Umuco n’indangaciro nyarwanda birinzwe bite muri iyi minsi y’ikoranabuhanga?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Kamena 2018 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Buri gihugu cyangwa umuryango w’abantu ugira imitekerereze, imigirire n’imyemererere biwutandukanya n’indi cyangwa amahanga, bikawufasha gutera imbere no kubana mu mahoro.

Urwo rusobe rw’imitekerereze, imyemere, imikorere n’imigirire biranga umuryango nibyo byitwa umuco. Rubamo ibyiza bishyirwa imbere kugira ngo urusheho kuranga abantu aribyo bita indangaciro rukagira n’ibibi wirinda ngo bitawusubiza inyuma aribyo bita kirazira.

Icyakora uko Isi ikomeza gutera imbere mu ikoranabuhanga hari imico myinshi yatangiye kwinjirirwa n’indangaciro mvamahanga ku buryo hatagizwe igikorwa ngo iterambere ririho ritayisiga, izisanga yasenyutse vuba.

IGIHE yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi ushinzwe umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr Nzabonimpa Jacques, adusobonurira byinshi ku muco nyarwanda n’indangaciro zawo n’aho bihagaze kuri ubu.

IGIHE: Kuri ubu ni izihe ndangaciro zitandukanya umunyarwanda n’umunyamahanga?
Nzabonimpa: Abanyarwanda bafite indangaciro nyinshi zirimo kubaha Imana, kwihesha agaciro, ubutwari, kubaha umuryango n’ibindi.

Ariko nk’igihugu cyaricaye gisanga hari indangaciro remezo zikwiye kuranga abanyarwanda izo gukunda igihugu birimo ubwitange, kwihesha agaciro, kwirinda amacakubiri n’ivangura...

Hari ubumwe burimo gutabarana no gufatanya. Mu bupfura harimo kwiyoroshya, kwihangana, gushishoza, kwanga umugayo naho mu ndangaciro remezo y’umurimo harimo gukora umurimo unoze, kurangiza ibyo watangiye, gucunga neza umutungo, gukorera hamwe n’ibindi.

IGIHE: Ariko ibi si umwihariko wo mu Rwanda?

Nzabonimpa : Abantu akenshi usanga ari bamwe kuko ibibashimisha cyangwa ibibababaza usanga ari bimwe ariko muri ya nzira hari akantu gato gato gasohoka cyane kurusha abandi.

Nko ku banyarwanda ugasanga nk’ubupfura bwitabwaho cyane by’umwihariko imyifatire n’imyitwarire.

Nk’abanyarwanda iyo bavuga usanga badakoresha ibimenyetso cyane, iyo bicaye usanga bicaye bibumbye mu gihe ku bandi nabo baba bafite bwa bwitonzi n’ubupfura ariko uburyo babyerekana ugasanga bitandukanye. Ugasanga nk’umukobwa w’Umunyarwandakazi uko yicaye bitandukanye n’uko umukobwa w’Umukongomani yicaye.

IGIHE: Indangaciro ntabwo zishobora gusaza bitewe n’ibihe?

Nzabonimpa: Buri muco ugenda ugira uburyo wagukamo kandi ukagira n’uburyo wakira iby’abandi. Nabyo burya ni indangagaciro. Nk’ubu kuvuga ngo turangwa na demokarasi, ni ikintu twavanye mu mico y’ahandi, ukumva ko nta muntu ugomba gukandamizwa.

Hari imico usanga ifunze idashaka kwakira iby’abandi ariko kenshi na kenshi iyo mico irazimira ariko wa muco wifitemo kwagura amarembo utera imbere. Gusa bisaba ba nyir’uwo muco kujya bashungura kugira ngo hatinjira ibije kubangiza aho kugira ngo bibubake.

IGIHE: Ni ibiki bibangamiye umuco nyarwanda muri iki gihe?

Nzabonimpa: Ivangamuco urabona ryaroroshye cyane muri iyi myaka aho ikoranabuhanga ritereye imbere. Umwana aba yicaye hano akabona byaba ibyiza byaba ibibi biri mu mico y’ahandi.

Ikibazo kiba gihari ni uko afite kuba yashiturwa n’ibibi cyane cyane bitewe n’abo Isi iba yashyize imbere nk’ibyamamare. Ni ho honyine usanga harimo ikibazo.

Niba Isi aho iri kwerekeza ari ukwiyambika ubusa, ugasanga umwana wacu w’Umunyarwanda cyangwa Umunyarwandakazi yiyambitse uko bitari bikwiye kubera yabonye ko icyamamare cyo muri Amerika cyambaye gutyo.

Kuvuga ngo ikintu kigezweho kubera ko aricyo itangazamakuru ryatanze, kubera rya koranabuhanga rigeze kure ugasanga urubyiruko rwacu ruri kubishamadukira cyane. Ibyo nibyo tubigisha tuti ‘umunyarwanda agenda atya, yifata atya’.

IGIHE: Nta bwo mutekereza ko guhana abanyuranya n’umuco nyarwanda byaba igisubizo?

Nzabonimpa: Ntabwo icyangombwa ari ugufunga, icyangombwa ni ukwigisha wa wundi wabikoze kugira ngo yumve ko muri we icyo yari yakoze cyari kibangamiye umuco. Iyo bigenze gutyo ntabwo aba ari ngombwa gushyiraho ibihano.

Icyo turi gukora ni ukugira ngo buri munyarwanda yumve icyiza kijyanye n’umuco, amenye ikitajyanye n’umuco ariko nibiba ngombwa amategeko arahari azatangira ashyirwe mu bikorwa ariko icyo twari turi gukora ni ukugira ngo umuntu yumve adafunzwe cyangwa ngo acibwe akayabo k’amafaranga.

Nk’ubu twashyizeho Komisiyo ireba uko umuco wubahirizwa haba mu bitangazamakuru, mu mashusho y’indirimbo […] ku buryo bari kugira inama abo twabonyeho icyo kintu ariko kugira inama bigira aho bigera.
IGIHE: Muri rusange twavuga ko umuco nyarwanda urinzwe ute muri iki gihe?

Nzabonimpa: Umuco w’u Rwanda urabungabunzwe neza kandi hari ibigo bya Leta bishinzwe ako kazi ku buryo ku rwego rw’igihugu hakozwe byinshi kugira ngo umuco w’abanyarwanda ugumane umwimerere kandi unatere imbere.

Mu ngeri z’ubukungu bw’igihugu harimo inkingi 15. Umuco nawo usigaye warabaye imwe mu nkingi z’iterambere. Ubu bagiye kujya babara bati uyu mwaka umuco winjije iki? Tuvuge tuti inganda z’umuco zinjije angahe kuri GDP (Umusaruro mbumbe w’igihugu).Bizatangirana n’uyu mwaka.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza