00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahoze ari abana bo mu muhanda banditse igitabo, biyemeza gufasha abakiwurimo kuwuvamo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Abahoze ari abana bo mu muhanda barerewe mu kigo CPAJ (Centre Presbytérien d’Amour des Jeunes) giherereye mu karere ka Kicukiro, bashyize hanze igitabo gikubiyemo ubuhamya bw’ubuzima babayeho bakiri mu muhanda, uko babukuwemo n’uburyo bagize icyerecyezo gishya cy’ubuzima ubu bakaba ari abagabo n’abagore babereye igihugu.

Igitabo “Kuva mu bwihebe ukaba icyizere cy’ubuzima’ kigizwe n’amapaji 239 yuzuyeho ubuhamya bw’umwimerere bw’abagore n’abagabo kuri ubu, bahoze ari abana bo ku muhanda bari barataye icyizere, ejo habo bahabona ku kimoteri cya Nyanza cyakusanyirizwagamo imyanda ivuye hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Aba bana abenshi bari bagizwe n’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturukaga mu miryango ikennye n’abo imiryango yabo yahoragamo amakimbirane ntibitabweho nkuko bikwiriye.

Abanditsi bavuga imibereho yabo bakiri mu muhanda, uko ibibazo byabo byakemutse n’ubufasha bahawe na CPAJ bugatuma uburemere bw’ingorane zabo bworoha.

Bavuga ko bifuje gutanga ubwo buhamya kubera ko bizera ko inyandiko zabo zirimo ibyakora ku mitima y’abantu benshi maze igashishikariza abana bo mu muhanda gusohoka muri ubwo buzima bubi kandi n’ababyeyi bagahagarara mu nshingano zabo zo kurera abo babyaye.

Mu buhamya, hibanzwe ku buzima bwo mu buto bwa buri wese, imibereho ye yo mu muhanda, impamvu zamuteye kujya mu muhanda, inzira yaciyemo ngo ahabwe umurongo w’ubuzima, uko yize n’uko yasubijwe mu buzima bwo mu muryango.

Madamu Danielle Robertson ku bufatanye n’itorero EPR (Église Presbyteriénne au Rwanda) nibo bashinze ikigo CPAJ mu mwaka wa 1996. Byaturutse ku mashusho Robertson ukomoka mu Busuwisi yabonye mu 1994 ubwo yari mu gihugu cya Brésil, agaragaza ubugome bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Robertson avuga ko ari amashusho yamuhungabanyije cyane, akiyemeza kugira icyo akora ngo ashyire itafari rye mu kongera kuba igihugu cyari cyarashegeshwe n’ingaruka za Jenoside.

Munyemana Jean Dieu warerewe muri CPAJ nyuma yo gukurwa ku kimoteri cya Nyanza, kuri ubu ni umunyamakuru n’umushabitsi.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yumvaga nta cyizere cy’ejo hazaza ari nabyo byatumye ajya mu buzima bwo mu muhanda.

Ati “Numvaga nta byiringiro nyuma yo kubura ababyeyi. Twabaga mu kimoteri turya ibyo abandi basigaje. Twageze ku rwego rwo kunywa ibiyobyabwenge. Ibyiringiro byo kubaho ntabyo twari dufite kandi uwabaga ashaka kutuvana mu kimoteri cya Nyanza twarabyangaga.”

Yakomeje agira ati “Twogaga iyo imvura yagwaga, imbeho yatwica tugacana amapine tukota.”

Munyemana avuga ko ubwo Robertson n’abo bakoranaga bazaga kubaganiriza ngo babajyane mu kigo babanje kwanga, bikaba ngombwa ko babanza kubabagira ingurube kugira ngo bemere kuganira.

Nyuma yo kuvanwa mu muhanda, bahawe inyigisho bafashwa gukomeza amashuri abandi biga imyuga, ari nabyo byatumye baba abo bari bo uyu munsi.

Ati “Icyamfashije ni inyigisho twahawe, bakatubwira buri munsi ngo mugomba kuba abagabo uko byagenda kose. Byabaga bigoye kureka ibiyobyabwenge ariko byarakunze.”

Yakomeje avuga ati “Ntabwo twanditse igitabo ngo twikunde, ni ukugira ngo kigishe ba bandi bameze nkatwe, gihindure ubuzima bwa benshi.”

Mukamazimpaka Jacqueline Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka umunani. Yamutwaye ababyeyi be bombi, asigara ari imfubyi imiryango agiyemo ikamufata nabi.

Ubwo buzima yaje kubuhungira ku kimoteri cya Nyanza ari naho bamusanze bamujyana mu kigo cya CPAJ kwitabwaho.

Uyu mubyeyi w’abana bane kuri ubu, avuga ko inyigisho bahawe zabafashije kuvamo abantu b’ingirakamaro ari nayo mpamvu bagize igitekerezo cyo kwandika igitabo ngo kizafashe abandi bumva ko umwana wo mu muhanda adashobora kuvamo umuntu muzima.

Ati “Twanditse iki gitabo ngo twigishe barumuna bacu, dutere ikirenge mu cy’abatugize abo turi bo, natwe tugire abo tuvana mu muhanda.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Twahirwa Aimable yavuze ko igitabo cy’abo bahoze mu buzima bwo mu muhanda kirimo indangaciro zikomeye.

Ati “Dushaka guteza imbere indangagaciro ziri muri iki gitabo, zo kumva ubabajwe n’undi ukamuhangayikira, ukagira icyo umufasha. Mu gushimira Imana mugomba no gushimira abagiye bagira icyo bakora nk’aba.”

Yavuze ko by’umwihariko kuba hasohotse igitabo kivuga ku rubyiruko n’uburyo rwafashwa kuva mu buzima bubi rujya mu bwiza, ari ibyishimo kuri Minisiteri ahagarariye.

Ati “Mu bemera Imana bavuga ko iyo umupagani akijijwe mu ijuru bavuza impundu, natwe muri minisiteri iyo hasohotse igitabo tuvuza impundu. Abantu bandike kuko buri wese afite inkuru yo kuvuga, twandike kuko wa muco w’uko abanyarwanda badasoma utangiye gucika.”

Hari icyifuzo cyatanzwe cyo gufasha abanditse icyo gitabo kikagezwa mu bigo byakira abana bo mu muhanda ndetse n’ahandi hose bashobora kuboneka. Twahirwa yavuze ko bazakorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo bikorwe.

Dr Niyikiza Quinet Obed wafashije abanditsi gutunganya no gushyira ku murongo icyo gitabo, yavuze ko harimo inyigisho zikomeye z’uburyo gahunda yo kuvana abana mu muhanda yatanga umusaruro kurushaho.

Yagize ati “Mu buhamya, ababutanga banyuranye bemeza uburyo abashinzwe umutekano bagiye babatoragura mu mujyi kugira ngo babajyane ku ngufu mu bigo ngororamuco aho batatindaga gucika bakagaruka mu buzima bubi bahoragamo."

"Twafata urugero rwiza CPAJ yakoresheje kugira ngo yegere abana, ikabumva, ikabemera buri wese uko ateye ikurikije umuco bagiye bigira mu muhanda, abana bakemera kuza ku bushake bwabo mu kigo. Bafashijwe guhabwa uburere n’amasomo anyuranye hadakoresheje agahato.”

Yavuze ko ibigo byakira abana bigomba kugira imfashanyigisho bigenderaho mu rwego rwo gusana imitekerereze ndetse n’imyitwarire y’abana bo mu muhanda.

Ati “Abo bana bahawe uburere bwo mu mutwe, ubw’umutima n’ubw’ikiganza ari nabyo byabagize abagabo n’abagore b’inyangamugayo ubu.”

Iki gitabo byitezwe ko mu minsi ya vuba kizaba kiri mu nzu zicuruza ibitabo hirya no hino mu Rwanda.

Iki gitabo cyamuritswe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19
Dr Olivier Munyensaga wasomye incamake y'iki gitabo mu muhango wo kukimurika
Dr Niyikiza wayoboye iyandikwa ry'iki gitabo
Munyemana Jean Dieu ni umwe mu barerewe muri CPAJ nyuma yo gukurwa ku kimoteri cya Nyanza
Mukamazimpaka Jacqueline atanga ubuhamya bw'uburyo yafashijwe kuva mu buzima bwo ku muhanda ubu akaba ari umubyeyi ubereye igihugu
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Twahirwa Aimable yavuze ko igitabo cy’abo bahoze mu buzima bwo mu muhanda kirimo indangaciro zikomeye
Danielle Robertson yavuze ko kuba abo yareze banditse igitabo ari ishema rikomeye
Igitabo “Kuva mu bwihebe ukaba icyizere cy’ubuzima’ gikubiyemo ubuhamya bw'abahoze ari abana bo mu muhanda bakaza kubivamo
Ubuyobozi bw'akarere ka Kicukiro bwiyemeje gukomeza gushyigikira ikigo cya CPAJ

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .