00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitabo kivuga ku budasa bw’u Rwanda n’u Bushinwa cyashyizwe kuri Amazon

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Igitabo kivuga ku miyoborere y’u Bushinwa n’u Rwanda cyashyizwe ku rubuga rwa Amazon ahamurikirwa ndetse hakanagurishirizwa ibitabo by’abanditsi ku Isi hose.

Iki gitabo cyanditswe na Gerald Mbanda, kiri mu rurimi rw’Icyongereza. Gifite umutwe ugira uti “China and Rwanda: Effective Leadership is Key to Transformational Governance”.

Mbanda wacyanditse afite uburambe mu mwuga w’itangazamakuru aho yakoze imirimo itandukanye dore ko yabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Iki gitabo cyamuritswe bwa mbere muri Kamena 2019 mu muhango wabereye i Kigali muri Marriott Hotel, witabiriwe n’abayobozi barimo Tito Rutaremara; Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei; Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kayitesi n’abandi bagera kuri 200.

Muri icyo gitabo Mbanda yasobanuye ko u Rwanda n’u Bushinwa nubwo ari ibihugu biri ku migabane y’Isi itandukanye, byagaragaje ubudasa mu miyoborere yabyo aho abayobozi bagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda zihutisha iterambere bakurikije ibibabereye aho kwigana iby’ahandi.

Yavuze kandi ku bijyanye na demokarasi buri gihugu gifite uburenganzira bwo guhitamo uburyo bukinogeye, ko nta buryo bumwe bwabera ibihugu byose, ko icy’ingenzi ubuyobozi ari bwo bufite uruhare runini mu kuzana imiyoborere mpinduramatwara.

Amazon iki gitabo kiriho ni urubuga rwa kabiri rumaze kwakira iki gitabo nyuma ya Lambert Academic Publishing yo mu Budage. Kiboneka ku buryo bw’ikoranabuhanga buhendutse (electronic version) ku rubuga ruzwi nka kindle kuri Amazon.

Mu 2019 nibwo iki gitabo cyamuritswe mu muhango wari urimo Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda
Abantu barenga 200 bari bitabiriye umuhango w'imurikwa ry'iki gitabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .