00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe imurikagurishwa ry’ibitabo by’abana, ababyeyi basabwa kubatoza umuco wo gusoma

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Mu kwizihiza ukwezi kwahariwe gusoma, Umuryango uhuza ibigo bitunganya ibitabo by’abana mu Rwanda (RCBO) ufatanyije n’Isomero Rusange rya Kigali, wateguye imurikagurisha ry’ibitabo by’abana rigamije guteza imbere umuco wo gusoma.

Iri murikagurisha rizamara iminsi itanu ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, rikaba riri kubera ku Isomero Rusange rya Kigali ryitabiriwe n’abanditsi batandukanye bakora ibitabo by’abana.

Iki gikorwa cyatangiye mu 2015 akaba ari ngarukamwaka, gitegurwa kugira ngo ibitabo byanditswe mu gihe cy’umwaka bijye hanze ndetse banashishikarize abantu gusoma.

Umuyobozi w’ Umuryango uhuza ibigo bitunganya ibitabo by’abana mu Rwanda (RCBO), yavuze ko iki gikorwa bagishyizemo imbaraga mu gukangurira abantu gusoma.
Yagize ati “Iki gikorwa cyateguwe kugira ngo ibitabo abanditsi banditse bibashe kumenyekana ndetse no kuzamura umuco wo gusoma, kiba buri mwaka gihuza abanditsi kugira ngo ibitabo bishya abantu banditse bimenyekane.”

“Ibitabo birahari byiza ariko umuco wo gusoma uracyari hasi, ni yo mpamu dutegura iki gikorwa ngo abantu tubakundishe umuco wo gusoma.”

Yakomeje avuga kandi ko bagamije kwigisha ababyeyi umuco wo kugurira abana ibitabo kugira ngo bakurane umuco wo gusoma.

Yagize ati “Biragoye mu gihugu kubona umubyeyi afata igitabo nk’ikintu cy’ibanze akwiye kugurira umwana nka buri gihembwe, ni urwo rugamba turi kurwana kugira ngo byibuze n’uwabashije gukora igitabo cyiza kimenyekane gikundwe ugikunze agire inyota yo kugura ikindi umuco wo gusoma uze.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Isomero Rusange rya Kigali, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa kugira ngo bagire umusanzu batanga mu guteza imbere umuco wo gusoma.

Yagize ati “Dutegura iki gikorwa kugira ngo duteze imbere abanditsi n’inzu z’ibitabo mu gukomeza guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko biteguye kwakira abandi banditsi b’ibitabo bashaka guteza imbere umuco wo gusoma bagafatanyiriza hamwe.

Mu gusoza iri murikagurishwa kandi hazatangwa ibihembo ku banditsi banditse ibitabo byiza kurenza abandi nk’uwanditse igifite inkuru nziza ibereye abana kurusha ibindi, igifite ibishushanyo byiza, igikozwe neza n’igitabo cyiza kigaragaramo kudaheza.

Abazahembwa bazafashwa ibitabo byabo bishyirwe mu ndimi zitandukanye nk’Igifaransa n’Icyongereza ndetse bimenyekanishwe ahantu hatandukanye.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abanditsi 14 bakora ibitabo byagenewe abana . Bose intego yabo ni ugutoza abana gukurana umuco wo gusoma.

Ababyeyi basabwe gukomeza guteza imbere umuco wo gusoma mu bana babashakira ibitabo byabagenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .