Kamere y’iki gitabo cy’amapaji 56, ni iy’Ikinamico zishobora gukinwa mu ruhame cyangwa se kuri Radiyo. Ikaba ari Ikinamico yimakaza umuco wo kubabarira no gusaba imbabazi, ubumwe n’ubwiyunge, no kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo.
Mu kiganiro na IGIHE, Nsanzabera yagize ati “N’ubwo umutima muhanano utuzura igituza, ariko ntujya uganza umutima w’imbabazi n’ubugiraneza burenga akahise bukubakira ku ntego yo kwimakaza amahoro n’imico mbonera y’ubumuntu”
Si kenshi uwabereye undi imfura, akabugirira n’abandi, abwiturwa n’abo yabugiriye. Nibyo byabaye ku musaza Rusaneza n’umugore we Nyirayuhi, batengushywe n’abaturanyi babo Rukarabankaba n’umugore we Nyirabyavu, babakoreye ibya mfura mbi kandi baranabagabiye Inka, bakababera abaturanyi beza.
Umukecuru Nyirayuhi, ni urugero rwiza rwo kurenga imitekerereze yo kubakira ku nzika, yimakaje kubabarira abamwiciye abana n’umugabo, arahindukira abahindura abana be, ndetse yiyemeza no kubaha umurage mu kigwi cy’abe batakiriho.
Nsanzabera yavuze ko urwo ari urugero rwiza buri wese akwiye kugira urwe, agaharanira kwimakaza umuco wo kubabarira.
Yavuze ko yifuza ko uzasoma iyi Kinamico cyangwa se uzayibona bayikina, izamubera urugero rwiza rw’ubutwari bwo kubabarira ku biciwe no gusaba imbabazi ku bishe imbaga y’Abatutsi muri Jenoside. Ndetse
Ibitabo byanditswemo iyi Kinamico” Ingizi yabwo ntiyabugaruriwe”, byamaze kugera ku isoko, aho biboneka mu maguriro y’ibitabo nka Caritas no mu Ikirezi i Kigali.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!