Gianni, izina ry’umuhungu uharanira gusiga Isi ari nziza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Werurwe 2019 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Gianni, ni izina rihabwa abana b’abahungu ndetse rimwe na rimwe n’abakobwa bakaba bashobora kuryitwa, rifite inkomoko mu Gitaliyani no mu Giheburayo aho risobanura ‘Imana ni nyirubuntu’.

Iri zina riza mu mazina 1000 akunzwe cyane mu 2019, hari n’abarikoresha nk’impine y’izina Giovanni, kandi yombi akaba afite igisobanuro kimwe.

Mu bantu bazwi bitwa iri zina ni Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, Giovanni Vincenzo "Gianni" Infantino.

Bimwe mu biranga ba Gianni

Ba Gianni barangwa no kwitekerezaho cyane, intekerezo zimbitse kandi zitandukanye n’iz’abandi, ni abanyabwenge, batinya gutsindwa, bagakunda kwigenga.

Ni abantu kandi bigoye kumenya icyo batekereza, ndetse akenshi bakunda kuba ari bonyine kandi bakagira ibanga, akenshi usanga bitabira gahunda zifitanye isano n’ubumenyi, inkinamico cyangwa ubuhanzi.

Ba Gianni bahorana inyota yo kubera abandi icyitegererezo, kuyobora no kumva bagenzura ibikorwa by’abandi. Ni ba bantu bagira ubuntu kandi bagahorana umurava n’ubushake bwo kwitanga.

Bashishikazwa no kuzana impinduka zitandukanye n’iz’abandi zituma Isi irushaho kuba nziza, ibi bikaba bituma akenshi bisanga mu bikorwa bifitanye isano n’umuco, politiki n’imibereho myiza.

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, Gianni Infantino ni umwe mu byamamare byitwa iri zina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza