga ubuziranenge bwayo.”

Yavuze ko mu kwigisha abana Qur’an hashyizweho gahunda y’uko mu misigiti yose yo muri ako Karere ka Rwamagana hashyirwamo ishuri ryayo, bakaba bifuza ko byanagezwa hirya no hino mu gihugu mu kubungabunga Qur’an mu rubyiruko rw’u Rwanda no kwirinda ibikorwa by’ubuhezanguni.

Ati “Twagiye tubona ko abantu b’iki gihe batagishishikajwe no kwiga Qur’an biba ngombwa ko dushyiraho amashuri menshi cyane ku misigiti, ikindi twahisemo gushyira abana bose hamwe kugira ngo hatazabonekamo imyumvire y’ubuhezanguni.”

Sheikh Nkurunziza Hassan yavuze ko abana bategurwa binyuze mu kwigisha Qur’an ndetse bakanigishwa n’indangagaciro z’idini rya Islam ndetse n’iz’umuco nyarwanda.

Ati “Umwana wize Qur’an aba afite indangagaciro yaba iz’idini n’iza Kinyarwanda. Ntabwo ari wa mwana wirirwa mu mafilimi, mu bigare bitari byiza, ntabwo ari wa mwana ushobora kubona mu biyobyabwenge. Biba bisaba ko ari umwana uhora atekereza ibyiza. Dusanga umwana wayize aba ari umwana w’umuhanga mu bumenyi bw’idini n’ubumenyi bwo mu ishuri.”

Nyuma yo kwigishwa haba hagomba kuba irushanwa rifasha abana kumenya ubumenyi bamaze kugeraho mu birebana no gusoma Qur’an ari nayo mpamvu i Rwamagana batangije amarushanwa ndetse bakaba bifuza ko yazaguka akaba irushanwa ryajya ryitabirwa n’abana bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Kuri ubu abana bari kurushanwa mu gusoma Qur’an ni 110 biganjemo abafite imyaka iri munsi ya 15.

Ababyeyi bagaragaza ko iyo abana batojwe gusoma Qur’an bibafasha kumenya ukuri no kumenya indangagaciro zikenewe n’uko bakwiye kwirinda.

Bemeza ko iyo abana bashyizwe hamwe bakigishwa birinda kuba hari abayobywa n’abafite izindi ntego runaka bagamije kubashora mu bikorwa by’ubuhezanguni.

Uwamahoro Afisa uri mu bana biga Qur’an yavuze ko ibafasha kugendera mu ndangagaciro nziza no kwirinda kugwa mu bishuko bishobora gutuma ubuzima bwabo bwangirika.

Ati “Idufasha kuva mu mico mibi. Niba wasuzuguraga ababyeyi, ukaza kuyiga kubera ko itwigisha imico ntabwo waba ukibasuzuguye. Itwigisha kubana neza n’abandi, kwirinda ibiyobyabwenge no kujya mu zindi ngeso mbi cyangwa kugwa mu bishuko.”

Yasabye ko uburyo bwo kwigishwa no gusoma Qur’an bwakagurwa bukagera no ku bandi bana bagenzi be mu gihugu hose.

Biteganyijwe ko ayo marushanwa azasozwa ku wa 27 Ukuboza 2024 hahembwa abana bahize abandi.

Abayisilamu basabwe gufasha abana bakiri bato bakamenya indangagaciro z'idini n'iz'umuco nyarwanda
Abana bagaraza ko gusoma Qur'an ari ingenzi kuko ibafasha guhinduka mu mico
Amarushanwa ya Qur'an afasha mu gusuzuma ubumenyi bw'umwana wigishijwe kuyisoma
Abayisilamu basabwe gufasha abana bato kwiga Qur'an
Abana bato barimo n'abakobwa bagaragaje ubuhanga bwabo mu gusoma Qur'an
Sheikh Nshuti Sadiq yavuze ko gutoza abana bakiri bato bituma bakurana indangagaciro nzima kandi bibarinda ubuhezanguni
Gutoza Qur'an abana kandi bigakorerwa ku misigiti ni kimwe mu byabarinda kwishora mu bikorwa by'ubuhezanguni
Uwamahoro Afisa yishimira ko kwiga Qur'an bizamurinda kwishora mu ngeso mbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .