00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tete Loeper yamuritse igitabo yise “Barefoot in Germany”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2021 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi Umulisa Divine uzwi nka Tete Loeper yamuritse ku mugaragaro igitabo cye yise “Barefoot in Germany”. Iki gitabo cyasohotse muri Gashyantare ariko ni ubwa mbere cyamurikiwe Abanyarwanda.

Tete Loeper yamuritse igitabo cye mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango wabereye ku Isomero Rusange rya Kigali ku Kacyiru.

Uyu mwanditsi yavuze ko atewe ishema no kuba yarabashije kwinjira mu ruhando rw’abanditsi yongeraho ko yizera nta kabuza ko inkuru iri mu gitabo cye izafasha benshi mu bazayisoma by’umwihariko urubyiruko rw’u Rwanda.

Inkuru yanditse mu gitabo cye ishingiye ku mukobwa witwa Mutoni wakundaga i Burayi biza kurangira ajyanyweyo mu buryo bwo kuzajya yicuruza gusa ntiyari abizi kuko yumvaga uwo mugabane ari nka paradizo.

Mutoni yageze i Burayi ahahurira n’uruva gusenya, abura amakiriro mu Budage aho yari yaragiye ndetse abura n’uburyo bwo gusubira mu Rwanda.

Mu kiganiro gito yagiranye n’abitabiriye umuhango w’imurikwa ry’igitabo cye, Tete Loeper, yasubije byinshi mu bibazo yabajijwe ku gitabo cye.

Yanahishuye ko byamutwaye igihe kirekire kurangiza iki gitabo kuko yacyandikanye amarangamutima menshi kuko gishingiye ku nkuru mpamo z’abantu bagiye bahura n’ubuzima bushaririye.

Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Twahirwa Aimable, yavuze ko ari iby’agaciro kubona abanditsi b’Abanyarwanda bakomeza kwiyongera.

Yagize ati “Ni ishema cyane kuri twe kubona abana bacu bajya mu mahanga ariko bakagaruka kuburira benewabo ku kuri tudakunze kumva cyangwa se kubona.”

Yongeraho ati “Ni byiza kubona ko Abanyarwanda bamaze gufata umuco wo kwandika ariko ni akarusho iyo ari umwari.’’

Twahirwa witabiriye uyu muhango ahagarariye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yashimiye Tete ndetse amwizeza ubufatanye bwuzuye mu rugendo rwe nk’umwanditsi.

Igitabo “Barefoot in Germany” cya Tete Loeper kigizwe n’impapuro 187, kikaba kiri gucururizwa muri Librairie Ikirezi yo mu Mujyi wa Kigali.

Tete Loeper yamurikiye Abanyarwanda igitabo cye yise “Barefoot in Germany”
Tete Loeper yavuze ko yatewe ishema no kuba yarabashije kwinjira mu ruhando rw’abanditsi
Cyuzuzo Jeanne d'Arc ni we wayoboye umuhango Tete Loeper yamurikiyemo igitabo gishya
Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Twahirwa Aimable, yijeje Tete Loeper, umusanzu mu rugendo rwe nk'umwanditsi
Witabiriwe n'abantu batandukanye
Igitabo “Barefoot in Germany” kiri gucururizwa muri Librairie Ikirezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .