Umuhango wo guca inzigo mu butabera bwo mu Rwanda rwo ha mbere

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 9 Kanama 2019 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Nk’uko byagendaga mu bihugu byinshi byo ku isi, uwakoraga icyaha cyo kwica umuntu, umuryango w’uwiciwe, wagombaga kwihorera nawo wica uwabiciye, cyangwa se umwe mu muryango we, kugira ngo ituze riboneke mu gihugu no mu miryango yagiranye amakimbirane, yagejeje naho hapfa umuntu.

Mu iyi nkuru, tukaba tugiye kubatekerereza amateka y’umuhango wo guca inzigo, wakorwaga mu Rwanda rwo ha mbere, nk’umwe mu mihango yifashishwaga mu kweza igihugu no kukirinda kumenekamo amaraso ya buri buri ku mpamvu zidasobanutse.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’imbanza , Zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, ubusizi, ubuvanganzo n’amateka y’impitabihe ku gihugu cy’u Rwanda, tugiye kubavomeramo intango zisubira, musome ubundi mucururure, dutekererezwe amateka y’umuhango wo guca inzigo mu Rwanda rwo ha mbere.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi hakunze kugaragara umuco wo guhora. Uwiciwe umuntu agakora iyo bwabaga kugira ngo na we azihorere. Kwihorera byabaga ari ukwica uwo muntu wamwiciye cyangwa se akica umwe wo mu muryango we, igihe yabaga abuze uwabaga yakoze icyo cyaha.

Iyo batamwicaga bwangu cyangwa se bakabura n’undi bica wo mu muryango we, babanaga izo nzika kugeza ku gisekuruza cya kure, kugeza igihe uwo muryango wihoreye k’ukomokamo uwabiciye. N’iyo uwabaga yarishe yabaga atakiriho, umuryango we wabaga ubaye inzigo k’uwo biciye, kugeza igihe bazihorera bishe umwe wo mu babo, ubundi amahoro agahinda. Iryo rya ri ihame ry’ikirenga mu mibanire y’abenegihugu mu mizo ya mbere y’iturwa ry’isi no mu Rwanda.

Mu kwimakaza ubutabera nyakuri no gushimangira ubworoherane n’ituze muri rubanda, umwami Cyilima Rugwe yaciye umuco wo guhora no kugira inzigo zokamwe n’inzika z’igihe kirekire z’ababaga hagati y’abiciwe n’abishe. Cyilima Rugwe, yashyizeho umuhango yise “Guca inzigo” Bishatse kuvuga gukuraho inzika zo kuzihorera ku muryango uyu n’uyu wabaga wiciwe.

Guca inzigo byakorwaga iyo uwishe yafataga umwanzuro wo kujya kwirega ibwami, ko yishe umuntu akajya gusaba gucishirizwa inzigo we n’umuryango we. Iyo yajyaga gusaba gucishirizwa inzigo, yajyanaga n’umuryango we wose, ku buryo ntawe usigara inyuma ngo adatanga urwaho rwo kwihorera ku muryango biciye umuntu.

Guca inzigo byakorwaga mu buryo bwo gufata ingoma y’imihango, bakayitereka hagati y’imiryango yagiranye ibibazo [Abishe n’abiciwe] ubundi bagakubitaho umurishyo umwe, bakarahira ko nta n’umwe uzihorera. Urenze kuri uwo muhango akihorera, yafatwaga nk’undi munyacyaha wese, ariko iyo wihoreraga, umuryango w’uwishe utaragera ibwami ngo usabe gukorerwa umuhango wo guca inzigo, nta cyaha cyakubarwagaho.

Ni ukuvuga ko guhora inzigo, byasabwaga n’umuryango w’uwishe, ukajya kwihakirwa ibwami mu buryo bwihuse, abiciwe batarihorera. Iyo inzigo yamaraga gukurwaho igacibwa burundu, hakurikiragaho kugenza icyaha mu mutuzo bakamenya impamvu icyo cyaha cyakozwe cyahama nyira cyo akagihanirwa.

Muri ibyo bihe ahasaga mu wa 1345, nibwo Cyilima Rugwe yaciye iteka ko: ‘’Icyaha ari gatozi, ntawe ukwiye kuzira icyaha cya mwene wabo, ko umuntu ari umunyacyaha ku giti cye, kitaryozwa umuryango we’’.

Kuva ubwo ndavuga ku ngoma y’umwami Cyilima Rugwe, umugenzo wo kwihorera ugenza amaguru make, ndetse ugenda ucika gahoro gahoro no ku bami bamukurikiye.

Iteka yaciye ry’uko icyaha gihanirwa uwagikoze, kitareba umuryango we, ritangira kubahirizwa, na magingo aya.

Ahasaga mu wa 1345, nibwo Cyilima Rugwe yaciye iteka ko ‘’Icyaha ari gatozi, ntawe ukwiye kuzira icyaha cya mwene wabo, ko umuntu ari umunyacyaha ku giti cye, kitaryozwa umuryango we’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza