Ephrem, izina ry’umuntu udakorera ku jisho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Werurwe 2018 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Ephrem ni izina ry’abagabo, rifite inkomoko mu giheburayo ku izina ’Efrayim’, risobanura ’uburumbuke’. Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye, nka Efraim, Efrayim, Yefrem, Ephraïm n’ubundi butandukanye.

Ibiranga ba Ephrem

Ephrem ni umuntu ugaragara nk’utuje,witangira akazi kandi udakorera ku jisho. Iyo umushinze gukora ikintu aragitunganya kandi niyo abantu bamuvaho bose akomeza inzira yatangiye.

Ni umuntu usigasira inshuti, aba yumva bigoye kubaho adafite abantu yita inkoramutima. Aba ashaka ibintu bikozwe kuri gahunda, akabishyira ku murongo ndetse iyo bitagenze uko abyifuza agaragaza uburakari ariko ntibumare akanya.

Yishimira kuba mu bintu akunze ku buryo kubikora bimworohera atari uguhatiriza. Iyo umutegetse gukora ikintu akenshi biramunanira cyangwa ntagitunganye kuko bitamurimo.

Ni umuntu uha agaciro gakomeye umuryango we ndetse akora uko ashoboye agakora n’imirimo yo mu rugo kugira ngo abawugaragarize agaciro gakomeye.

Mu rukundo, Ephrem ashaka ko umugore we amwitaho akamukorera buri kintu cyose. Iyo ibiganiro birimo kugibwaho impaka bitamunyuze, ntiwakumva ijwi rye, aricecekera kuko aba yumva ku bijyamo ari uguta umwanya.

Ephrem iyo akiri umwana usanga atinya cyane ndetse atisanzura ku bandi ku buryo bisaba abamurera kumutinyura bakamujyana mu bantu, bakajya kumutembereza ahaba inyamaswa bakamutinyura no mu mikino itandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza