00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Ibitero by’ishyanga n’intambara zagaruye u Rwanda’; Ibyo wamenya ku gitabo gikubiyemo amateka yo hambere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Kugeza ku ngoma ya Gihanga, u Rwanda rwari rubumbiye hamwe ibihugu byinshi byo muri aka karere, ku buryo Gihanga yari Umwami w’abami. Aho Gihanga atangiye rero, ibihugu yari abereye Umwami w‘isanganiro byanze kuyoboka Kanyarwanda Gahima wamusimbuye ku ngoma. Ni yo mpamvu Abami bakurikiye Gihanga baranzwe n’intambara yo kugarura u Rwanda rwa Gihanga rwari rumaze gusandara.

Byageze ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro Mutabazi, ibintu biza gusubira ibubisi ubwo Abanyoro bafataga u Rwanda rwa Gihanga rwari rwaragaruwe. Byatumye Umwami w‘u Rwanda amara imyaka ine i Bunyabungo aho yari yarahungiye.

Nyuma y‘imyaka ine, nibwo Mibambwe yarwanyije Abanyoro arabatsinda birukanwa mu Rwanda.

Mu gihe Mibambwe yari mu buhungiro, Gisaka na Ndorwa byafashe intara zahoze ari igicumbi cy‘u Rwanda zo mu Burasirazuba bwa Nyabarongo na Nyabugogo. Izo ntara ni Gasabo na Rutare zafashwe n‘i Ndorwa, naho u Bwanacyambwe, u Buganza n‘u Rukaryi zifatwa n‘i Gisaka.

Amateka nk’aya atazwi na benshi niyo yatumye Célestin Nyirishema atekereza kwandika igitabo. Iki gitabo kigaruka ku ntambara zavanye u Rwanda mu Kivu rukongera kugera ku Akagera.

Hagaragaramo uko u Rwanda rwarwanye n‘u Burundi bwari bwiyemeje kwambura u Rwanda intara z‘Amajyepfo n‘u Bungwe. Iyi ntambara yarangiye u Burundi butsinzwe, kandi butakaje intara y‘u Buyenzi. Iyi ntambara yarwanywe n‘Umwami Cyilima Rujugira.

Mu byiciro bitanu bibanza ahanini usanga intambara zigaragara muri iki gitabo zarerekejwe mu Burengerazuba bwa Nyabarongo nyuma hakabaho no kugarura Gisaka n‘i Ndorwa byari byarambuye u Rwanda.

Havugwamo n‘intambara zo kugarura bya bihugu byahoze mu bwami bwa Gihanga ari byo Ndorwa, u Mubari, u Bugesera n‘i Gisaka. Izi ntambara zo kugarura ibi bihugu uko ari bine, zatangiye ku ngoma ya Kigeli Ndabarasa, zirangira neza ku ngoma ya Kigeli Rwabugili.

Célestin Nyirishema wanditse iki gitabo afite Impamyabushobozi y’ ikirenga mu by’Imari mpuzamhanga. Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanditse ibindi bitabo birimo nka ‘Ibyo Ku Ngoma z’abami b’u Rwanda unyuze ku muzi w’abasuka’ cyagiye hanze mu 2008, ‘Ibyatahuwe mu mateka y’u Rwanda n’u Burundi’ mu 2013, ‘Amateka y’u Rwanda mu murage w’insigamugani nshya’.

Yanditse n’icyitwa ‘Ingoma ya Mutara Rwogera na Nyiramavugo Nyiramongi ‘ cyo mu 2019.

Nyirishema ubu atambutsa ibiganiro kuri Youtube agamije kwigisha urubyiruko insigamigani zitandukanye.

Nyirishema ni umwanditsi w'ibitabo akaba n'umwe mu nzobere mu Kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .