Abanyarwandakazi batatu bashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 bo muri Afurika bavuga rikijyana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kanama 2020 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Abanyarwandakazi batatu babaye muri Guverinoma y’u Rwanda igihe kinini, aribo Louise Mushikiwabo, Dr Agnes Kalibata na Dr Agnes Binagwaho bashyizwe ku rutonde rw’abagore ijana bo muri Afurika bavuga rikijyana.

Uru rutonde rukubiyemo abagore bakomeye bo mu bihugu 34 bya Afurika, bakora mu ngeri zinyuranye zirimo dipolomasi, abaharanira impinduka, abikorera, abayobora ibigo by’ubucuruzi, n’abari mu ruhando rw’imyidagaduro.

Rwakozwe n’Ikigo Avance Media, kimwe mu bikomeye kuri uyu mugabane bikora ibijyanye n’ubuvugizi bw’ibigo.

Mu bagore 100 barugaragaraho higanjemo abo mu bihugu bya Ghana ifitemo abantu icyenda, Afurika y’Epfo ifitemo 11 na Nigeria ifitemo abantu 20.

Harimo amazina y’abagore 75 bashya batari mu rutonde rwari rwaratangajwe mu myaka yashize aho mu mazina akomeye harimo nka Halima Dangote uri mu buyobozi bwa Dangote Group, Sosiyete y’umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote.

Harimo kandi impirimbanyi yo muri Uganda, Stella Nyanzi; Minisitiri wungirije ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri Namibia, Emma Theofelus, wagiye kuri uyu mwanya afite imyaka 24 y’amavuko.

Kimwe mu byagendeweho hatoranywa aba bagore, harebwaga ku bushobozi bwabo n’umusaruro wabo mu miyoborere, ibyo bagezeho ku giti cyabo, umuhate bagira mu gusangiza abandi ubumenyi n’ibindi.

Abo banyarwanda batatu, yaba Dr Agnes Binagwaho, Dr Agnes Kalibata na Louise Mushikiwabo, bose babaye muri Guverinoma y’u Rwanda mu myanya itandukanye.

Nka Mushikiwabo ubu ni Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, mbere y’uko ajya kuri uyu mwanya yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Yatangiye inshingano zo kuyobora OIF muri Mutarama 2019 nyuma yo gutorwa mu Ukwakira 2018 ashyigikiwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yabaye Minisiteri y’Itangazamakuru, kuva kuwa 7 Werurwe 2008, uwanya yavuyeho mu Ukuboza 2009 agizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’Umuvugizi wa Guverinoma.

Louise Mushikiwabo ni Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF

Ibikorwa bye by’indashyikirwa byatumye mu 2014, ahabwa igihembo kizwi nka ‘Outstanding Humanitarian Award’ cyatanzwe na Kaminuza yo muri Amerika, American University’s School of International Studies.

Mu 2014, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yamushyize ku mwanya wa Gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika.

Uretse imirimo ya Politiki, Mushikiwabo ni n’umwanditsi w’ibitabo. Mu 2006 yasohoye igitabo ‘Rwanda means The Universe’ (U Rwanda bisobanuye Isanzure) cy’amapaji 384 yafatanyije n’umunyamakuru Jack Kramer. Kirimo ubuhamya bugaragaza amateka y’u Rwanda, itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Dr Agnes Binagwaho

Dr Agnes Binagwaho we yabaye Minisitiri w’Ubuzima kuva mu 2011 kugera mu 2015.

Ubusanzwe ni umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Yakoze mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuzima. Kuva mu 2002 kugeza 2008, Dr Binagwaho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Sida, kuva mu 2008 kugeza muri Gicurasi 2011 agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y‘Ubuzima, umwanya yavuyeho agirwa Minisitiri w’Ubuzima.

Mu mirimo yindi izwi ya Binagwaho, harimo ko yabaye umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi rya Harvard muri Amerika, yigishije kandi ubuvuzi bw’abana muri Geisel School of Medicine i Dartmouth muri Amerika, akaba yarahawe impamyabumenyi y’icyubahiro muri Dartmouth College mu 2010.

Yahawe impamyabumenyi y’ikirenga, PhD mu 2014, ayiboneye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Muri iki gihe yigisha muri UGHE, Kaminuza itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza(Master’s) mu by’ubuzima kuri bose, iherereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, aho yigisha buri mpera z’icyumweru ndetse amasomo ye akayatangira i Kigali kuwa kabiri wa buri cyumweru.

Dr Agnes Binagwaho asigaye ari Umwarimu muri UGHE, Kaminuza itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s)

Dr Agnes Kalibata

Dr Agnes Kalibata we ni Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA). Ni umwe mu bantu babaye abaminisitiri b’ubuhinzi b’icyitegererezo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Kuva mu 2008 kugeza mu 2014 ubwo yari Minisitiri w’ubuhinzi mu Rwanda, ubukene bwagabanyutseho 50 % ahanini bitewe na politiki nziza y’ubuhinzi no kuzamura abahinzi bato.

Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (Phd) mu bijyanye n’udusimba duto (Entomology) yakuye muri Kaminuza ya Massachusetts mu mwaka wa 2005.

Yamaze imyaka igera ku icumi akora mu kigo gikora ubushakashatsi ku buhinzi, International Institute of Tropical Agriculture at the Kawanda Agricultural Research Institute gikorana na Kaminuza ya Makerere ndetse n’iya Massachusetts, avamo mu 2006 ajya muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu 2018, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro ayihawe na Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi ku bw’imiyoborere ye idasanzwe.

Naho mu 2012 yahawe igihembo cyitwaga Yara Prize ubu cyahindutse Africa Food Prize gihabwa umuntu cyangwa ikigo kiri kuzana impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi bwa Afurika.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, Umuryango nyamerika wita ku bumenyi (National Academy for Sciences, NAS), wamuhaye umudali w’ishimwe kubera guteza imbere abaturage abinyujije mu buhinzi bugezweho ku mugabane wa Afurika.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, aherutse kandi kumugira intumwa ye idasanzwe mu nama izaba mu 2021 yiga ku rugendo rugamije kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’ubuhinzi.

Dr Agnes Kalibata ni Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere Ubuhinzi (AGRA)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .