00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutaganzwa yamuritse igitabo gikubiyemo impanuro zikomeye Perezida Kagame yagiye atanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Kanama 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi Mutaganzwa Charles kuri uyu wa Gatandatu yashyize hanze igitabo ‘Isoko Tuvomaho Impanuro’, gikubiyemo impanuro zikomeye Perezida Kagame yagiye atanga mu bihe bitandukanye.

Iki gitabo gihurijemo amwe mu magambo akomeye agize imbwirwaruhame Perezida Kagame yagiye avuga guhera mu mwaka wa 2003 kugeza mu 2019 ubwo igitabo cyatangiraga kwandikwa.

Ni igitabo kirimo imbwiraruhame zikomeye Perezida Kagame yagiye avuga, urugero nk’aho mu 2013 ubwo yari muri Rwanda Day yabereye i Londres, aho yagize ati “Ikibazo ufite iyo ukigize icyawe ukemera guhangana nacyo uragikemura.”

Izi mpanuro zikubiye mu bice 14 birimo umutekano, imiyoborore myiza, uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.

Charles Mutaganzwa ubwo yamurikaga iki gitabo kuri uyu wa Gatandatu mu isomero rya Kigali, yavuze ko igitekerezo cyo guhuriza hamwe imbwirwaruhame zikomeye za Perezida Kagame cyaturutse ku rukundo Abanyarwanda bamukunda.

Yavuze ko atari byiza ko impanuro Perezida Kagame yagiye atanga zigenda gutyo gusa, hatabayeho kuzibika ku buryo n’abazavuka mu gihe kizaza bazazifashisha.

Ati “Inama atanga ntabwo zikwiriye kugenda gutyo, dukwiriye kuzisigarana, zikatuyobora tukazigenderaho muri uru rugendo tubamo ku muntu ku giti cye no ku gihugu.”

Yakomeje agira ati “Iyo Perezida avuze abantu bakoma amashyi ariko bigatambuka wenda uzabishaka akabisanga ku mbuga nkoranyambaga ariko kubibona mu buryo bw’umwihariko ukabyinjiza mu buzima bwawe, nicyo nakoze kugira ngo niwumva ubikeneye ubibone kandi nzi ko abanyarwanda benshi bifuza izo mpanuro kuko baramukunda.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yashimiye Mutaganzwa wabaye uwa mbere utekereje guhuriza hamwe impanuro za Perezida Kagame, avuga ko ari umusanzu ukomeye ku gihugu.

Yagize ati “Iki gitabo gikwiriye gutungwa na buri Munyarwanda wese, muri buri Sibo kikaba kirimo kugira ngo gifashe n’abandi bayobozi kurushaho kuyobora ariko bashingiye ku rumuri arizo mpanuro z’umukuru w’igihugu.”

Hategekimana yahaye umukoro inzego z’uburezi, kwifashisha ibitabo nk’icyo mu kwigisha uburere mboneragihugu n’amateka kuko Perezida Kagame afite byinshi byabera isomo urubyiruko.

Ati “Integanyanyigisho z’u Rwanda ni byiza ko hagaragaramo n’ibitabo bivuga ku butwari bw’abacu […] Mu mateka hari abiga ba Mussolini, Hitler, Franco […] ariko se icyo abana babakuramo ni iki uretse ubugome bagize mu kwica isi? Ni byiza ko tubona abeza abana bakabiga.”

Antoine Mugesera wanditse iriburiro ry’Igitabo cya Mutaganzwa, yavuze ko ‘Isoko Tuvomaho Impanuro’ ari igitabo cyiza, gikwiriye kwifashishwa mu ngeri zose mu bukangurambaga.

Ati “Ushaka gukora nk’ubukangurambaga, iki gitabo ni igikoresho cyiza. Hari igihe batubwira igitekerezo, bagatumira abantu mu bukangurambaga, ntabwo tujyana za mudasobwa cyangwa YouTube, ariko ufite aka gatabo wabisoma bikumvikana.”

Ingabire Marie Immaculée wari umushyitsi mukuru, yavuze ko impanuro za Perezida Kagame zarenze kuba iz’Abanyarwanda gusa, ubu zageze ku isi hose, ariyo mpamvu Abanyarwanda bagomba kuzumva neza kurusha abandi.

Ati “Niba abanyamahanga aribo babibona [ko Perezida Kagame ashoboye], kuturusha twebwe byaba ari ikibazo.”

Yavuze ko kuba Mutaganzwa yakusanyirije izo mpanuro hamwe, bitanga icyizere ko no mu bisekuru bizaza bazakomeza kumenya impanuro zatanzwe na Perezida Kagame wagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rushya.

Ati “Ubu ndishimye kuko ndavuga nti za ndangagaciro, bya bindi twirirwa turirimba umunsi tutazaba tugihari, hari abandi basigaye bazabikora kandi nabo bazabishyira mu bana babo.”

Igitabo ‘Isoko Tuvomaho Impanuro’ cya Mutaganzwa, mu minsi mike kiraba cyageze mu maguriro y’ibitabo no mu masomero hirya no hino mu gihugu.

Iki gitabo kirimo zimwe mu mpanuro Perezida Kagame yagiye atanga guhera mu 2003 kugeza mu 2019
Umunyamakuru Cleophas Barore, umwe mu bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cya Mutaganzwa
Rucagu Boniface, umwe mu bagize urwego Ngishwanama rw'Inararibonye yari yitabiriye uyu muhango
Antoine Mugesera niwe wanditse iriburiro ry'Igitabo cya Mutaganzwa
Abavandimwe n'inshuti za Mutaganzwa bari babukereye
Abitabiriye bashimye umuhate Mutaganzwa yagaragaje, akaba uwa mbere ukubiye mu gitabo impanuro za Perezida Kagame
Mutaganzwa yavuze ko yanditse igitabo 'Isoko Tuvamoho Impanuro' kugira ngo impanuro za Perezida Kagame zikomeze kuba umusemburo w'impinduka
Rusaro ayobora 'Ingoro y'Amateka Kamere' yitiriwe Richard Kandt niwe wayoboye umuhango wo kumurika iki gitabo
Cleophas Barore ubwo yabazaga Mutaganzwa ibibazo bitandukanye ku gitabo yanditse
Antoine Mugesera yavuze ko igitabo cya Mutaganzwa ari igikoresho gikomeye ku bakora ubukangurambaga butandukanye
Ingabire Marie Immaculée yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gusobanukirwa impanuro za Perezida Kagame zikababera urumuri
Mutaganzwa n'umuryango we bashimira Mugesera ku musanzu yatanze mu iyandikwa ry'iki gitabo
Ingabire Marie Immaculée na we yagenewe impano
Hategekimana Richard uyobora urugaga rw'abanditse na we yagenewe impano ku bw'umusanzu yatanze ngo igitabo cya Mutaganzwa gisohoke kimeze neza
Bamwe mu bitabiriye batahanye igitabo 'Isoko Tuvomaho Impanuro'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .