Aberekeza b’umushinga wo kubaka u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kamena 2018 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Buri mushinga wose ukorwa ku Isi, ugira abawutekereza bakaba n’aberekeza bawo bawuyobora mu cyerekezo bifuza ko uganamo, bakirinda icyawutanisha kiwuyobya bakanawuhagarikira mu ishyirwa mu bikorwa ryawo bakayobora abandi babafasha mu bintu bitandukanye bikenerwa ngo ugere ku ntego zawo.

N’umushinga wo kubaka u Rwanda watekerejwe na Gihanga, wagize aberekeza 34 bari bawurangaje imbere mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, bakayobora abaturage babarwaga nk’abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa icya rimwe, mu byo babifuzagaho.

Nibo barwanye inkundura ngo bawugeze aheza hishimirwa, nubwo hari abandi baciye ruhinganyuma bagasenya ibyiza byagezweho. Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro,” cy’inzobere mu muco n’amateka y’igihugu, Nsanzabera Jean de Dieu, tugiye kubavira imuzi amateka y’abakurambere babaye aberekeza b’Umushinga wo kubaka u Rwanda kugeza magingo aya ubwo aya mateka yandikwaga.

Aberekeza b’umushinga wo kubaka u Rwanda, ni Abayobozi bawuhagarikiye mu ishyirwa mu bikorwa ryawo. Nibo bagiye babwiriza abo bakuriye n’abaturage ibyo bagomba gukora kugira ngo ugera ku ntego zawo.

Inshingano zikomeye bari bafite, ni izo guhora batera akajisho ku mitegurirwe y’umushinga n’uburyo uzashyirwa mu bikorwa, bityo bakarushaho guhora bawibuka, bakatanya baharanira kugera ku ntego zawo, bazirikana ko utageze ku ntego zawo, uwawuteguye yazabagaya kandi bamwemera nk’umubyeyi wabyaye u Rwanda, igihugu cyiza baganjemo.

Ibikorwa byagiye bikorwa n’abayobozi bombi baba Abami n’Abaperezida bikaba bigaragazwa n’amateka y’ibyo bakoze byubaka cyangwa bisenya igihugu, bigatuma ubusesenguzi bw’ubutwari n’ubugwari bwabo bworoha mu isesengura kuko burya habaho “Intwari n’Ikigwari” kandi kimwe nticyaboneka ikindi kitabanje kubaho, kuko kimwe ni indorerwamo y’ikindi.

Intwari ziboneka mu mateka y’u Rwanda, ni izagiye zubaka ibyasenywe n’ibigwari byabaga byarubatswe n’izindi Ntwali z’Imbanza zirimo n’Abatabazi bashyizeho imfatiro zikomeye zizagenderwaho n’Intwari mu kubaka igihugu, zikanagerekaho no guhanga ibishya bigaragaza itandukaniro ry’abazibanjirije.

Ibyo bikorwa byose bifatirwaho mu kugaragaza aho igihugu cyavuye n’aho kigeze nubwo ari byinshi, ariko usanga bikorwa n’abantu babiri, cyangwa se benshi ariko bibumbiye mu matsinda abiri y’abubaka n’abasenya.

Nta gishobora gupfa kitaravutse, nta n’icyazutse kitarapfuye!!! Mu mateka y’u Rwanda izo mpande zombi zagiye zigaragaza cyane bamwe bubaka abandi bagasenya. Ibyo bigatuma mu busesenguzi buhambaye, aberekeza b’umushinga wo kubaka u Rwanda, baba Abami cyangwa se Abaperezida, baza mu byiciro bitandatu byaba ibisenya igihugu cyangwa se mu guharanira ubutwari cyane cyane bwo kucyubaka no kurinda ubusugire bwacyo.

Ibyo bice byose hagiye haboneka abubakaga abandi bakaza bagasenya, byamara kugera kure ibintu byaradogereye igihugu kigeze iwa Ndabaga, hakaboneka Umutabazi w’Umucunguzi ugikura aharindimuka kikongera kikubakwa kikava ibuzimu kikajya ibuntu, Intwari zikabona urufatiro rwo gukomerezaho zubaka ibiramba.

Uyu mushinga wagabanyijwemo ibyiciro, hakurikije icyo buri wese yawukozemo, nicyo cyatumye haboneka ibyiciro bitandatu. Ibyo byiciro uko ari bitandatu bigizwe n’Abami 28 n’Abaperezida batandatu bayoboye u Rwanda mu bihe bitandukanye, mu gihe cy’imyaka 926, bose bakagera kuri 34.

Ibyo byiciro bifite ababihagarariye n’ababigize bagiye baba ba kizigenza n’intango y’igikorwa iki n’iki cyabaga kigezweho mu mushinga wo kubaka u Rwanda, mu bihe urugamba rwabaga rugeze aho rukomeye, Abatabazi bakabakorera mu Ngata, bakegura igihugu cyari cyahengamye kigiye kurimbuka burundu, bakagishyira ku murongo kikongera kubaho, nk’uko umuyobozi w’ikinyabiziga akigarura mu muhanda cyataniye ku mankumbukumbo!!!

Hari n’abagiye bahagararira ibyiciro by’abakoze ibikorwa by’ihuzagurika mu kubaka igihugu cyangwa se ababaye impirimbanyi zo kugisenya.

Uko ibyo byiciro bikurikirana, uhereye ku ihangwa ry’igihugu kugeza magingo aya ubwo amateka yandikwaga

-  Gihanga I Ngomijana: Umutekereza w’umushinga, n’Uwahanze igihugu

-  Ruganzu I Bwimba: Umuhuza w’ibihugu bya bene Gihanga n’umutekereza wo kucyagura

-  Ruganzu II Ndoli: Umuhanzi w’imiyoborere myiza n’Intiti ihanga ibishya

-  Kigeli IV Rwabugili: Umurinzi w’ubusugire bw’igihugu

-  Sindikubwabo Théodore: Impirimbanyi yo gusenya igihugu

-  Kagame Paul: Uwakebanuye u Rwanda, rukongera kubaho

Imbonerahamwe ikurikira igaragaza itonde ry’abayobozi ba buri cyiciro, ugihagarariye nk’Intwari n’umushozarugamba wacyo, n’abahagarariye abandi mu gusohoza umugambi w’igihe kirekire wo kugisenya, hagaragaramo kandi igihe cyatangiriye, igihe cyasoreje n’imyaka cyamaze.

Buri cyiciro kikaba cyarahawe izina bitewe n’ibikorwa byagaragajwe n’ikibazo umutabazi yaje gukemura, kikagendana kandi n’intego yari igamijwe mu iyinjira rye ku butegetsi bw’u Rwanda nk’umuyobozi w’igihugu.

Muri ibi byiciro uko ari bitandatu, hagaragaramo ibyiciro bibiri bifite umwihariko, harimo icyiciro cyamaze imyaka myinshi (292) yakozwemo ibikorwa byinshi by’indashyikirwa mu kwagura igihugu, kugiha umurongo ngenderwaho w’imiyoborere n’umuco, kwita ku mibereho myiza y’abaturage, kunoza iby’ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Harimo kandi icyiciro cyamaze imyaka mike (99) ariko kikabamo ibikorwa byo gusenya igihugu n’amahano bitagira ingano!

Hari n’ikindi cyiciro cyamaze imyaka mike cyane (23) ariko kikabamo ibikorwa byo kubaka ibikorwa byinshi by’indashyikirwa. Imbaraga zakoreshejwe mu gusenya mu gihe gito, ni nazo zakoreshejwe mu kubaka mu gihe gito.

Mu gusenya hakoreshejwe imbaraga zidasanzwe, kugeza ubwo hapfa Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa bazize agaherere. Ni nayo mpamvu n’imbaraga zashyizwe mu gusana igihugu no kongera kucyubaka zagombaga umutabazi ufite aho avuye atari ugukunda Politiki gusa.

Buri gice mu mushinga wo kubaka u Rwanda cyagiye gikora haba mu kubaka ibikorwa by’ubutwari, kwandika amateka y’ubugwari no kuba inkoramahano zitagira ingano zarushenye kakahava!!

Amateka y’ibikorwa by’abayobozi bayoboye u Rwanda, ahera ku bikorwa bya Gihanga Ngomijana nk’umwami wabimburiye abami b’umushumi, agakomereza kuri Ruganzu Bwimba watangiriye abami b’ibitekerezo, akaza kugeza kuri Sindikubwabo uhagarariye ba Rushenyi, agasozereza kuri Perezida Paul Kagame wakebanuye iki gihugu kigeze aharindimuka.

Muri icyo gitabo, hagaragazwa uruhare rwa buri wese mu gushyira itafari rye mu mushinga wo kubaka u Rwanda, yaba uwubatse ndetse n’uwagize uruhare mu kurihirika ngo u Rwanda rwubame.

Ibindi byimbitse ku mateka yaranze abo Berekeza b’umushinga wo kubaka u Rwanda ni ibikorwa by’ubutwari byagejeje igihugu aheza, ndetse n’ubugwari bwaranze bamwe muri bo biboneka mu gitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” Umutumba wa mbere, n’ikitwa “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” Umutumba wa Kabiri. Ibi byombi bikubiyemo amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda umaze imyaka 926 (1091-2017).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza