Iryamukuru yasohoye igitabo nk’urwibutso rw’ababyeyi be biciwe mu Iseminari ku Nyundo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 07:06
Yasuwe :
1 0

Ibyo yaboneye mu Kiliziya ku Nyundo byatumye azinukwa ku buryo iby’iyobokama abishungura inshuro nyinshi mbere yo kubyemera ndetse hari amahame y’idini adashobora gukurikiza muri iki gihe.

Inzira yanyuzemo we n’umuryango we kugeza bahungiye muri Seminari Nto ya Nyundo umuryango we ukahatikirira, Iryamukuru Felicité yabishyize mu gitabo gishya yise ‘L ‘ouragan a frappé Nyundo’ (Amahindu yashegeshe Nyundo) gikubiyemo ibyo yiboneye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ku Nyundo aho bari bahungiye.

Umubyeyi w’abana bane kuri ubu, Iryamukuru yari afite imyaka 16 ubwo Jenoside yakorwaga mu 1994.

Igitabo cye gishingiye ku byo yiboneye ku Nyundo, umutwe w’igitabo awukomora ku nyandiko se yanditse ubwo bari mu nyubako za Seminari ya Nyundo, abona Abatutsi bicwa umunsi ku munsi.

Abo mu muryango wa Iryamukuru uzwi nka Dada biciwe ku Nyundo, agasozi bari barakuriyeho, bicwa n’abo bari basanzwe bazi kandi babanye.

Ubwo yamurikaga iki gitabo ku Cyumweru, tariki ya 13 Gicurasi 2018, Iryamukuru yavuze ko icyamubabaje cyane ari uburyo ku Nyundo abantu biciwe muri Kiliziya na Seminari kandi bigashyigikirwa n’abihayimana nta no kurokora bagenzi babo.

Ati “Ndi umukirisitu ndacyari we ariko hari igice kimwe cy’ubuyobokamana ntashobora gutekereza. Ni ukuvuga kwemera nk’intama, ngo nibavuga kwemera muremera, nibavuga kwica mwice, oya ‘rimwe na rimwe hari aho uhagararira mu kwizera’.”

Umwanditsi Lyamukuru Félicité wamuritse igitabo 'L'Ouragan a frappé Nyundo'

Iryamukuru yamaze imyaka myinshi yanga kwibuka ibyamubayeho muri Jenoside ndetse ngo yari afite icyizere ko azagera aho akabyibagirwa burundu, nyamara amaze kubyara byarahindutse ishusho yabyo imugarukamo, umutima umuhatira kubivuga.

Ati “Hari ubwo umuntu yumvaga yakwicecekera kuko nigeze kwibwira ko nshobora kubyibagirwa. Maze kuba umubyeyi, ibyo numvaga byose naribagiwe byazamukanye ingufu. Numvaga ko nintangira gutanga ubuhamya imbere y’abantu ntazongera kubasha kwita ku muryango wanjye ariko ubwo nabikoraga, numvise ko hari urwibutso ntanze rwo kwibukiraho ababyeyi banjye.”

Mu gitabo kigizwe n’ibice 18, agerageza kuvuga inzira yanyuzemo we n’umuryango we kuva Jenoside itangiye, abura abe kugeza abashije guhunga.

Hagaragaramo n’ubuhamya bushya bw’uburyo yahuye na Padiri Edouard Ntuliye uzwi nka Simba afite umuhoro. Uyu yayoboraga Semanari Nto ya Nyundo.

Iryamukuru ati “Nyuma ya misa yabaye ahagana saa kumi n’imwe, musaza wanjye mukuru yamfashe ukuboko ansaba kumanukana na we ngo hari icyo ashaka kumbwira. Twaramanutse arambwira ati ‘njye ninshobora kuguma aha ariko ntubibwire mama kuko atakwemera ko ngenda’.Naramubwiye nti ‘genda’ nuko ndongera ndazamuka mu igorofa ya kabiri. Ubwo nageraga muri koridoro (corridor) nahuye n’Umuyobozi wa Seminari afite umuhoro mu ntoki […] Nahise nihisha. Ayo makuru nta wundi uyazi kubera ko ubwo habaga Gacaca, sinifuzaga kongera kumva ayo mateka , nabigenderaga kure.”

Mu gitabo cye anagaragazamo ikiganiro yagiranye na Padiri Ntuliye ubwo yamusuraga muri gereza, agasanga nta kwicuza afite ku byo yakoze.

Iryamukuru yemeza ko iyo abihayimana badashyigikira Jenoside itari kugera aho yageze.

Ati “Iyo abapadiri bitandukanya, bagahagarara imbere ya Paruwasi zabo bakavuga bati ‘Murabanza mutwice kugira ngo mwice abari aha, ntabwo byari kugera aho byageze.”

Akomeza agira ati “Kiliziya ni ikintu cya mbere cyankomerekeje kandi sinshobora kubiceceka kuko niba Kiliziya idashobora kubivuga neza, twe twari abakirisitu buzuye, njye nzajya ntera agatoki mvuge nti ‘Kiliziya yaratumaze’.”

Ashishikariza abarokotse Jenoside kwandika amateka y’ibyo babonye kugira ngo ibe intwaro yo guhangana n’abayihakana, bakanayipfobya.

Igitabo ‘L’ouragan a Frappé Nyundo’ mu minsi mike kizaba kiri mu nzu zigurisha ibitabo i Kigali zirimo Librairie Ikirezi na Caritas.

Iki gitabo kirimo ubuhamya bw'ibyo Iryamukuru yaboneye mu Iseminari ya Nyundo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye umuhango wo kumurika igitabo kivuga ko 'Amahindu yashegeshe Nyundo'
Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre (Iburyo) n’Umuyobozi wa GAERG, Olivier Camarade Mazimpaka
Dominique, umwe mu bafashije Iryamukuru mu iyandikwa ry'iki gitabo

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza