00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yahaye akazi urubyiruko rurenga 100: Uko Tumukunde yinjiye mu bijyanye na ’Protocol’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 April 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Benshi mu rubyiruko bakomeje ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere, cyane ko Leta y’u Rwanda idahwema gushishikariza abiyumvamo ubushabitsi kugerageza amahirwe yabo bakihangira imirimo. Mu babyumvise vuba harimo Tumukunde Nadine watangije sosiyete ikora ibijyanye na ’protocol’ yise ‘Inzora Service and Protocol’ ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa ukiri muto mu myaka, iyo muganira akubwira ko yagize igitekerezo cyo gutangiza uyu mushinga, ashaka kuziba icyuho cyari kiri mu gutanga serivisi mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati “Natangije Inzora Service and Protocol nshaka kuba ikiraro mu gutanga serivisi zifite ireme ndetse no gutanga serivisi za kinyamwuga zijyanye no kwita ku bantu mu birori bitandukanye. Intego yacu ni ugutanga serivisi za ntamakemwa zita ku batugana kandi zizamura ubunararibonye bujyana no kuba indashyikirwa.”

Avuga ko ajya guhitamo abantu bakorana muri Inzora Service Protocol, yibanda cyane ku kureba ku bunyamwuga umuntu afite, ubunararibonye ndetse no kuba ari umuntu wigengesera no kugera ku kantu gato.

Ati “Porogaramu yacu y’amahugurwa ishyira imbere imyitwarire myiza, amabwiriza y’imiziririzo, n’ubushobozi bwo kwisanga aho ugeze kugira ngo ibirori n’imihango bikorwe neza kandi bigende neza.”

Inzora kugeza ubu imaze gukorana n’ibigo bitandukanye bikomeye n’inzego zirimo izikorera n’iza Leta. Bakoranye n’ibigo birimo BK Arena, Intare Arena ndetse n’ibindi bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.

Inzora Service Protocol iheruka kugirana amasezerano yo gukorana mu buryo buhoraho na Khana Kazana Restaurant. Tumukunde avuga ko ari amasezerano bagiranye bashaka gufatanya kugira ngo bakomeze gutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Ni ubufatanye buhuza ubuhanga bwacu mu mitegurire y’ibirori n’ubuhanga bwabo mu guteka, hagamijwe kuzamura urwego rw’ibirori byisumbuyeho.”

Icyo yishimira ni uko ubu amaze guha akazi urubyiruko rurenga 100 kandi akaba yizeye ko ari ibintu bizakomeza uko imyaka izagenda yicuma. Ati “Ni ishimwe rikomeye kuba hari abantu bangiriyeho umugisha. Ubu urubyiruko rurenga 100 twaruhaye akazi, ntabwo turagera aho dushaka ariko na none aho turi ni aho kwishimirwa.”

Tumukunde agira inama undi wese ushaka kwinjira mu byo gukora Protocol mu birori mu Rwanda, kubanza kwiga neza isoko, kuba umunyamwuga, gukomeza kwiyungura ubumenyi no kumenya kwisanisha n’aho agiye gukorera.

Inzora Service and Protocol imaze gukora mu birori bitandukanye birimo ibitaramo bya Chorale de Kigali mu 2023na 2024, Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Umwarimu 2024, Rwanda National Launch of Programme for International Student Assessment (Pisa) na yo yabaye mu 2024, Visionary African Women summit Rwanda 2024, Ewangelia Easter Celebration Concert, Inkuru ya 30, Intango Culture , Women in leadership Summit & Awards 2025 n’ibindi bitandukanye.

Tumukunde Nadine uri iburyo aha yari yasinye amasezerano yo gukorana na Khana Khazana
Tumukunde Nadine ni we watangije Inzora Service and Protocol
Inzora Service Protocol imaze gukora mu birori bitandukanye bikomeye
Inzora Service Protocol igizwe n'abasore n'inkumi barenga 100
Aha Tumukunde Nadine watangije Inzora uri hagati, na bagenzi be bari basuye Urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi
Aba bakobwa bakora ibijyanye na protocol mu birori bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .