Nolan, izina ry’umuhungu utihanganira abantu bagira amahane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Werurwe 2019 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Nolan, ni izina ry’abana b’abahungu rikunzwe muri iki gihe, rifite inkomoko muri Ireland, rikaba risobanuye ‘Icyamamare’.

Iri zina rishobora gukoreshwa nk’izina ry’umuryango cyangwa ayo benshi bita aya Gikirisitu, riza ku mwanya wa 69 mu mazina akunzwe cyane mu 2019.

Bimwe mu biranga ba Nolan

Ba Nolan barangwa no kwiyoroshya, kugira intego, gutega amatwi abandi no kubagira inama, ntibagira amahane ndetse nta nubwo bashobora kwihanganira kubana n’umuntu uyagira.

Ni abantu bakunda gutekereza cyane, bibafasha kugira ubutumwa bushobora kubera abandi intangiriro yo guharanira kugera ku ntego runaka.

Nolan ni wa muntu wishimira ubuzima, kandi akagira ubushobozi bwo kwirinda kuba yakwisanga mu bibazo, iyi ikunze kuba intandaro yo kutamenya kwigira ku makosa baba barakoze mu buzima bwabo.

Ba Nolan kandi bakunda kuba ahantu hari amategeko ahagenga no kuyubahiriza, iteka bagahora baharanira gushaka amahirwe yatuma ubukungu n’imibereho yabo birushaho kuba byiza.

Bafite ubushobozi bwo kugera ku byishimo bihoraho, igihe cyose biteguye kwemera ko bakeneye kubana n’abandi kandi bagashyira imbaraga mu gushaka inshuti.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .