Iki gitabo cyigizwe na paji 97 mu ndimi eshatu ari zo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa gisobanura umurage, amahame n’indangaciro by’imikino Nyarwanda gakondo.
Ubwo yamurikaga iki gitabo kuri uyu wa Kane, Dr Juru Ruranganwa wize ubuganga akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko impamvu yacyanditse ari uko yabonye abana b’ubu basa n’abigunze, babuze imikino bakina bakayoboka iyo mu mahanga babona kuri televiziyo.
Ati “Narakajwe no kubona abana, abuzukuru banjye babura icyo bakina ukabona barigunze, batekereza gukina bakavuga imikino y’abazungu. Nibwo natekereje ko turiho turera abana ariko tutarera Abanyarwanda.”
“Mbona ko mu bijyanye no gukina, dukwiye gutekereza ku mukino Nyarwanda gakondo uko ingana yose, ariko twarangiza tukabigisha uburyo bavomamo umurage Nyarwanda ubareremo indangagaciro ejo zizatuma baba koko abana b’u Rwanda b’indashyikirwa.”
Yavuze ko kuba Abanyarwanda ba kera barakinaga iyi mikino gakondo ari uko hari icyiza bayibonagamo.
Ati “Ikintu gikomeye mugomba gukuramo; iriya mikino yose kuba data, sogokuru na sogokuruza barayikinnye ni uko buri wese yagiye agira icyo ayikuramo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko imikino gakondo ikwiye guhuzwa n’imikino ihari ubu.
Ati “Dusanga tutagomba kureba gusa ku mikino dufite ubungubu, tugomba no kureba ku mikino gakondo, ariko noneho kubera ko irimo umuco wacu tugomba kuyiteza imbere. Ni uguhuza rero umuco n’imikino cyangwa se na siporo kugira ngo bitere imbere kubera ko iyo urebye mu bikorwa olempike bitandukanye bahuza siporo n’umuco.”
Muri politiki ivuguruye ya siporo izageza mu 2030, harimo ko Leta y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere imikino gakondo ndetse hazashyirwaho amategeko agenga imikino imwe kugira ngo yigwe na benshi.
Shema Maboko Didier yakomeje avuga ko Minisiteri ya Siporo yiteguye gufatanya n’abandi bose bafite ubushake n’umusanzu batanga kugira ngo ibyemejwe muri politiki ivuguruye ya siporo bizagerweho.
Ati “Umuntu tubona afite gahunda yo gushyira mu bikorwa politiki ya siporo turamwakira kandi tugafanya, turabashyigikira kugira ngo dushyire mu bikorwa ibiyikubiyemo.”
Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Rwemalika Félicite, uri mu banyamuryango ba Komite Nyobozi ya Komite Olempike Mpuzamahanga, yavuze ko igikorwa cyo gushyikigira Dr Ruranganwa ngo yandike igitabo ari icy’agaciro.
Ati “Ibi ni bintu by’agaciro kuri Komite Olempike y’u Rwanda, ni ukuri yakoze ibidasanzwe kubona twaribukiranyije ko imikino gakondo ari ingenzi, itagomba kugenda ngo ihere. Muri iyi myaka ine handitswe ibitabo bibiri, kimwe kiravuga ku mikino n’intwaro gakondo, ikindi kiravuga ku mikino Nyarwanda gakondo.”
Yakomeje avuga ko “Ibi bintu bya gakondo bijyana cyane n’amahame ya Komite Olempike mpuzamahanga kubera ko indangagaciro ni zimwe harimo kubahana, gukina no kuba indashyikirwa mu rwego rw’ubutsinzi. Abanyarwaba bahaye iyi mikino agaciro twajya tuzana imidali kuko turashoboye.”
Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko Dr Ruranganwa yatanze umukoro wo gukomeza gukora ubushakashatsi ku mikino gakondo, ariko agaragaza ko hari ibyo Inteko abereye umuyobozi ikomeje kwegeranya.
Ati “Inteko y’Umuco hari ibyo ifite n’ubundi, hari ubushakashatsi yamaze kwegeranya mu buryo bw’amashusho n’amajwi, ariko hakorwa na byinshi mu buryo bw’imurika, iyo usuye ingoro z’umurage w’u Rwanda cyane cyane ingoro iri i Huye, hari ibikoresho byakoreshwaga mu mikino gakondo yo hambere.”
Yakomeje agira ati “Ikibura ni ukubimenyekanisha mu buryo bw’ingiro, abantu babikine, byigishwe mu mashuri, byigishwe mu miryango, buri mwaka hari ibyo dukora. Ni imikino ishobora kuba nk’iyindi ikaba yakwinjiriza abayikora.”
Mu bandi bari batumiwe muri iri murika ry’igitabo ni Depite Bugingo Emmanuel wasobanuye icyo icyo gitabo kiza kongera ku bumenyi bwari busanzwe buriho ku bijyanye na siporo y’u Rwanda mu gihe Lt Col Nyilimanzi Gérard yasobanuye akamaro imikino Nyarwanda gakondo ifitiye urubyiruko n’abana b’u Rwanda.
Imikino Nyarwanda gakondo yagaragajwe mu bitabo bimaze kwandika kuri ubu ni 39 irimo: Gatebe gatoki, Guheka umwaka, Ubute, Gucamata, Kumangamanga, Kubuguza, Akamarimari, Kwesa ibyishimo, Kwihishanya, Rukaruruka n’Ubuhindo mugumugu.
Dr Ruranganwa Juru J.B wanditse iki gitabo gishya cyamuritswe, yabaye umuganga muri Zaïre (kuri ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) no mu Rwanda. Yigishije kandi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1995 n’uwa 2009.











Amafoto: Komite Olempike y’u Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!