Ku mugoroba w’igitaramo cy’amagaju cyo kwibuka intwari, kuri uyu wa kane tariki ya 31 Mutarama, kuri Stade nto i Remera, Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko kurata, kwizihiza no kwibuka intwari z’igihugu ari umwanya wo gutoza abakiri bato kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda.
Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi witabiriye igitaramo cy’intwari yatangaje ko uwo ari umwanya wo guha agaciro umurage abakurambere basize kandi na byo ari urwego rw’ubutwari. Yagize ati “Iki gitaramo kiri muri bimwe mu bikorwa byatekerejwe ngo gifashe Abanyarwanda kwizihiza neza umunsi w’intwari. Kwizihiza, kurata no kwibuka ibikorwa by’intwari ni byo bitumye twicara hano. Iyo wibutse ukanashima ibikorwa n’ibitekerezo ndashyikirwa byaranze intwari zacu twibuka uyu munsi, si umuhango gusa kuko ari ugutoza abakiri bato ndetse n’abakuze kugera ikirenge mu cy’intwari.” Asaba Abanyarwanda bose kudahemukira ibikorwa by’intwari z’u Rwanda buri wese agaharanira gukora neza kandi bagakunda igihugu cyabo.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yatangaje ko iki gitaramo ari ku nshuro ya kabiri kibaye ariko kubera umusaruro kimaze gutanga kizajya kiba buri mwaka. Agaruka ku nsanganyamatsiko yahawe uyu mwaka “Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere”, ko iganisha ku cyerekezo igihugu cyihaye cyo kwihesha agaciro no kwigira. Yatangaje kandi ko ku munsi w’igitaramo nk’uyu ari uwo kwibuka n’izindi ntwari zakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku gihugu kandi ko n’ibikorwa bya buri munsi biranga ubutwari.
Kanyemera Augustin umwe mu bana barokotse ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’i Nyange, na bo bari bitabiriye igitaramo, asaba urubyiruko kuzirikana ku butwari kuko ari ryo shingiro ryo kubaka igihugu. Ati “Nta muntu ushobora kubaka igihugu cyangwa kugiteza imbere adashingiye ku bwitange cyangwa ku butwari, kuko ari bwo shingiro ry’ejo hazaza.” Asaba abakuze na bo gukoresha ubunararibonye bafite bafasha abakiri bato gusigasira umuco w’ubutwari kandi bakabera abana urugero rwiza kugira ngo babasigire umurage mwiza.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abaminisitiri (MINEDUC, MINISANTE, MIFOTRA, MIDMAR, MINEAC, MYICT, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika) ; umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, abasenateri n’abadepite ; abahagarariye amadini n’amatorero n’abandi.
Itorero ry’igihugu “Urukerereza” ryerekanye umukino ushushanya ubutwari bw’Abanyarwanda wiswe “Umurage ndangamirwa”.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kubona umuranga w’inyangamugayo ntibyoroheye abasore n’inkumi
4.05.2013 |
|
Ibisakuzo, umukino-murage wuzuye ubwenge
24.04.2013 |
|
Menya imwe mu ndirimbo za Sebanani Andre yise “Zuba ryanjye”
16.04.2013 |
|
Umuco n’ururimi, indangaciro z’ibanze z’umwenegihugu
15.03.2013 |
|
U Bubiligi : Abanyarwandakazi 13 babaye indashyikirwa mu burezi n’ubuhanzi
15.03.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |