00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu z’amarushanwa yo gusoma ibitabo nyarwanda agiye gutangizwa mu mashuri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) rugiye gutangiza amarushanwa yo gusoma ibitabo byanditse mu Kinyarwanda, mu rwego rwo gufasha abana gukurana umuco wo gusoma no kwandika mu rurimi rwabo.

Aya marushanwa azatangira tariki 15 Ugushyingo, akorerwe ku rwego rw’amashuri, umurenge, Akarere, Intara no ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yavuze ko yateguwe hashingiwe ku kuba umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda ukiri hasi, kuba nta masomero ahagije ari hirya no hino mu gihugu n’aho ari ugasanga harimo ibitabo byanditse mu ndimi z’amahanga.

Yavuze ko uko kudasoma cyangwa ngo handikwe ibitabo bihagije bigaragaza indangagaciro nyarwanda, ari ikibazo ku hazaza h’igihugu gishaka ko ubukungu bwacyo bushingira ku bumenyi.

Ibitabo bizifashishwa muri aya marushanwa, ni ibyanditswe n’abanyarwanda mu Kinyarwanda.

Hategekimana avuga ko umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, urubyiruko niruwukurana, nta kabuza u Rwanda ruzaba indashyikirwa mu iterambere rishingiye ku bumenyi.

Yasabye ababyeyi kuba ku isonga mu gutegura no gufasha abana babo kugira ngo bazitware neza mu marushanwa kuko harimo ibihembo.

Ati “Ni ishema ku babyeyi kubona abana babo babaye indashyikirwa, bityo basabwa gufasha abana babo gusoma ibitabo bizakoreshwa mu marushanwa.”

Mu bitabo bizifashishwa abana basoma harimo icyitwa “Indangagaciro mu bana bato”, cyitezweho gufasha abanyeshuri kumenya indangagaciro zikwiriye kubaranga kugira ngo bakure babereye igihugu.

Hazanasomwa igitabo cyitwa “Ndi Umunyarwanda Isano Iduhuza”, nacyo kizafasha abanyeshuri gukurana indangagaciro y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yo nkingi ya mwamba mu kurwubaka no kuruteza imbere.

Abanyeshuri na none bazarushanwa mu gusoma igitabo “Urubyiruko Dufitanye Igihango” gikubiyemo igihango urubyiruko rufitanye na Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.

Abazatsinda ku rwego rw’Ishuri, bazajya kurushanwa ku rwego rw’umurenge, abazatsinda bazajya ku rwego rw’Akarere abatsinze bajye ku rw’Umujyi wa Kigali n’Intara, naho abazatsinda ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali bazajya mu mwiherero w’Iminsi ibiri bazaganirizwamo uruhare rwabo mu kubaka igihugu no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo mu iterambere ry’Igihugu.

Biteganyijwe ko abanyeshuri bazatsinda neza bazahembwa ari na ko bizagenda ku Murenge, Akarere n’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali bizaturukamo abana benshi bazaba batsinze.

Hetegekimana yavuze ko amashuri yose azitabira amarushanwa bikagaragara ko bayitabiriye biteguye neza, nayo azahembwa.

Ati “Abayobozi b’amashuri nkuko babizi inshingano y’ibanze ni uguharanira ko abana bashinzwe kurera bakurana indangagaciro na kirazira. Aya marushanwa rero ni umusanzu ukomeye cyane mu kubafasha kwesa imihigo yabo. Barasabwa gufasha abanyeshuri kubona ibyo bitabo bakabisoma, bakumva neza ibikubiyemo.”

Yavuze ko kandi amarushanwa atareba amashuri gusa, ariyo mpamvu basaba n’ubuyobozi bw’Umurenge n’Uturere kuba hafi abayobozi b’amashuri kugira ngo bazabaheshe ishema.

Ibihembo bizatangwa ku bana bitwaye neza mu marushanwa harimo amagare, Imipira yo gukina, ibikombe, imidali, amaradiyo, ibitabo n’ibindi.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yavuze ko aya marushanwa azagirira akamaro abana bazayitabira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .