Robin, izina ry’umuntu urangwa n’ibikorwa bigamije gutabara abandi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Werurwe 2019 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Robin ni izina rishobora guhabwa umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa, rifite inkomoko mu Cyongereza no mu Kidage aho mu ndimi zombi risobanura ‘Kurabagirana’.

Hari abitwa Robin cyangwa Robyn ariko ugasanga ari impine y’izina Robert, aho abenshi bagiye baryitwa barikomoye kuri Robert the Bruce wayoboye Ecosse mu 1306-1329.

Bimwe mu biranga Robin

Robin akenshi ni wa muntu akunda kubahiriza amategeko ndetse iteka agaharanira kurangiza neza igikorwa cyose yatangiye. Agira ukwihanganira abantu kandi agakunda gukora ibikorwa by’ubutabazi.

Abitwa ba Robin kandi bakunze kurangwa n’umutima wishimira abantu, ndetse akenshi baha abandi umwanya n’ingufu zabo ku buntu, bakanabatega amatwi mu gihe aribyo bakeneye.

Iteka ba Robin bahora bashakisha imirimo cyangwa imyuga bumva ko ibateye ishema kandi bakayikorana ubwitange bushoboka bwose, icyo bashyize imbere ari ukubaka umwuka mwiza n’umutuzo mu kazi kabo no mu rugo.

Nubwo rimwe na rimwe hari abashobora kukubona nk’umuntu bitoroshye kubana nawe kandi ukabya muri byinshi, uburyo Robin abaho n’umusaruro atanga bituma benshi bamubona nk’uwingenzi aho atuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza