Nora, izina ry’umukobwa urambirwa vuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Nora cyangwa Norah, ni rimwe mu mazina y’abana b’abakobwa yakunzwe cyane kuva mu 2000, rifite inkomoko ku mugabane w’u Burayi aho risobanura ‘Urumuri’.

Rikunze kugaruka mu mazina ushobora kwita umwana wawe w’umukobwa riza mu 1000 akunzwe cyane ku Isi muri iki gihe, umwe mu bantu bazwi cyane uryitwa ni umwanditsi w’ibitabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nora Roberts.

Bimwe mu biranga ba Nora

Ba Nora bakunda kwishimira ubuzima no guhangana n’ibintu byose bituma badatera imbere. Ni ba bantu bazi kubana neza n’abandi, bagakunda impinduka ndetse iteka bagahora bashaka ibyatuma barushaho kunezerwa.

Bakunda ukuri ndetse baharanira ubutabera n’amahoro kuri bose, bifitemo ubushobozi bwo guhanga udushya kandi iteka bashakisha amahirwe yatuma bereka abandi ubushobozi bifitemo.

Ba Nora biroroshye kubana nabo, bakunda kuvuga ndetse boroherwa no kwibona mu mico itandukanye. Ikibazo cy’ingutu bakunze guhura nacyo ariko ni ukwisanga iteka mu gihirahiro batizeye ko ibintu runaka biri bugende uko babiteganyije.

Ba Nora barambirwa vuba, ari nabyo bituma bahora bahinduranya imirimo n’abakunzi. Imbaraga zo guhanga ibishya bifitemo hari igihe zibazanira ibyishimo cyangwa zigatuma babaho mu gahinda ko kumva ko bananiwe kugera ku byo biyemeje.

Mu bantu bazwi bitwa iri zina harimo umwanditsi Nora Roberts

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza