Lana, izina ry’umukobwa ukunda gufatanya n’abandi mu guharanira amahoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Werurwe 2019 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Lana ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rikomoka mu Kigereki aho risobanura ‘uteye amabengeza’ cyangwa ‘umunyamahoro’.

Mu bantu bazwi cyane biswe iri zina rikunze kuza mu mazina 1000 akunzwe ku Isi, harimo umukinnyi wa Film w’Umunyamerika, nyakwigendera Lina Turner n’umuhanzikazi Lana Del Ray.

Bimwe mu biranga ba Lana

Ba Lana bazwiho kuba abahanga, bakunda gutega amatwi abandi kandi bagira amarangamutima. Ni ba bantu usanga bafata iya mbere nu gutegura ibikorwa runaka kandi bagaharanira kuba abayobozi kurusha kuyoborwa.

Akenshi bakunda kwiha intego zisobanutse neza ndetse bagaharanira kuzigeraho bifashishije ibitekerezo byinshi ku guhanga udushya baba bifitemo n’ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa.

Abantu bitwa ba Lana barangwa no kugira umurava, kandi kubera bwa bushobozi bwo guhanga udushya akenshi usanga ari ba bantu biyizera cyane ariko bakagira ukwihangana guke.

Ni ba bantu kandi usanga iteka bifuza gukundwa no kubana n’abandi neza kandi baharanira gufatanya na bo mu bikorwa bigamije amahoro n’umudendezo.

Umuhanzikazi Lana Del Ray, ni umwe mu byamamare byitwa aya mazina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza