Kwamamaza

Rusizi: Abagore barifuza uruhare mu kwita abana amazina

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 17:14' na Sitio Ndoli


Mu muco nyarwanda,umwana iyo yavukaga ntiyarenzaga iminsi umunani ataritwa izina.Mu muhango wo kumwita habagaho umusangiro bitaga ’kurya ubunnyano’.

Usibye ko ibintu bigenda bihinduka bitewe n’aho Isi igeze, ubundi mu muhango nk’uyu batumira abana n’abakuze,bakabagaburira isogi n’umutsima w’amasaka n’inzoga za gakondo ubundi bakita umwana amazina ariko iryo se w’umwana yise rikaba ari ryo rigira agaciro.

Mbere y’uko uyu muhango utangira abana bahabwaga inkonzo[icyakwitwa amasuka akoze mu ishami ry’igiti] bakajya mu gikari bagasa n’abari guhinga maze nyuma y’akanya gato hakaza umuntu mukuru akabatsibura amazi agira ati "muhinguke imvura iraguye."

Iyo bashimangiraga uruhare rw’umugabo mu kwita izina bagiraga bati "Umugore atwita umwana umugabo agatwita izina", bivuze ko ku munsi wo kwita atari bwo umugabo yatekerezaga izina ahubwo yarihitagamo inda igeze nko mu mezi atandatu, ikaba nk’inshingano yihariye nk’uko na we atasimbura umugore ku gusama no gutwita.

Nta mugore ngo wahirahiraga cyangwa ngo ashyugumbwe mu kwita izina, icye kwari ukuryakira.

Abagore bo mu karere ka Rusizi bo baravuga ko bababazwa no kuba batagira uruhare mu kwita amazina abana babyaye ahubwo abagabo akaba ari bo biharira uyu murimo.

Abagaragaje iki kibazo ni abo mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura, bemeza ko iyo bahingukije ibyo guhitamo amazina y’abana abagabo bacyeka ko babaciye inyuma [babyaranye n’abandi].

Mukamugema Beatrice yagize ati “Iyo ubwiye umugabo ngo dushake izina ry’umwana, araceceka akaba ari we uritanga ngo ‘umwana ni uw’umugabo, niba ushaka kumwita iryawe ubwo ni ukuvuga ngo ufite aho wamukuye.’”

Nyiranzabahimana Marcelline ati “Iyo mvuye kubyara ni we (umugabo) ugomba gushaka izina ry’umwana, aba ambangamiye nyine kubera nta ruhare ngira ku mwana wanjye.”

Bamwe mu bagabo bavuga ko atari hose biba kuko hari aho umuryango wicara ugatoranya amazina bita umwana ariko hari abemeza ko umugabo ari umutware w’urugo ari na we ufite ubwo burenganzira.

Sibomana Maurice ati “Aho babijyaho impaka cyane ni igihe umugabo aba acyeka ko umugore yamuciye inyuma akabyarana n’undi”.

Kwizera Joel ati “Umugore yakwita umwana izina gute ?Se ni we umwita izina kubera ko umugabo ari umutware w’urugo kandi akaba ari we se w’umwana.

Nsigaye Emmanuel, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko mu muco wa kera umugabo ari we watangaga izina ry’umwana ariko ngo umwana ni uw’umuryango, ni yo mpamvu uwaba agikora ibyo yaba ari imyumvire mibi ku iterambere ry’uburinganire.

Ati “Mu muco wacu akenshi ryatangwaga n’umugabo ariko ubu ababyeyi basigaye baryumvikanaho.Numva rero niba hari bamwe bagitsimbaraye kuri uwo muco wa kera ko umugore nta jambo afite yaba ari imyumvire mibi ikwiye guhinduka.”

Akomeza agira ati “Bagomba gutera intambwe mu rwego rw’uburinganire bakumva ko umugore na we yagize uruhare mu kubyara wa mwana kandi bose bakwiye kugira uruhare mu itangwa ry’izina rye.”

Nubwo umwana yitwaga izina n’abo mu muryango akomokamo ndetse n’abaturanyi ba bugufi, izina rya se ni ryo ryagiraga agaciro.Ku mbyaro ya karindwi umwana w’imfura ni we witaga murumuna we.

Haba ku mbyaro ya karindwi n’iya 10 hari imihango yihariye yo kunywa imiti yakorwaga nyuma yo kwita izina hirindwa ko ababyeyi bashoboraga guhuma mu gihe byaba bitakozwe.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved