00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutangarwamaboko ntakozwa ibyo gutera ivi, gukwa amafaranga no kuvugira inka za baringa (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Kanama 2021 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, ni umwe mu bakunze kuvugisha benshi mu Rwanda kubera imyemerere itavugwaho rumwe mu bemeramana n’abandi basanzwe.

Akunze kugaragara mu biganiro mpaka bivuga ku muco ndetse akenshi akavuga ko umuco ari wo shingiro ry’ubuzima kandi agahora yemeza ko imana y’i Rwanda ari yo igomba kwimikwa kurusha iyo yita iyo muri ‘Isirayeli’ isengwa na benshi.

Ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye Ku Muco, Umuganga wabyigiye akanabigiraho Umurage. Ni Umushakashatsi ndetse n’Inzobere mu by’Umuco, Amateka, Imbonezabitekerezo ari yo Filozofiya n’Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku Myizerere, Imyumvire, Imitekerereze Imyitwarire ndetse n’Imigirire.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE yagarutse ku kuntu ari kubona umuco muri iki gihe ndetse n’ibyo abona bikwiriye guhinduka.

IGIHE: Umuco muri iki gihe ubona uhagaze gute ?

Rutangarwamaboko: Umuco ni wo shingiro. Mu bushakashatsi twakoze no ku isi yose bigaragara ko nta terambere ryabaho ridashingiye ku muco w’abantu. Ariko biratangaje iyo abantu bica umuco bavuga ko ari itermbere.

Iterambere bwa mbere ni mu bitekerezo kandi biremwa n’umuco kuko umuco ni uburyo bizeramo ibintu, bumvamo ibintu kandi batekerezamo bikabaha imyitwarire runaka n’imigirire bitandukanye n’iby’abandi bikabaha akito. Akito kakagatuma udahabwa akato mu bandi. Ntabwo ushobora undi muntu, uri Umunyarwanda kandi nta kindi kibigaragaza uretse umuco.

Hari abavuga ko umuco ugenda ukura ?

N’ibyo byo gukura ntabwo babindusha ari njye mushakashatsi. Mu biranga umuco, urakura ugahuzwa n’ibihe kugira ngo rero umenye ko ukura ni uko wowe uba warakuze kandi ni wo ugukuza. Ubwo se wamenya ko so cyangwa nyoko bakuze? Abambwira ko umuco ukura ntibabizi. Umuco ni nka nyababyeyi dusamirwamo, ariko turavuka ntibagenye tugakomeza konka wa muco.

Mu buzima bwacu ibyo dutekereza kugira ngo tumenye niba ari byiza cyangwa ari bibi, umuco ni wo ubidupimira. Kugira ngo twambare bavuge ko ari byiza cyangwa bibi ni umuco, kugira ngo dukore ibihangano nko ku bahanzi bacu maze iminsi mbona batana, ni umuco utubwira ngo iki gihangano ni kizima cyangwa si kizima. Ibi bintu birakabije, ibi bintu birazira, byose ni umuco ubitubwira.

Umuco urakura hanyuma abahanzi baririmbaga ibihangano byabo birimo amashusho mazima, wakura Bambara ubusa ? umuco urakura hanyuma abantu bashyingiranwaga ari umugabo n’umugore bagashakana bahuje ibitsina? Ko kurongorana bifite icyo bivuze mu muco nyarwanda, kubana k’umugabo n’umugabo bibyara iki ? Ngo ni uburenganzira bwa muntu! K0 arenze inzira. Arayirenze koko. Ngaho abahuje ibitsina ni babane turebe ko umuryango uziyongera. Umuco uratuyobora kuko ni wo utuma tugira umuntu ukakubuza gukora ikintu iki cyangwa kiriya.

Aba-Feminists bo ubavugaho iki ?

Ingorane mfite ni uguteza urugamba aho rutari ahubwo ugashiduka rubaye, ni cyo kibazo kiri hagati y’abagabo n’abagore. Mu muco nyarwanda ariko tubona umugabo n’umugore ari umuntu umwe. Ubwo abambariranye ubusa bahohoterana ryari?

Hari ibyo bavuga ko kuva na kera abagabo hari ibyo bihariraga. Abo bantu ntaho bataniye n’abavuga ngo ese ko muvuga ngo abantu bambara ubusa muri iki gihe kera bambaraga bate? Umuco ahubwo si uyu wo kwambara ubusa ? ariko mu muco si ko bimeze.

Mbona abantu barashyize urugamba ahantu rutari kuko mu muco wa Kinyarwanda. Nibabasha kubona mu muco nyarwanda ahantu umugore yakandamijwe bazambwire ahubwo njyewe ndabaha ingero z’ahantu umugore ari kumwe n’umugabo ari magirirane. Hari ibintu biri kutuzamo ngo tureshye … hari icyuho dushobora kuzasanga twishyizemo, kuko buri muntu afite uruhare agomba kuzana.

N’ikimenyimenyi ntabwo umwami yigeze yima adafite umwamikazi. Wakwishimira kubaho uri umuntu ariko nta mutima? Abagore ni bo bitwa ba mutima. Abagabo bagira ikintu cyo guhubuka ariko hakaba inkomanga. Umutima rero ntusakuza ahubwo ujya inama. Abagore ni uko bamera ntabwo yatura ngo ajye gusakuza. Ntabwo ndi gutukana ahubwo ndi gusobanura ibintu uko umuco ubigena.

Noneho uravuga umwamikazi, uzi ko inyuma ye habaga hari umugabekazi. Umwami ntabwo yari kwibeshya ngo avuguruze umugabekazi. Ni ko urugo rudashyize umugore mu mwanya we cyangwa igihugu kikabikora cyagira ibibazo. Abantu bahimbye intambaro itari ngombwa.

Hari abavuga ko inkwano aba ari ikiguzi cy’umugore byo ubivugaho iki ?

Muduhaye umuntu wanyu. Natwe tubahaye ikimenyetso cy’ubuzima ngo aho ubuzima buvuye hajye ubundi ni na yo mpamvu inkwano itaribwa. Hategerezwa ko ibyara ababyeyi bagatanga indongoranyo. Inka mu banyarwanda zingana beze zo.

Abantu basigaye bakwa amafaranga bo ubitekerezaho iki, bagashyira inka muri mudasobwa ikabira?

Ni ukuvuga ngo igituma abantu bamera batyo bateshejwe gushingira ku bitagaragara, bibyara ibigaragara ahubwo basigara babarira ibitagaragara mu bigaragara. Kugira ngo natwe tube turiho habanza ikitagaragara aricyo gitekerezo cy’Imana bikarangira tubaye ibigaragara. Abantu barashaka gukuraho ibimenyetso. Barashaka gukuraho imihango.

None se ya mafaranga iyo bayaguhaye umenya n’aho yagiye ? Muri cya kirango cy’inkwano haba harimo ubuzima butazima kuko baba baguhaye inka kandi n’inkwano ntiribwa. Amafaranga ko uzi ko banaciririkanya ngo niba mutaduhaye aya nimugende. Cyakora baravuga ngo bayaguramo ibirongoranwa; none se ko mba mbiguhaye ukabingarurira? Inka ivuze ubukungu.

Gutera ivi byo kuri wowe urabyemera ?

Ntabyo abantu batazakora erega. Iyo ni yo mikino y’abana, kuko ikina ijya mu kubaka ibyagombaga kuramba ikabikiniramo ni yo izabikenya. Mu Kinyarwanda nta musore wirambagirizaga. Ubu umuhungu arikora n’abandi bahungu yakoranyije bakajya gusaba umugeni. Nta musore wajyaga kwisabira umugeni.

Turi mu iterambere da, ariko abantu nibahure bamenyane babwire imiryango nimara kumenyana barakora ibyo imiryango ikora. Ntabwo wakunda umukobwa wo mu muryango wiyubashye ufite umuco ngo nurangiza ugende ukubite ivi hariya uti uri uwanjye! Umuhawe na nde? Ahubwo uko ni ugufata ku ngufu. Wa mukobwa na we akabyemera bakamushyiramo ibyo bamushyiramo, ntibabikuramo mu minsi mike bakabifasha hariya?

Izo mpeta zabo si zo bagenda bagacurisha cyangwa bakagura? Ninde ubifite ngo avuge ngo ni ibye? Uratanga ibitari ibyawe? N’abagabo bashakanye babikuramo bakajya mu ndaya. Bagahora bacungana n’umuntu. N’umugabo kuvuga ngo yagiye gupfukamira nabikore mu bundi buryo, amwubahe , mu mibanire amucire bugufi. Ibyo bintu mu Kinyarwanda ntabyo dufite ni ibitoragurano.

Hari ukuntu abahanzi basigaye bakora indirimbo bamwe bakavuga ko zica umuco, wowe ni ko ubibona ?

N’itegeko ryacu erega rihana urukozasoni. Iyo bavuze uburenganzira bwa muntu uhana gatoya ibyakabaye bihanika bati ‘uri kwinjira mu buzima bwite bw’umuntu ariko iby’urukozasoni ntawe uri bubivuge.’ Ubuzima bwite bw’umuntu nta bubaho. Habaho magirirane.

Ibimenyetso biba bijimije. Uzaduhamagarire uwo waririmbye ‘Igare’ uw’iki gihe noneho ngo ubu hariho ikimoto kiri guca ibintu. Abahungu b’ubu rero iyo bigeze mu mashusho biba ibindi n’ibyari hariya mu kirambi babishyira hanze.

Hari agahungu nabonye ejo bundi ibintu kakoze. Ntabwo ari byo. Warangiza ukajya kubeshya. Hari abambwiye ngo yaravuze ngo Imana ni yo ikwiriye kumucira urubanza. Imana iba mu bantu. Imana yayibonye he ? Ni umupfumu se ko Imana yasigaye ivugana na bo? Abahanzi b’ubu ibyo bakora ni ubukubaganyi bari kwigisha urubyiruko. Abareba ariya mashusho yanyu bifite icyo bibaremamo ?

Niba abahanzi bashaka kuba abahanzi bakazimiza nibige imihango n’imigenzo n’imiziririzo by’umuco nyarwanda. Bazahanga ibintu bitazahanguka ariko bino by’ubu byaka nk’amashara. Leta ariko na yo nihagarare ku muco kurusha ibindi byose.

Rutangarwamaboko ntiyemera ibyo gutera ivi no gukwa amafaranga kuko bitandukanye n'umuco Nyarwanda

Video: Kayihura Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .