00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indashyikirwa mu banditsi nyarwanda bigaragaje mu bihe bya Covid-19 bashimiwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Kamena 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwashimiye abanditsi nyarwanda babaye indashyikirwa mu kwandika ibitabo byimakaza indangagaciro na kirazira mu iterambere ry’igihugu byanditse mu Kinyarwanda, by’umwihariko ibyasohotse mu bihe bya Covid-19 ndetse n’abashyigikira abanditsi b’u Rwanda bakagura ibitabo kugira ngo ibikubiyemo bigere ku bantu benshi.

Ni umuhango wabereye kuri Kigali Public Library ugamije guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda by’umwihariko ubukozwe n’Abanyarwanda mu rurimi rwabo gakondo, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021.

Mu banditsi bashimiwe harimo Hategekimana Richard, Musoni Protais, Nizeyimana Innocent, Dr.Claude Rusibana, Mugesera Antoine, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) na Kanakuze Jeanne d’Arc.

Abashimiwe gushyigikira ubwanditsi mu Rwanda binyuze mu kubutera inkunga no kugura ibitabo by’abanditsi b’Abanyarwanda, hashimiwe Sheikh Harerimana Mussa Fazil, Ingabire Marie Immaculée, Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), Ishuri Vatel, Mamu Group Ltd, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Kigali Public Library na Kigali Parents’ School.

Hashimiwe kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Dr Diane Karusisi, Umutoni Sandrine, Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Umuryango wita ku bapfakazi n’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi witwa ’SEVOTA’, Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Sheikh Mussa Fazil yashimiye Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ku bikorwa byiza byubaka u Rwanda binyuze mu kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, abizeza ubufatanye.

Umuyobozi wa Pan African Movement Ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais yashishikarije Abanyarwanda n’Abanyafurika kwandika amateka yabo n’ubuzima bw’ibyo babamo, mu rwego rwo guharanira ko ibitabo biba isoko y’iterambere rirambye ry’u Rwanda ndetse n’Afurika.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda Hategekimana Richard yashimiye inzego zose zifasha Abanditsi b’u Rwanda kugira ngo babashe kwandika ibitabo byubaka u Rwanda bikanafasha mu kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika.

Yavuze ko intego ari uko ubwanditsi mu Rwanda bukomeza kuba isoko y’ubumenyi ariko bukanatunga ababukora.

Hategekimana Richard yavuze ko bazakomeza guteza imbere ubwanditsi ku buryo buba umwuga uhugura Abanyarwanda ariko utunze abawukora
Vizi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite Sheikh Harerimana Mussa Fazil ni umwe mu bitabiriye banashimiwe
Madamu Ingabire Marie Immaculée ageza ijambo ku bitabiriye
Umunyamakuru René Anthere Rwanyange ni we wari uyoboye ibiganiro
Uwaje ahagarariye Kaminuza ya Vatel, imwe mu bashimiwe
Rtd Col Dr Kalimba Peter ni umwe mu batanze ikiganiro muri uyu muhango
Visi Perezida w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda, Madamu Eugenie Mushimiyimana ni umwe mu bitabiriye banashimiwe
Umwanditsi Mugesera Antoine atanga igitekerezo muri uyu muhango
Umuyobozi wa ULK , Prof Dr Rwigamba Balinda akurikiranye ibiganiro
Hagaragajwe ko ubwanditsi ari imwe mu nkingi iganisha ku gihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi
Abatanze ibiganiro muri uyu muhango

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .