Shemsa, izina ry’umukobwa udakunda kubwirizwa icyo gukora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2019 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Shemsa ni izina rikunze guhabwa abana b’abakobwa, rifite inkomoko muri Afurika aho risobanura umucyo w’izuba.

Iri zina usanga atari abantu abenshi barifite naho riri cyane ni mu duce tuvugwamo ururimi rw’Igiswahili nka Tanzania na Kenya cyane ko ibi bihugu byombi bifite aho bihuriye n’inkomoko yaryo.

-  Ibiranga ba Shemsa

Ba Shemsa bakunda kurangwa n’umurava mu kazi n’inshingano zabo gusa ntibakunda umuntu ubabwiriza icyo bakora. Bakunda gukorana n’abandi kandi kwisanga mu bandi si ikintu kibavuna kuko iyo mpano yo bayifitemo.

Bagira ibiganza bitanga n’umutima mwiza kandi bakunda guhugura abandi, kubagira inama z’ingirakamaro mu buzima bwabo.

Ni abantu bakunda kuba bitonze cyane rimwe na rimwe ukagira ngo bagira isoni cyangwa barasuzugura. Bakunda ukuri, ni abagwaneza kandi ntibakunze kwiherererana ibyababayeho.

Ba Shemsa bakunda ubwisanzure bwabo, bakunda impinduka no kwinezeza kandi basabana n’abandi. Nubwo ari abanyabwenge bakaba bazi no guhanga udushya ngo bagorwa cyane no gucunga neza amafaranga.

Abantu bafite iri zina bigirira icyizere bigatuma badakunda gukorera mu kwaha k’umuntu runaka abahatse. Abenshi baba bazi gukorera amafaranga bigendanye n’umurava bagira ku murimo, ariko usanga ashira vuba bitewe n’imicungire yayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza