Umwanditsi agiye gusohora igitabo gikuza umuco wo gusora mu Rwanda ahereye mu bana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2018 saa 02:28
Yasuwe :
1 0

Nubwo iterambere ry’igihugu ari irya buri wese, hajya humvikana abacuruzi n’abaguzi batarasobanukirwa no gushishikarira gutanga umusoro.

Ku bw’ibyo, Umutoza (Trainer) mu kigo cy’amahugurwa cy’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Mugenzi Frederic, uri mu bashinzwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi, yafashe icymezo cyo kwandika igitabo kigenewe abana yise ‘UMUSORO WACU 1”, agamije gukuza umuco wo gusora ahereye mu bakiri bato, bakazabikurana.

Imyanzuro y’Ubushakashatsi ku “Myumvire y’Imisoro n’Amahoro bwakozwe mu wa 2016: (Survey on Taxpayer’s Attitude and Behaviour towards Taxes/Fees and Compliance, Nov. 2016) yagaragaje ko 73.4 % by’abasora bafata umusoro nk’umutwaro baremereye.

Iki gitabo "UMUSORO WACU 1" cy’amapaji 26 giteguye mu buryo bw’imfashanyigisho, kigizwe n’amasomo icumi agenewe abana bari munsi y’imyaka 10. Cyanditswe mu buryo bubashimisha kuko buri somo riherekezwa n’ishusho imufasha kumva neza ibyo asomye, byongeye kikaba kihariye kuko kiri mu nyandiko itarangwamo igihekane; umwana ashobora kwisomera akumva ubutumwa burimo.

Mu kiganiro na IGIHE, Umwanditsi waminuje mu burezi kandi wanabukoze yagize ati “Bimaze kugaragarira buri wese ko aho u Rwanda rugeze ubu, n’aheza kurushaho rwifuza kugera ruzahagezwa n’amaboko y’abana barwo. Umuco wo kwigira dutozwa n’abayobozi b’igihugu cyacu ukwiye gutangirira mu myumvire y’abanyarwanda guhera bakiri bato, bakazakura babigize umuco. Byagaragaye kandi ko icyo umwana atojwe akiri muto bitoroshye kukimukuramo ari mukuru.”

Umwanditsi akomeza avuga ko ‘Kwigisha umunyarwanda akamaro k’umusoro akiri muto, kumutoza kwaka fagitire iyo hari icyo aguze ndetse no kumushishikariza kwibutsa abandi kwaka fagitire yemewe igihe bagize icyo bagura, nta gushidikanya ko bizazamura imyumvire ye ku musoro n’amahoro, bityo akazaba umunyarwanda mwiza wibwiriza ndetse akanabwiriza n’abandi gusora ubu no mu gihe kiri imbere.”

Uretse gushaka gutanga umusanzu w’umuco wo gusora mu gihugu akunda, Mugenzi asaba buri wese gukundisha abakiri bato gusoma kandi bagasoma ibyubaka igihugu.

Si ukwandika gusa, nyuma y’akazi ke gasanzwe aranahanga, afite indirimbo ishishikariza abantu gusora baka banatanga fagitire ya EBM yahaye RRA nk’impano, ndetse nyuma y’"UMUSORO WACU 1" Igitabo kigenewe abana bari munsi y’imyaka 10, mu ntangiriro za 2019 arateganya gusohora ikindi gitabo" UMUSORO WACU 2" kigenewe abakuru .

Umwanditsi w’igitabo yise ‘UMUSORO WACU 1” arateganya kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Uburezi ikamufasha gucapa ibitabo byinshi, ubutumwa bukirimo bukazagera hirya no hino mu mashuri kuko kugeza ubu nta wundi muterankunga afite.

Biteganyijwe ko iki gitabo kizamurikwa bitarenze Nyakanga 2018.

Umwanditsi w'igitabo ‘UMUSORO WACU 1’ , Mugenzi Frederic
Buri somo riherekezwa n'igishushanyo gifasha abana gusobanukirwa
'UMUSORO WACU 1' urimo amasomo atoza abana kwaka fagitire ya EBM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza