Abakobwa 10 bakangaranyije uruhando rw’imyidagaduro mu 2020 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

2020 iri kugenda isatira umusozo! Ni umwaka waruriye bamwe kubera icyorezo cya COVID-19 ku buryo benshi baba bumva ari ibishoboka bawihutisha ukava mu nzira bakareba icyo 2021 ibahishiye.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, Isi yose yatangiye kugarizwa n’icyorezo cya Coronavirus ndetse bigera n’aho habayeho ibihe byo kuguma mu rugo, abari bafite akazi bamwe baragatakaza mbese buri wese yawubona mu buryo bwe.

Na none ariko hari ababyungukiyemo, cyane cyane abakobwa bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga, n’abandi bakora ibikorwa bitabangamiwe cyane no kuguma mu rugo bo babonye umwanya wo kurangaza abantu no gukomeza kwigarurira benshi kubera ko abantu bari basigaye birirwa kuri internet.

Nk’ibisanzwe mu Isi y’imyidagaduro mu Rwanda, nta munsi w’ubusa wira hatavutse udushya, ari natwo twavugishije benshi ndetse twinshi tugahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga.

IGIHE yakusanyije urutonde rw’abakobwa bakangaranyije imbuga nkoranyambaga n’abandi bagiye bavugwa cyane, mu itangazamakuru biturutse ku dushya n’ibindi bikorwa byabaranze mu 2020.

-  Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda mu 2020

Uyu mukobwa yatangiye kuvugwa muri Mutarama 2020 ubwo yinjiraga mu irushanwa rya Miss Rwanda aho yiyamamarije mu Mujyi wa Kigali. Icya mbere cyatumye yibandwaho ni uko yari asanzwe azwi cyane kuri Instagram ndetse afite umubare munini w’abamukurikira.

Si ibyo gusa! Yigeze no gutangarirwa kubera ubwiza bwe, ku mbuga nkoranyambaga Abanya- Sénégal baterana amagambo karahava.

Nyuma yo kubona itike yo gukomeza mu bakobwa 20 b’uburanga bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali, amagambo yabaye menshi bamwe bavuga ko yazanywe mu irushanwa na MTN yari umuterankunga w’imena w’irushanwa, ishaka kumuha ikamba. Gusa nyuma abantu baje kumarwa impungenge babwirwa ko atari ko bimeze.

Nishimwe Naomie, aba Miss Rwanda hakurikiyeho inkuru zakuruwe n’impaka zabaye hagati y’akanama nkemurampaka mbere yo kumuha ikamba, akaba aricyo gihe benshi bavuga katinze kananiwe guhitamo urahabwa ikamba; n’ubwo byarangiye aryegukanye.

Nishimwe Naomie watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, yaratunguranye ku wa 17 Werurwe 2020, atangaza ko inyungu ze nka Miss Rwanda zitazacungwa na Rwanda Inspiration Back Up isanzwe ireberera abambitswe iri kamba.

Miss Rwanda, Nishimwe Naomie, ni umwe mu bavuzwe cyane kuva ku munsi wa mbere yinjira mu irushanwa ryamuhesheje ikamba

Isimbi Alliance

Uyu mugore wiyita Alliah Cool ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda. Yamamaye cyane mu yitwa Rwasa n’izindi zitandukanye.

Kuva mu 2018 yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’umuraperi Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bituma abakomeza kumukurikira baba benshi.

Muri uyu mwaka yavuzwe mu itangazamakuru biturutse ku nkuru z’irindimuka ry’urukundo rwe. Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze iminsi rwarajemo agatotsi, rurangira nyuma y’igihe bagerageza kubihisha ari nako bagerageza kurugarura ariko biranga.

Tariki 17 Kanama 2020, mu kiganiro na IGIHE, Umuraperi Shizzo yavuze ko urukundo rwabo rwarangiye. Yagize ati ”Ubu meze neza byararangiye twaratandukanye.” Shizzo yavuze ko atari we wahisemo kubivuga, ahubwo ari Isimbi wabyivugiye.

Isimbi Alliance na we yemeye ko yamaze gutandukana na Shizzo, aba bombi icyo bahurizaho ni uko banze gutangaza impamvu yatumye batandukana.

Isimbi Allaince ari mu bavuzwe cyane muri uyu mwaka

Shaddy Boo yatamajwe na manyinya!

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo] ari mu badasiba kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye yaba ibyandika n’ibindi ibyo aribyo byose.

Uyu mubyeyi w’abana babiri uretse kwandikwa ntanasiba mu kiganiro iyo bataramye bavuga abo bita ba ‘slayqueens’. Uretse mu Rwanda no hanze arazwi cyane ko agiye kugira abamukurikira bakabakaba ibihumbi 800 kuri Instagram.

Ugiye kumuvuga bwakwira bugacya kuko ntatana n’udushya no kuvugwa buri munsi mu Rwanda. Mbese abarambukirwa ntibajya bamurambirwa!

Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo batoraga Nyampinga w’u Rwanda 2020, ikamba rigahabwa Nishimwe Naomie. ShaddyBoo yagaragaje amarangamutima adasanzwe ndetse bamwe bavuga ko yari yaje muri ibi birori yasomye kuri manyinya karengeje urugero.

Uyu mugore wafanaga Nishimwe yabanje kukanyurizaho abitabiriye ibi birori ubwo akanama nkemurampaka kari kari guteranya amanota. DJ Ira wavangaga imiziki yaryohereje abitabiriye ibirori bya Miss Rwanda nubwo bari bananiwe bose bicaye.

Icyo gihe Shaddyboo yaratunguranye abantu bose bicaye arahaguruka acinya akadiho abantu bamwe barumirwa. Ubwo bari bamaze gutangaza uwatsinze, ShaddyBoo yongeye kugaragaza cyane ko yasazwe n’ibyishimo avuza induru mu cyumba cyatorewemo Nyampinga w’u Rwanda 2020. Ibi bamwe bavuga ko yabikoreshwaga na ka manyinya.

ShaddyBoo ariko usibye kuba ari umunyabirori, muri Mata ubwo abantu bari bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, yasangiye n’abaturanyi be bagizweho ingaruka na Coronavirus.

Muri Kanama hasakaye inkuru yavugaga uyu mugore na Bruce Melodie batawe muri yombi na Polisi bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku.

Muri uyu mwaka kandi yinjiye mu by’ubutetsi ndetse ahamya ko agiye kubigira umwuga akajya agaburira abantu ifunguro rye yise “Love on the plate”.

ShaddyBoo ntasiba mu itangazamakuru avugwaho ibintu bitandukanye

Muyango Claudine

Uyu mukobwa wabaye nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda mu 2019, ni umwe mu bahanzwe amaso muri iki gihe ndetse ubu afite abasaga ibihumbi 213 bamukurikira kuri Instagram.

Inkuru ze zishyushywa cyane n’urukundo rwe na Kimenyi Yves urinda izamu rya Kiyovu Sports. Ndetse, ntibasiba guterana imitoma bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Muyango inkuru ze zishyushywa n'urukundo rwe na Kimenyi Yves

Uwase Vanessa

Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, inkuru ze zashyushye hagati muri uyu mwaka ndetse haza gusohoka amajwi bivugwa ko yari yatumye umukobwa w’inshuti ye kwihanangiriza mugenzi we wari umaze iminsi ashaka kumutwarira umukunzi witwa Putin Kabalu wamwambitse impeta.

Nyuma urukundo rw’uyu mukobwa n’umukunzi we rwajemo agatotsi ndetse bimara iminsi, bigaragarira buri wese ko mu rukundo rwabo harimo ikibazo gikomeye.

Ariko, nyuma bombi bagiye muri Tanzania gucoca amasinde yari ari mu rukundo rwabo ndetse biza kurangira rusubiye ku murongo nk’uwo rwari rurimo mbere.

Miss Vanessa n'umukunzi we muri uyu mwaka bigeze kugera mu bihe byari bigiye gushyira indunduro ku rukundo rwabo

Isimbi Noeline

Isimbi wamenyekanye ubwo yajyaga kwiyamamaza muri Miss Rwanda 2019 ntibimuhire kubera indeshyo ye, nawe ari mu bakobwa bavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru kubera amafoto ye n’amashusho akunze gusangiza abamukurikira yambaye ubusa.

Isimbi ubu uherereye muri Kenya, akunze kuvugisha benshi. Bamwe bakavuga ko ibyo akora bidakwiriye, abandi bakamushyigikira bavuga ko umubiri yerekana ari uwe, nta mpamvu yo kumwiha kuko nta we yahatiye kureba amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Akunze kuvugwa cyane kubera amashusho ye ashyira hanze ari gukora ibikorwa by’urukozasoni, agaragaza ko akeneye abaguzi bayo, yareruye anatangaza ibiciro ko ari 40 $, ni ukuvuga nibura ibihumbi 40 Frw.

Isimbi usigaye acuruza amashusho y'urukozasoni y'ubwoko bwose, ni umwe mu bakunze kutavugwaho rumwe

Uwicyeza Pamella

Miss Pamella amaze igihe avugwa mu itangazamakuru kubera urukundo rwe na The Ben ndetse umukobwa yakunze guca amarenga yo kugurumana kwarwo abinyujije mu magambo yandika ku mbuga nkoranyambaga.

Uwicyeza ukunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aherutse gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati "Mine", bisobanuye "Uwanjye."

Ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben, uyu mukobwa yashyize ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije agira ati "Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe."

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Uwicyeza ku wa 17 Ugushyingo, yabajijwe icyihishe inyuma y’umubano we na The Ben, aryumaho.

Miss Pamella na The Ben mu minsi ishize bajyanye kurya ubuzima muri Tanzania. Uwicyeza Pamela w’imyaka 21 yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

The Ben ari mu munyenga w’urukundo na Miss Uwicyeza Pamela; ni nacyo cyatumye uyu mukobwa avugwa cyane

Niyonizera Judith

Uyu mugore yavuzwe cyane muri Gicurasi ubwo hari amakuru yavugaga ko we na Safi Madiba wari umugabo we batandukanye.

Safi yaje kwemeza ko aribyo, ko yatandukanye na Niyonizera [nyuma yo kumusanga muri Canada], yemeza ko kuba barasezeranye mu mategeko bitamugira imbohe.

Niyonizera Judith amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru nyuma yo kuza mu Rwanda gutangiza filime ye nshya yise ‘Za nduru’.

Niyonizera amaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru kubera urukundo rwe na Safi rwajemo kidobya

Bahavu Jeannette

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’Uruhererekane ya Citymaid, ari mu bakobwa bavuzwe cyane mu ruhando rw’imyidagaduro.

Uyu mukobwa akundana n’umusore witwa Ndayirukiye Fleury ‘Legend’ ndetse benda kurushinga.

Tariki 29 Ugushyingo 2020 yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi , byitabiriwe n’ab’igitsinagore barimo abo mu muryango we ndetse n’abandi b’inshuti ze za hafi.

Mu Ugushyingo Bahavu yakorewe ibirori byo kumwerekera guteka bizwi nka ‘Kitchen Party’. Bahavu na Ndayirukiye bamaze igihe batangaje ko bakundana. Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 nibwo hazaba ubukwe bw’uyu mukobwa umaze kuba icyamamare mu ruganda rwa filime mu Rwanda.

Amatariki y’ubukwe bwabo yatangajwe nyuma y’uko tariki 17 Nyakanga, Fleury ‘Legend’ yamwambitse impeta uyu mukobwa. Bahavu na Ndayirukiye bamenyanye mu 2015 ariko baba inshuti mu 2016, bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

Uyu mukobwa anakurikiranwa kubera filime ye yitwa ‘Impanga’ imaze kwigarurira imitima ya benshi.

Bahavu aritegura kurushinga

Charly na Nina banuganuzweho gutandukana!

Bitangira kugaragarira abantu ko aba bakobwa bashobora kuba batarebana neza, byabaye muri Werurwe 2020 ubwo Nina yagaragaraga wenyine mu gitaramo cya “EAC iDeserve”.

Icyo gihe yatangaje ko byatewe n’uko mugenzi we afite ikibazo, ariko agihari kandi itsinda riri gukora abantu bazabona ibihangano bishya bari kumwe.

Aba bakobwa baheruka indirimbo muri Werurwe ibyabo abantu bakomeje kujya babyibazaho, ku buryo uko iminsi yagiye ihita amakuru yakomezaga gukura avuga batandukanye bucece.

No mu minsi ishize hakwirakwiye amagambo yavugaga ko Charly na Nina bamaze gutandukana gusa bo bakumvikana bagaragaza ko bakiri kumwe.

Mu gitaramo bakoze cya Iwacu Muzika, bagaragaje imbaraga nke ku buryo wabonaga ko bakigiyemo barakoze imyitozo inshuro nke. Ibintu byatumye benshi bibaza ahazaza h’iri tsinda.

Nubwo ariko kandi havugwaga ibi, hari amakuru ko no mu itsinda ishyamba atari ryeru kuko umwaka ugiye gushira imikoranire yabo itangiye kuzamo agatotsi, akaba ari nayo mvano yo kuba nta gihangano gishya baheruka.

Umwe mu bakurikiranira hafi umuziki w’aba bakobwa, yabwiye IGIHE ko agatotsi katangiye kwinjirira iri tsinda guhera mu 2019 ariko kigaragaza muri Werurwe 2020.

Ngo hari bamwe mu basanzwe bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda, bari kugerageza gukomakoma ngo barebe ko aba bakobwa bakongera bagahuza n’ubwo bigoye.

Nina aherutse kubwira IGIHE ko itsinda rigihari ndetse ko bafite ibihangano byinshi biri mu bubiko.

Charly we by’umwihariko yanavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abagabo batandukanye ndetse haza no kuza amakuru y’uko atwite, aza kuyanyomoza nyuma.

Charly na Nina bavuzwe muri uyu mwaka kubera inkuru zo gukeka ko baba baratandukanye
Bahavu ari mu bakobwa bavuzwe cyane mu 2020
Miss Vanessa yamaze iminsi atameranye neza n'umukunzi we Kabalu nyuma baza kwiyunga
Muyango na Kimenyi bari mu rukundo rudafunguye
Uwicyeza na The Ben bari mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .