Abasaga miliyoni 36 ku Isi bavuga Ikinyarwanda cyemejwe nk’ururimi ndengamipaka

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 18 Gashyantare 2016 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Ikinyarwanda cyabaye rumwe mu ndimi za Afurika ndengamipaka, rukaba ruvugwa n’abantu barenga miliyoni 36 bo mu Karere k’Ibiyaga bigari aho ubu buri wese asabwa kurunoza kurushaho kuko ari ishingiro ry’Uburere n’Ubumenyi.

Ururimi ni ingobyi y’umuco w’u Rwanda, Ikinyarwanda cyabaye ururimi rwahaye benshi ubumenyi biciye mu mvugo n’ inyandiko bikubiye mu migani, imyandiko, ibisakuzo ibyivugo n’ibindi.

Ubwema, ubushongore n’ubukaka bw’abavuga urwo rurimi nabwo ubwabwo byatumye Inteko Nyafurika y’Indimi (African Languages Academy- ACALAN) yemeza ku mugaragaro ko Ikinyarwanda ari rumwe mu ndimi za Afurika ndengamipaka.

Ikinyarwanda kivugwa n’umubare munini w’abatuye Isi, kugera kuri miliyoni 36 z’abatuye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rukanakoreshwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga nka Ijwi rya Amerika na BBC.

Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) igaragaza kandi ko uru rurimi rwigishwa muri za kaminuza zo mu mahanga nka Havard, imwe muri kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na St Petersbourg.

Rwifashishwa mu bushakashatsi kandi nabwo bukabukorwaho hirya no hino ku Isi. Rufitiye igihugu akamaro kuko rugifasha kwagura amarembo mu Karere no ku Isi yose, ari na ko rusakaza ubunyarwanda hanze y’imipaka y’u Rwanda.

Urwo rurimi rugomba gushyikirana n’izindi ndimi, rukagira ijambo rihamye mu ruhando rw’amahanga, kikaba umuyoboro uhuza Abanyarwanda n’amahanga, hagamijwe kumenyekanisha u Rwanda ndetse no guhaha ubumenyi n’ubuhanga bukenewe.

Mu rwego rwo guha agaciro uru rurimi, tariki ya 21 Gashyantare buri mwaka, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana indimi kavukire. U Rwanda rurimbanyije mu myiteguro yo kwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza uwo munsi wahariwe Ikinyarwanda.

Ku rwego rw’Igihugu, uwo munsi uzizihirizwa i Kigali kuri Stade i Remera ku nsanganyamatsiko igira iti “Ikinyarwanda kinoze, ishingiro ry’Uburere n’Ubumenyi.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uhabwa agaciro gakomeye mu Rwanda. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko ari umwanya mwiza wo kuzirikana agaciro k’ururimi rw’Ikinyarwanda nk’isoko y’ubumwe n’iterambere ry’Abanyarwanda. Ibi kandi bishimangirwa n’indirimbo yubahiriza Igihugu aho igira ati:“Umuco dusangiye uraturanga, Ururimi rwacu rukaduhuza.”

Uyu Munsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire wemejwe n’Inteko Rusange ya 30 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu wa 1999. Mu mwaka wa 2000 Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, mu mwanzuro wayo A/RES/61/266, yemeje ko itariki ya 21 Gashyantare iba Umunsi Mpuzamahanga w’Indimi Kavukire z’abatuye Isi, hazirikanwa agaciro kazo. U Rwanda rwatangiye kuwizihiza mu 2002, iyi nshuro ni iya 13.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ifatanyije na Ministeri ya Siporo n’Umuco, bateguye ibikorwa bitandukanye bigamije gukangurira Abanyarwanda n’abandi bose bavuga Ikinyarwanda kuzirikana agaciro k’ururimi rwabo kavukire ari rwo Ikinyarwanda. Muri ibyo bikorwa byateguwe harimo kumurika ibitabo, gutanga ibiganiro mu mashuri abanza n’ayisumbuye no kuri radiyo ndetse na televiziyo. Ku munsi nyir‘izina hateguwe ibirori bizaba bigizwe n’ubutumwa bwihariye bwagenewe uwo munsi ndetse n’imyidagaduro irimo indirimbo, imbyino gakondo n’iz’ubu, imivugo, ikinamico n’ibindi bishimishije bigamije gushyigikira kunoza Ikinyarwanda.

Inteko y’ururimi n’umuco isaba ko uwo munsi wakangurira buri wese kumva agaciro k’Ikinyarwanda, nk‘umurunga ubahuza n‘ingobyi y’umuco , kandi ko ari ishingiro ry’ubumenyi n’inzira y’iterambere rirambye.

Mu rwego rwo gusigasira Ikinyarwanda, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yashyize ahabona igitabo ku “Imikoreshereze y’Ikinyarwanda: Ntibavuga- Bavuga – Imfashanyigisho ibanza” n’izindi nyandiko zigamije gukangurira Abanyarwanda kunoza no gukungahaza Ikinyarwanda mu nzego zose.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ifite imigambi yo kurushaho gukangurira Abanyarwanda kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda yandika ikibonezamvugo mbonera, inkoranya, ubukangurambaga buhoraho kuri na televiziyo no mu bitangazamakuru byandika. Hari kandi n’ibyegeranyijwe ku buvanganzo, umuco ndetse n’umurage ndangamateka bizabyazwamo inyandiko z’ubushakashatsi zinyuranye.

Mu nshingano zayo, iyo nteko izakomeza gutanga ubujyanama ku byandikwa ku muco, ururimi n’umurage ndangamateka, akaba ari muri urwo rwego ikorana n’abanditsi, abahanzi n’abanyabugeni banyuranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco,Dr James Vuningoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza