Madamu Jeannette Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru yo gushyingiranwa na Perezida Kagame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kamena 2018 saa 02:27
Yasuwe :
2 0

Madamu Jeannette Kagame yashimye abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 29 y’ugushyingiranwa kwe na Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame yashyingiranywe na Madamu Jeannette Kagame tariki ya 10 Kamena 1989 mu muhango wabereye i Kampala muri Uganda.

Uyu muryango mu 1991 wibarutse imfura yawo, Ivan Kagame. Nyuma yaho, baje kuyikurikiza ubuheta Ange Ingabire Kagame, Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yashimye abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y’ugushyingirwa kwe na Perezida Kagame.

Yagize ati “Mwakoze mwese abafashe umwanya mukohereza ubutumwa bwanyu butwifuriza isabukuru y’ugushyingirwa.”

Ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter

Amafoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu bihe bitandukanye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .