00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dusengumuremyi arifuza gushimangira umuco w’ubwizigame mu bakiri bato yifashishije ibitabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi w’ibitabo, Dusengumuremyi Anathole yatangaje ko afite umushinga wo gushimangira umuco w’ubwizigame n’ubumenyi mu by’imari mu Banyarwanda, ahereye mu bana bato abinyujije mu bitabo.

Dusengumuremyi yavuze ko yatangiye kwandika ibitabo bigenewe abana guhera ku myaka 5 kugera ku myaka 15 , bizaba bikubiyemo inyigisho zibaremamo ibitekerezo byo kwihangira imirimo, bibatoza umuco wo kuzigama no gusigasira byinshi cyangwa bike babona mu buzima bwabo.

Yavuze ko ibyo bigezweho, umwana wese yakura azi ko umutwe we ari uruganda agomba kurinda kandi rufitiye igihugu akamaro.

Ati “Aho kwigisha umuntu kurya ifi ,wamwigisha kuyiroba hakiri kare’’

Dusengumuremyi Anathole asanga kuba mu Rwanda abantu benshi bakomeje guhuruza n’ibibazo bifite aho bihuriye no gucunga umutungo bamwe bikabaviramo guterezwa ibyabo cyamunara, bikomoka ku kudatozwa hakiri kare agaciro k’ifaranga n’imikoreshereze yaryo.

Hejuru yo kwandika ibitabo, Dusengumuremyi yavuze ko agiye kuzenguruka igihugu cyose ahugura abantu mu byiciro bitandukanye, bose abasangiza ubumenyi ku buryo bwiza bwakoreshwa mu gucunga bike bafite, bikabageza kuri byinshi.

Yavuze ko usanga hari n’abakorerwa imishinga n’abahanga bakajya mu bigo by’imari kwaka inguzanyo, ariko inguzanyo bamara kuyibona igapfa ubusa kuko batateguwe kare ngo bamenye agaciro k’amafaranga n’uburyo bayakoresha.

Afite intego yo kuba nibura mu 2031, azaba amaze guhugura abanyarwanda bagera kuri Miliyoni ebyiri mu kwihangira imirimo no gucunga neza ibyagezweho.

Desengumuremyi Anathole w’imyaka 29 amaze kwandika ibitabo bitanu birimo icyo yise Better Idea Better Nation, Shame on You Africans not Africa, New Me, The Bridge Orphans Get Trough To Greatness na 100 Laws of Living Life in The World.

Dusengumuremyi avuga ko uko abantu benshi bagira ubumenyi buhagije mu bijyanye n'imari ariko barushaho gukora ibyungura igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .