Mu Rwanda hakomeje ibikorwa bijyanye n’ukwezi kwahariwe umugore kwatangiye tariki ya 8 Werurwe. Ibikorwa birebana n’umunyarwandakazi no mu Bubiligi ntibasigaye inyuma. Bafashe iya mbere mu guteza imbere umuco mwiza n’uburere bw’abana bavukiye cyangwa bagakurira mu Bubiligi, babicishije mu buhanzi no mu bindi bikorwa binyuranye.
Batoje abana b’abakobwa n’abahungu mu matorero atandukanye yabigishaga kubyina no kuririmba, ariko icyari kigamijwe muri rusange kwari ugusagasira umuco nyarwanda, kugira ngo abo bana bazamenye aho bava.
Uretse kandi n’Abategarugori b’Abahanzi, hari n’abandi bakoze ibikorwa bitandukanye mu guhuza abanyarwanda b’ingeri zose ariko cyane cyane urubyiruko. Mu nyigisho bahawe haba mu matorero cyangwa mu yandi mahuriro yabaga ayobowe n’abo bategarugori, harimo urukundo n’ishyaka. Abenshi mu bayahwe bari mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda, abandi barikorera ku giti cyabo.
Ababaye indashyikirwa muri abo bategarugori b’abahanzi, ku isonga haza Cécile Kayirebwa, Suzanne Nyiranyamibwa, Faïna Numukobwa, Julienne Gashugi, Alphonsine Nyiratunga na Jeanne uri mu bashinze itorero Ihanika.
Hari kandi abandi babyeyi batatu bakoze ibikorwa binyuranye bijyanye no guhuza abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko rwari rukeneye kumenya umuco n’imibereho yaho ababyeyi babo bakomoka. Abo bategarugori harimo Valery Sebatasi, Fanny Gashugi na Marie Nyagahene.
Faïna Numukobwa umwe muri abo banyarwandakazi, atangaza ko byose byagezweho habayeho n’ubufatanye bw’abandi bane batakiriho, ariko bagomba kwibukwa kubera ko na bo uruhare bagize rukomeye mu burere bw’abana mu gihe bari bakiri mu buhunzi. Abo ni ba nyakwigendera Maggy Murefu, Rosalie Burabyo, Jeanne Karigirwa na Jeanne Gashugi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kubona umuranga w’inyangamugayo ntibyoroheye abasore n’inkumi
4.05.2013 |
|
Ibisakuzo, umukino-murage wuzuye ubwenge
24.04.2013 |
|
Menya imwe mu ndirimbo za Sebanani Andre yise “Zuba ryanjye”
16.04.2013 |
|
Umuco n’ururimi, indangaciro z’ibanze z’umwenegihugu
15.03.2013 |
|
Ikoranabuhanga rikomeje kuba inzitizi ku muco wo gusurana
2.03.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |