00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye kuba amarushanwa agamije guteza imbere umuco wo gusoma mu mashuri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwateguye amarushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo byanditse mu Kinyarwanda, agamije guteza imbere umuco wo gusoma ibitabo mu banyeshuri biga amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda.

Aya marushanwa biteganyijwe ko azatangira mu Ukwakira 2021, nyuma y’itangira ry’umwaka w’amashuri 2021/2022.

Ayo marushanwa azakorwa n’abanyeshuri aho bazarushanwa gusoma ibitabo bitatu byemejwe gukoreshwa mu mashuri byanditswe n’Abanyarwanda birimo icyitwa ‘Ndi Umunyarwanda, Isano Iduhuza’. Iki gitabo kizasomwa n’Abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatatu kugeza mu mwaka wa Gatanu w’Amashuri abanza.

Byitezwe ko icyo gitabo kizafasha abanyeshuri kumva ko ari Abanyarwanda, bityo bakure bakunda igihugu cyabo n’abagituye.

Igitabo cya kabiri abanyeshuri bazarushanwa gusoma ni icyitwa ‘Indangagaciro mu bana bato’, kizasomwa n’abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatatu kugeza mu wa Gatanu w’amashuri abanza.

Byitezwe ko kizafasha Abanyeshuri kwiga neza indangagaciro na kirazira zibafasha gukura ari abana babereye u Rwanda.

Igitabo cya gatatu kizasomwa n’abarushanwa ni icyitwa ‘Urubyiruko Dufitanye Igihango", kigaragaza igihango Urubyiruko rw’u Rwanda rufitanye na Perezida Paul Kagame mu kubaka u Rwanda rubereye bose.

Iki gitabo kizasomwa n’Urubyiruko rwiga guhera mu mwaka wa gatandatu w’Amashuri abanza n’abiga mu myaka yose y’amashuri yisumbuye

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko aya marushanwa ari ingenzi ku banyeshuri kuko bizabafasha gukurana umuco wo gusoma no kwandika, ari nako bacengera indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.

Abanyeshuri bazatsinda bazahabwa ibihembo birimo amagare, mudasobwa, ibitabo, amatelefone, ibikapu byo gutwaramo amakayi, amakayi, amakaramu, imipira yo gukina, amafaranga y’ishuri ndetse n’ibyangombwa by’ishimwe (Certificates).

Uretse abanyeshuri, Hategekimana yavuze ko ibigo by’amashuri bizaza ku isonga nabyo bizahembwa.

Ni amarushanwa azaba ku rwego rw’igihugu, abazatsinda ku rwego rw’igihugu bazahemberwa muri Kigali Convention Centre. Biteganyijwe kandi ko ku bazaba batsinze bakagera ku rwego rw’igihugu, mbere yo guhembwa bazakora umwiherero w’iminsi itatu.

Hategekimana Richard yavuze ko icyo bifuza ku bayobozi b’ibigo by’amashuri, ari ukwitabira ayo marushanwa no gutangira gukangurira abanyeshuri kwitabira.

Igitabo 'Urubyiruko dufitanye Igihango' kiri mu bizasomwa mu marushanwa
'Ndi Umunyarwanda, Isano Iduhuza', ni kimwe mu bitabo abanyeshuri bazarushanwa gusoma
Mu bitabo abana bazarushanwa gusoma harimo n'icyitwa 'Indangagaciro mu bana bato'.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .