Chiara, izina ry’umukobwa wishimirwa na benshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Werurwe 2019 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Chiara, ni izina rihabwa abana b’abakobwa, rifite inkomoko mu Butaliyani aho risobanura ‘Urumuri cyangwa Umucyo’.

Mu bantu bazwi biswe iri zina rigaragara mu bindi bihugu nk’u Bufaransa aho bo bavuga ‘Claire’ ni Chiara Lubich, Umutaliyanikazi washinzwe umuryango w’aba-Focolari ushamikiye kuri Kiliziya Gatolika , ukaba unakorera mu Rwanda.

Bimwe mu biranga ba Chiara

Chiara ni umuntu usanga abantu benshi bishimira kuba hafi ye ahanini kubera uburyo abitaho ndetse agakora ibikorwa bibashimisha. Akenshi agira amarangamutima ashobora kumurenga ku buryo hari abashobora gutekereza ko yishushanya.

Ba Chiara kandi bakunze gukora ubushabitsi bugatera imbere kubera uburyo bagira ubushishozi, bavamo kandi abanyamategeko, abadipolomate cyangwa abakinnyi b’amafilime beza.

Nubwo ari ba bantu bakunda kumva amabwire, siko bapfa kuyemera kuko bashyiramo ubushishozi bwinshi. Bizakugora kandi kubabona barakaye kugera ubwo bavuga nabi.

Ba Chiara bishimira kubaho ubuzima butuje, no kuba bibereye mu rugo mu masaha y’umugoroba. Iyo batishimye, ibintu bibabaho kenshi, usanga bagaragara nk’abantu badaha agaciro ibibera ku Isi byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza