00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Hope for Healing in a Broken World’, igitabo gishya gitanga ibyiringiro mu Isi imaze igihe imenaguritse

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi Marie Goretti Mukanzigiye agiye gushyira hanze igitabo ‘Hope for Healing in a Broken World’, gikubiyemo ubuhamya bw’ihungabana yanyuzemo kuva akiri muto n’uburyo yafashijwe kurivamo, bwanafasha abariho ubu mu bibazo by’urusobe bibugarije.

Mukanzigiye avuga ku mateka y’uburyo yakuze ahungabanye mu Rwanda rwimikaga ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ihungabana yahuye naryo nyuma yayo kubera kubura abo yakundaga.

Avuga kandi ku bibazo by’urushako byamuhungabanyije birimo gatanya, gupfusha abana, gukuramo inda, kunanizwa ku kazi n’ibindi byageze aho yumva yanze ubuzima.

Ibibazo yahuye nabyo, mu gitabo abigaragaza nk’isomo rikwiriye gufasha abariho kuri ubu, Isi yugarijwe na Covid-19, abarambiwe urushako, abapfushije n’ibindi bituma abantu bakomeje kumva bakwiyambura ubuzima.

Mu 2018, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyakoze raporo igaragaza ko muri uwo mwaka abantu 223.500 bagiye kwa muganga bashaka ubufasha ku bibazo bifitanye isano n’indwara zo mu mutwe. Mu bagiyeyo, 11.9 % babasanganye indwara y’agahinda gakabije.

Mukanzigiye yabwiye IGIHE ko igitabo cye yacyanditse nyuma yo kubona ko Isi igenda yangirika abantu batakaza icyizere kandi hari uburyo bafashwa bakongera kubaba bashya.

Ati “Ibyo mvuga nanjye nagiye mbibamo kandi koko hari ibihamya byerekana ko turi mu Isi yangiritse kandi imenaguritse natwe ikatumenagura, ubuzima bugahubangana.”

Yavuze ko abantu badakwiriye gukwena abananiwe kwifata bagahungabana, ahubwo ko ari umukoro kuri buri wese mu gihe abonye hari ugaragaje ibimenyetso bidasanzwe by’ihungabana.

Ati “Biradusaba kumva ko hari abantu bashobora kunanirwa n’ubuzima, agakenera undi muntu umufata amaboko cyangwa umubwira ati ‘komera’.”

Nubwo ibibazo by’ihungabana yabikuriyemo bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo, Mukanzigiye avuga ko byakomeye cyane mu myaka ya 2008 ubwo yapfushaga umwana we w’imfura, amaze umunsi umwe avutse.

Byarushijeho kuba bibi ubwo bajyaga gushyingura uwo mwana, akumva ko umugore wa sewabo wari uje gutabara yagize impanuka agapfa.

Ati “Kubyara umwana w’imfura unakuze agapfa bitunguranye, ukaba udashobora kurira kuko bakubaze, ukajya kumva ngo uwari uje kugutabara yahuye n’impanuka arapfa.”

“Byarandemereye cyane nifuza ko naba narotaga. Byangizeho ingaruka kuko natangiye kwibaza nti ‘ Ese ya Mana iranzi, iranyumva se?’ Ntangira kumva naba umuhakanyi. Nifuje gupfa. Hari igihe ibyago bikwirundaho ukumva ugize n’isoni, ukavuga uti kubera iki njyewe? Ese abantu batekereza ko ndi umunyabyaha, ko ndi ikivume?”

Nyuma y’igihe gito, yongeye gutwita ariko ku bw’amahirwe make inda ivamo. Ni ihungabana bamwe mu bagore bahura naryo ariko ritavugwa, rishobora no kubashengura batabawe hafi.

Mukanzigiye yihanganishije abagore bakuyemo inda atari ubushake, ashishikariza ababari hafi kujya babakomeza.

Ati “Byambereye ibibazo numva ndarushye, ni bwo natekereje ngo ahari mpfuye byaba bimpagije. Nyuma nza kumva ijwi rimbwira riti ibyiza biri imbere, niba ukiriho izere ibyiza birahari. Ndi Imana kandi nzagufasha, ndahari.”

Marie Goretti Mukanzigiye yagaragaje ko hari igihe cyageze akumva yihebye ariko ku bw'amahirwe agafashwa kubivamo n'abamenye kare ko afite ihungabana

Umwaka urashize Covid-19 iyogoza Isi, nta n’icyizere cy’igihe izarangirira. Hari ababuze ababo, hari abatakaje akazi kari kabatunze n’ibindi.

Mukanzigiye yavuze ko ibyo bibazo bishobora gutuma benshi bahungabana ku buryo hakenewe ubufasha bukomeye haba mu buryo bugaragara no guhumurizwa.

Ati “Turi mu bibazo tutazi igihe bizarangirira. Ikigaragara ni uko akazi ka benshi kazabura. Hari ingo zishingiye mu guhaha no kubaho ubuzima bwa buri munsi, abo bashobora guhungabana.”

“Gatanya zishobora kwiyongera cyane bitewe na Covid-19. Niba hari ikintu kirwanywa cyane ni umuryango, rero tumenye ngo imiryango turi kuyifata gute mu gihe cya Covid-19.”

Imitima imenetse ishobora gusubiranywa

Nubwo benshi bahungabanye kubera ubuzima barimo, igitabo ‘Hope for Healing in a Broken World’ gitanga umuti w’uburyo abahungabanye bashobora gufashwa, bagasubira kuba bazima.

Umwanditsi yifashishije tekiniki ya ‘Kintsugi’ yavumburiwe mu Buyapani mu kinyejana cya 15, ubwo agakombe Ashikaga Yoshimasa wayoboraga icyo gihugu yakoreshaga anywa icyayi, kamenekaga agashaka abagasana.

Yakohereje mu Bushinwa aho kari karakorewe ngo bagasubiranye ariko kaza ari kabi cyane, biba ngombwa ko ahamagaza abanyabugeni n’abanyabukorikori mu gihugu ngo bagateranye kabe keza cyane.

Mukanzigiye ati “Baraterana bemeza ko bagiye gukora ifu y’umuceri, bagashyiramo umushongi wa zahabu bigateranya twa tuntu twagiye tumeneka. Bari bafite inshingano yo kugira ya tasi nziza kurusha mbere kandi kandi igakomera.”

Bimaze gukunda, “Baravuze bati ibi bintu ntabwo ari iby’amatasi n’ibibindi gusa kuko n’abantu barameneka. Bati reka tubikoreshe mu kwerekana ko n’abantu bameneka kandi bashobora gusanwa kuko ni ab’agaciro.”

Kuva ubwo, isomo rya Kintsugi mu komora no gusubiza ibyiringiro mu bahungabanye rirakoreshwa cyane.

Munzigiye ati “Ni ukwemera ko wahungabanye noneho warangiza ukavuga uti mfite ibyiringiro. Dusanwa n’urukundo abantu badukunda, agaciro baduha no kudufasha kuva muri icyo kibazo.”

Igitabo Hope for Healing in a Broken World biteganyijwe ko kizamurikwa ku mugaragaro mu minsi ya vuba.

Mukanzigiye avuga ko ubuzima abantu babayeho muri iyi minsi bugoye, ariyo mpamvu hakenewe abajyanama benshi bahugukiwe iby'ubuzima bwo mu mutwe
Igitabo 'Hope for Healing in a broken World' gishingiye ku buhamya bw'ubuzima Mukanzigiye yanyuzemo bukamutera guhungabana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .